RFL
Kigali

Rurinda wo muri Seburikoko asanga itorero ry'igihugu ari umurage mwiza uzagirira n’akamaro n’abuzukuruza be

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:28/09/2016 17:58
1


Karisa Erineste uzwi nka Rurinda muri filime y’uruhererekane Seburikoko ni umwe mu bakinnyi ba filime bavuye i Nkumba mu itorero ry’Igihugu ry’Abahanzi. Kuri we sanga muri iri torero yurangukiyemo byinshi atari azi ndetse anabona ko bizanagirira n’akamaro abuzukuruza be.



Karisa uzwi nka Rurinda cyangwa Samusure ni umwe mu bakinnyi bagiye bakina muri filime nyinshi zitandukanye aho yakinnye muri Filime Zirara zishya, Haranira Kubaho, Akatari Amagara n’izindi. Kuri ubu uyu mukinnyi arimo kubarizwa cyane muri Filime y’uruhererekane Seburikoko. Uretse kuba umukinnyi ni n’umwe mu bakora umurimo wo kuvugira inka kuba umusangiza w'amagambo n’ibindi agenda akora mu bukwe.

Rurinda nk’umuhanzi witabiriye itorero ry'igihugu asanga inyungu akuye muri iri torero ari nyinshi ku buryo uretse nawe zizanagirira akamaro n’abuzukuru be. Ni mukiganiro yagiranye na Inyarwanda.com aho yabanje kwivuga ikivugo cy’Intore z’Indatabigwi maze agira ati:

Ubu mvuye mu itorero ndi Indatabigwi nkaba mvuye gufata inyigisho nshya kandi zituma mfata ingamba nziza kurusha izo nari mfite nasanze itorero ari ikintu gihambaye kandi gifite byinshi kitwigisha nk’abahanzi, uburyo dushobora kwiteza imbere tugateza igihugu cyacu imbere ndetse n’Afurika ibi byose, nigiye muri iri torero nkaba mpamya neza ko navanyemo inyungu nyinshi zizanabasha kugirira akamaro abuzukuru n’abuzukuruza banjye.

Iri torero yagiyemo nk'uko yakomeje abitubwira yasanze ritandukanye ni uko yabyumvaga babivuga cyangwa uko nawe yaritekerezaga

Rurinda akiva muri iritorero yakariwe na mugenziwe bakinana Sebu

Yakomeje agira ati ”Bajyaga bavuga ko itorero rigoye kuko ugerayo bakagukuba ukarya impungure ariko nasanze ibi byose byari ibinyoma kuko ni ahantu heza buri wese yakwishimira kuba mbega ni nko muri Hotel none se ko dutekerwa na hoteli tukarya buri kimwe cyose ahanini birenze n’ibyo umuntu arya iwe. Mu gihe batubwiraga ko birira impungure, ikindi ibyo bahinduragamo gukuba abantu nasanze ari imyitozo ngorora ngingo yoroshye cyane kuburyo buri wese yayikora mbega nasanze hahebuje.”

Kuri ubu uyu mugabo asanga iri torero ry'igihugu azarikesha byinshi. Muri gahunda afite gahunda harimo gukomeza kuzamura ibikorwa bye yakoraga harangwamo indanga gaciro na kirazira biranga umuco nyarwanda.

Samusure

Rulinda avuga ko hari byinshi yungukiye mu itorero ry'igihugu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • SIlidio7 years ago
    Ntabwo ari Rurinda, ni Samusure :-)





Inyarwanda BACKGROUND