RFL
Kigali

Robert Pattinson uzwi nka Edward Cullen muri filime Twilight yujuje imyaka 30

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:13/05/2016 17:23
0


Abenshi bamuzi cyane muri filime yakunzwe na benshi mu Rwanda ariyo Twilight aho akina ari vampire yitwa Edward. Uyu munsi yavuye mu cyiciro cy’abafite imyaka 20.. yinjiye muri 30..



Ku itariki 13 Gicurasi 1986 nibwo Robert yavukiye i Londres mu Bwongereza, uyu munsi yujuje imyaka 30, yamenyekanye bwa mbere muri filime Harry Potter muri 2005, aza kugaragara mu yakunzwe cyane yitwa Twilight aho akina yitwa Edward Cullen.

 

Robert

Uretse gukina filime, Robert ni umunyamideli, ni umuririmbyi akaba n’umu producer. Muri Harry Potter and The Goblet of Fire akina yitwa Cedric Diggory. Aririmba indirimbo ikoreshwa nka background muri Twilight.

Robert

Kugeza ubu Robert Pattinson abarwa mu banut bakijijwe na cinema bakiri bato ndetse aza ku rutonde rw’abakinnyi ba filime bakunzwe cyane ku isi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND