Kuri uyu wa gatanu tariki 18 Ugushyingo 2016 mu cyumba cy’Inteko nyarwanda y'Ururimi n'Umuco (RALC) hateraniye inama y'abanyamuryango b’ihuriro ry’abashoramari muri filime (RFPU) mu ntego yo gutora ubuyobozi, kurebera hamwe ibyagezwe no gutekereza ibyo bateganya gukora muri 2017.
Iyi nama yitabiriwe n'abanyamuryango 21 n'indorerezi 2 nkuko byatangajwe n’uwari umuyobozi wayo Ahmed. Ni inama yari yateganyije kwigira hamwe ibi bikurikira:Kugaragaza impamvu y'ubwegure bwa bamwe mu bagize inzego z'ubuyobozi bw'umuryango RFPU, gusobanura ibiranga umuyobozi mwiza no guhitamo abayobozi bakwiye kuyobora abanyamuryango, gukora amatora y'inzego zose z'umuryango n’utuntu n'utundi.
Iyi nama yari yitabiriwe n'abagera kuri 23
Nyuma yo kugaragaza impamvu bwite zitemerera bamwe mu bayobozi bayoboraga umuryango RFPU gukomeza kuyobora, aribo Ahmed Harelimana (President); Theo Bizimana (Vice President) na Secretaire (Kabandana Jean de Dieu), inama y'abanyamuryango ba RFPU yemeje ko bose basimbuzwa, maze hagatorwa Abayobozi bashya.
Nyuma yo kubyemeza abanyamuryango basobanuriwe ibiranga umuyobozi mwiza maze bahitamo abakandida bujuje ibyangombwa byasabwaga. Imyanya yose ikaba yatorewe abayobozi bashya uretse umwanya w’ushinzwe imari wayoborwaga na Uwamahoro Antoinette wongeye kugirirwa ikizere akagumishwa ku mwanya we w’umubitsi.
Nyuma y'uyu mwanya abanyamuryango ba RFPU batoye Abayobozi mu buryo bukurikira: Rukundo Arnold yatorewe kuyobora iri huriro, Sikitu Jerome atorerwa kuba umuyobozi wungirije, Muhire Jean Claude atorerwa kuba umunyamanga mukuru w’iri huriro, Uretse aba hatowe kandi n’abahagariye akanama gakemura amakimbirane kagizwe na Kinani Peace ugahagarariye na Habiyakare Jean Claude umwungirije na Uwimana Appoline watorewe kuba umwanditsi.
Hakaba hatowe n’abagenzuzi aribo Dusingizimana Issa ubahagarariye,Urwibutso Remy umwugirije na Remera Gaetan watorewe ubunyamabanga muri aka kanama
Sekitu Jerome, Rukundo Arnold nuri hagati nibo bahagarariye abashoramari
Nyuma yaya matora n’ibiganiro bitandukanye bagiye bagira iyi nama yasojwe n’ijambo ry’umuyobozi mukuru watowe Rukundo Arnold wagize ati,”Ndashimira mwe mwese mwangiriye icyizere mukantorerera kuyobora umuryango w'abashoramari ba filimi mu Rwanda. Ndashimira kandi abayobozi bandi batowe mbasaba gukorera hamwe kugirango duteze imbere uyu muryango. Ndizeza kandi Abanyamuryango bose ko njye na komite nyoboye tugiye kwigira hamwe ibyateza imbere Sinema biciye muri RFPU.”
Rukundo Arnold watorewe kuba umuyobozi w'abashoramari ubusanzwe ni umukinnyi wa filime wamenyekanye cyane muri filime Ntaheza hisi, Rucumbeka,Nkubito ya Nyamunsi n'izindi, akaba ariwe umuyobozi mukuru w'ikigo cyakoze izi filime kizwi nka Strong unit Films.
TANGA IGITECYEREZO