Umukinnyi wa filime Rukundo Arnold Shafi wamenyekanye cyane ku izina rya Shafi muri filime Ntaheza h’isi, ahangayikishijwe n’uburyo abantu bamubona nk’umuntu usambana (ibyo bita kurya abana mu mvugo y’urubyiruko rw’ubu).
Mu magambo yanditse kuri Facebook ye, Rukundo Arnold yagize ati:
Muri bimwe mu bitekerezo by’abakunzi be, byagiye bigaruka cyane ku bintu akina muri filime ndetse n’uburyo abikinamo, ku buryo benshi bagiye bemeza ko ari uko akina neza bigatuma abantu babyitiranya n’ubuzima busanzwe kandi atari ko bimeze.
DORE BIMWE MU BITEKEREZO BY'ABAKUNZI BE:
Ese wowe ubibona ute? Ese ibyo umuntu akina muri filime n'uburyo abikinamo byagakwiye kumugiraho ingaruka (mbi cyangwa inziza) mu buzima bwe busanzwe?
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO