Filime Ace of Heart cyangwa ‘Bwana y’umutima’ ni filime yari imaze igihe yifuzwa kurebwa na benshi kubera ubuhanga bugaragara muri iyi filime njyarugamba (Action movie)iyi filime irerekanirwa muruhame bwambere mu iserukiramuco ryiswe Sweet City BBQ Beach rigiye kubera mu mugi wa Rubavu bwambere.
Sweet City BBQ Beach igiye kuzerekanirwamo filime Ace of Heart n’iserukiramuco rigiye kuba bwambere rikabera mu mujyi wa Rubavu.
Nk’uko bitangazwa na Niyomwungeri Jules ushinzwe gutegura iri serukiramuco ryateguwe n’itsinda ry’urubyiruko rizwi nka Wow Rwanda risanzwe rikora ibijyanye n’ibyubucyerarugendo no kuzamura impano mu rubyiruko.
Biteganyijwe ko iri serukiramuco rigiye kuba bwambere rizaba rigamije kumenyekanisha ibyiza bitatse u Rwanda, guhuza urubyiruko no gusabana, guteza imbere impano z’ubuhanzi ndetse no gukomeza gukundisha abanyarwanda ibyiza bikorerwa mu Rwanda, harimo imyambaro n’ibindi.
Biteganyijwe ko iri serukiramuco rizitabirwa n’ibyamamare nyarwanda muri sinema, muzika, Imideri ndetse n’abanyamakuru batandukanye aba bose bakazahura n’abakunzi babo bazaba bitabiriye iri serukiramuco, rizaberamo kandi ibikorwa bitandukanye harimo gusangira, koga mu kiyaga cya Kivu, gutwara amagare basura ibyiza nyaburanga biherereye muri aka karere ka Rubavu, hazabaho kandi kurira imisozi miremire yo muri aka karere, ibitaramo, imikino itandukanye ndetse no kureba iyi filime izerekanirwa mu ruhame kuri uyu munsi.
Biteganyijwe ko abazitabira iri serukiramuco bazasabana kuburyo bushimishije
Iri serukiramuco kandi ryanatumiwemo abayobozi batandukanye bazaza kwifatanya n’abaturage kwishimira ibyiza bitatse igihugu cy’u Rwanda cyane cyane banatez’imbere ibihakorerwa ( Made in Rwanda)ibi bikazakorwa binyuze mu mikino yo mu mazi (water sport) aho biteganyijwe ko hazanamurikirwamo ibi bikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda)dore ko nokwinjira muri iri serukiramuco bisaba abazaryitabira kuzaza bambaye ibikorerwa mu Rwanda, ndetse n’imyambaro yo ku mazi (amakabutura,n’ibindi.)
aha kandi hakaba harateguwe n’imurika gurisha ry’abanyabukorikokori bazaba bamurika ibikorwa bitandukanye aho abitabiriye bashobora no kuzagura ibyo bazaba bakunze.
Biteganyijwe ko ibi bikorwa byose bizabera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ku wa 15 Nyakanga 2017 bikazamara umunsi umwe gusa.
TANGA IGITECYEREZO