RFL
Kigali

Rudeboy (Paul P Square) yatangaje ko agiye gutaramira mu Rwanda, mu birori byo guhemba abitwaye neza muri Filime nya Afurika 'AMAA2018'

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/10/2018 9:16
0


Muri iyi minsi amakuru y'imbere ahamya ko mu mujyi wa Kigali hagiye gutangirwa ibihembo by'abitwaye neza muri filime ku rwego rwa Afurika bya Africa Movie Academy Awards 2018. Ibirori byamaze kumenyekana ko bizaririmbamo Ruderboy umwe mu bahanzi bakomeye wamamaye nka Paul ubwo yari akiri muri P Square.



Ibi birori biri ku rwego rwa Afurika biberamo umuhango wo guhemba abitwaye neza muri filime nya Afurika, bikaba byaherukaga mu Rwanda mu mwaka wa 2017 ubwo hatangarijwe urutonde rw'abahatanira ibihembo(Nomination),  umuhango wabereye muri Camp Kigali. Kuri ubu muri uyu mwaka wa 2018 mu Rwanda hakaba hagiye kubera umuhango wo gutanga ibihembo nyir'izina.

Kuba muri uyu mwaka hagiye gutangwa ibihembo nyir'izina bivuze ko hazaba hamanutse abakinnyi ba filime b'ibyamamare bazaba baje guhemberwa i Kigali nk'uko n'ubundi bigaragara ku mbuga nkoranyambaga z'abatanga ibi bihembo. Iki gikorwa kigiye kubera mu mujyi wa Kigali kikaba aricyo gikorwa kizitabirwa na Ruderboy umuhanzi wahoze mu itsinda rya P Square wamamaye nka Paul.

AMAA

Ibiroro byo guhemba abakinnyi ba filime na filime zitwaye neza muri Afurika bikazabera mu cyumba cy'inama cyo ku cyicaro cya RPF Inkotanyi i Kabuga tariki 20 Ukwakira 2018, aha abanyarwanda n'abandi bari mu Rwanda bashaka kwitabira iki gitaramo bakaba bazaba basabwa kwishyura 15000frw mu myanya isanzwe na 30000frw mu myanya y'icyubahiro.

Usibye Ruderboy byatangajwe ko ariwe uzaririmba mu itangwa ry'ibi bihembo, Nkusi Arthur azaba ari umwe mu bayoboye ibi birori n'ubwo bigoye kumenya ibindi bijyanye n'imyidagaduro bizabera muri ibi birori dore ko amakuru yabyo kuyabona nabyo atari ibintu byoroshye cyane ko nta muntu wo kubaza uri mu Rwanda.

Dusubiye inyuma mu mateka Africa Movie Academy Awards byabaye bwa mbere tariki 30 Gicurasi 2005 bibera muri Yenagoa muri leta ya Bayelsa  muri Nigeria, aha ni naho izindi zakurikiye zabereye kugeza muri 2012. Ku mpamvu z’umutekano muri 2008 ibi bihembo byatangiwe mu mujyi wa Abuja. Mu 2012 ibi bihembo byatangiwe muri Hotel yitwa Eko Hotels and suites muri leta ya Lagos. Bwa mbere ari nabwo biheruka ibi birori byo guhemba abitwaye neza muri filime zo muri Afurika byabereye hanze ya Nigeria hari muri 2015 aho byabereye muri Afurika y’Epfo. Mu gihe umwaka wa 2016 ibi bihembo byatangiwe muri Port Harcourt muri Leta ya Rivers naho 2017 bibera muri Nigeria nubwo urutonde rw'abahatana rwatangarijwe mu Rwanda. Muri uyu mwaka wa 2018 ibi bihembo bikaba bigiye gutangirwa i Kigali bukaba ubwa kabiri bitangiwe hanze ya Nigeria aho u Rwanda rukurikiye Afurika y'Epfo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND