RFL
Kigali

Robert Rodriguez mu mushinga wa filime izagera hanze nyuma y’imyaka 100 iri imbere

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:30/11/2015 14:49
1


Ibi ntabwo bisanzwe kubona umuntu akora filime ateganya ko izagera hanze mu myaka 100, dore ko umuyobozi wa filime Robert Rodriguez wamenyekanye kuri filime nka Sin City we yamaze gutangira umushinga wa filime ateganya ko izagera hanze mu mwaka w’2115.



Uyu ni umushinga w’amateka kuva igihe sinema yatangiriye, kuko iyi filime ya Robert Rodriguez w’imyaka 47 y’amavuko yamaze guhabwa izina rya ‘100 Years’ cyangwa se ‘Imyaka 100’ tugenekereje mu Kinyarwanda, azakorana n'umwanditsi akaba n'umukinnyi wa filime John Malkovich uzanakinamo byamaze kwemezwa ko izagera hanze tariki 18 Ugushyingo mu mwaka w’2115.

Nta makuru yandi afatika kuri iyi filime yari yajya ahagaragara uretse bamwe mu bakinnyi bazayigaragaramo barimo John Malkovich, Marko Zaror na Shya Chang bamaze kwemezwa nka bamwe mu bazayikinamo ndetse na tumwe mu duce tw’amashusho y’ibizagaragaramo (teaser).

Inkuru y’iyi filime yanditswe nk’iyo kwamamaza inzoga ya Cognac yiswe Louis XIII. Iyi nzoga nayo ikaba ifite amateka maremare, dore ko amacupa irimo amaze imyaka 100 abitse. Ikompanyi yakoze izi nzoga yifuje kuyamamaza ibinyujije muri filime, ari naho Robert Rodriguez yitabajwe.

Kugeza ubu hamaze gushyirwa hanze tumwe mu duce tw’amashusho agaragaza bimwe mu bizagaragara muri iyi filime. Utu duce tugaragaza uko isi ishobora kuzaba imeze igihe iyi filime izaba ijya hanze tariki 18 Ugushyingo mu mwaka wa 2115 (ni ukuvuga mu myaka 100 iri imbere).

Robert Rodriguez

Robert Rodriguez uvuga ko iyi ariyo filime ye iri hafi ateganya gushyira hanze, yabwiye IndieWire ati, “ni ubwa mbere ngiye gukora ikintu nk’iki. Nakuruwe cyane n’igitekerezo ubwacyo cyo gukora filime nk’iyi izajya hanze nyuma y’ikinyejana. Banampaye amatike ya mbere abazankomokaho bazinjiriraho mu 2115 ubwo izaba yerekanwa bwa mbere. Urumva ukuntu ari byiza? Icyo njye na John [John Malkovich] twashatse gukora ni ukwerekana uburyo ubuhanzi butagira imipaka, ko wakora ikintu kikazishimirwa mu myaka 100. Ndacyishimiye cyane, n’ubwo abuzukuruza banjye cyangwa se igisekuru cyanjye aricyo kizabasha kuyibona.”

Uretse utu duce tw’amashusho (teaser) twashyizwe ahagaragara, nta kindi kintu cyerekeye iyi filime kizajya hanze mbere y’uko iyi myaka 100 ishira.

Izindi filime za Robert Rodriguez zamenyekanye cyane harimo nka Desperado, Machette n’igice cyayo cya 2 Machette Kills, Spy Kids, n’izindi.

REBA UDUCE TWA BIMWE MU BIZAGARAGARA MURI IYI FILIME

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    sha ndumiwe pe





Inyarwanda BACKGROUND