RFL
Kigali

Robert Downey Jr., na Sandra Bullock nibo bayoboye urutonde rw'abakinnyi ba filime bahembwa menshi uyu mwaka-URUTONDE

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:8/08/2014 13:38
1


Buri mwaka ikinyamakuru cya Forbes gishyira hanze intonde zigaragaza uburyo abantu mu nzego zinyuranye bagenda barutanwa mu mitungo no kwinjiza amafaranga menshi.



Muri uyu mwaka wa 2014, urutonde rw’abakinnyi ba filime igitsinagabo binjije amafaranga menshi, umukinnyi Robert Downey Jr., yongeye kuruyobora nyuma y’uko n’ubundi umwaka ushize ariwe wari uyoboye uru rutonde, naho uyu mwaka Sandra Bullock akaba yakubise inshuro Angelina Jolie wari uyoboye uru rutonde umwaka ushize.

Uru rutonde rukaba rukorwa hagendewe ku mafaranga yinjijwe hagati y’ukwezi kwa Kamena umwaka ushize na Kamena umwaka turimo.

DORE URUTONDE RW’ABAGABO BINJIJE MENSHI:

1.Robert Downey Jr.

Robert Downey Jr.

Yamenyekanye cyane nka Iron Man, iri zina akura muri filime Iron Man imwe muri filime zinjije amafaranga menshi mu mateka ya sinema, ryamuhaye byinshi birenze kumenyekana. Nyuma y’uko filime Iron man 2 umwaka ushize imuhesheje amafaranga menshi yatumye aza ku mwanya wa mbere mu bakinnyi ba filime b’abagabo bahembwa menshi mu mwaka wa 2013, uyu mwaka nabwo ntawe yigeze arekurira uyu mwanya.

Uyu mwaka miliyoni 75 z’amadolari ya Amerika yinjije, akaba ari nayo amushyira kuri uyu mwanya, ayakesha filime Avengers, ndetse na Iron Man 3 zagiye hanze umwaka ushize, zikaba arizo zikimuha iki cyubahiro.

2. Dwayne Johnson (The Rock)

The Rock

Uyu mukinnyi wa filime w’ibigango bitajegezwa, akaba azwi no mu mikino njyarugamba ya Box, yafashe umwanya wa 2 mu binjije menshi muri uyu mwaka, aho abarirwa muri miliyoni 52 z’amadolari.

Ibi abiheshwa na filime G.I. Joe: The Retaliation ndetse na Fast & Furious 6, zagiye hanze umwaka ushize aracyazikuramo amafaranga ahagije ngo yinjize miliyoni 52 z’amadolari ndetse no mu zindi filime zinyuranye yagiye akinamo.

3. Bradley Cooper

Bradley Cooper

Filime nka American Hustle yanamuhesheje kujya ku rutonde rw’abahatanira igihembo cya Oscars uyu mwaka nk’umukinnyi mwiza wungirije kikaza gutwarwa na Jared Leto wa filime Dallas Buyers Club, ni urugero rwiza rwa zimwe muri filime yakinnye muri ibi bihe zamuhaye amafaranga afatika.

Si iyo yonyine, nka Hangover 3 nayo yamuhesheje amafaranga menshi ku buryo kwinjiza miliyoni 46 z’amadolari muri uyu mwaka atari ibintu bitunguranye kuri Bradley Cooper.

4. Leonardo DiCaprio

DiCaprio

Yamenyekanye cyane nka Jack muri Titanic, aho hari mu mwaka w’1997 ubwo yakinaga muri filime ya 2 y’ibihe byose yinjije amafaranga menshi. Ibyo aribyo byose siyo imushyize kuri uru rutonde kuko muri uyu mwaka ushize yakinnye ari umukinnyi w’imena muri filime The Wolf of Wall Street, ikaba yaranamuhesheje kujya mu rutonde rw’abahatanira igihembo cya Oscars nk’umukinnyi w’imena, uretse ko atabashije kugitwara Mathew McConaughey wo muri filime Dallas Buyers Club.

Si iyi filime yakinnyemo gusa yaba yaramuhesheje miliyoni 39 z’amadolari yinjije hagati ya Kamena umwaka ushize na Kamena uyu mwaka, hiyongeraho na filime The Great Gatsby nayo akina ari umukinnyi w’imena.

5. Chris Hemsworth

Thor

Filime Thor ni imwe muri filime zakunzwe bidasubirwaho dore ko iri mu bwoko bwa filime zikunzwe cyane (Action, Adventure, Superhero). Chris niwe mukinnyi w’imena muri izi filime, ikaba ariyo by’umwihariko yamushyize kuri uru rutonde ndetse imuha kwinjiza miliyoni 37 z’amadolari.

Indi myanya 5 irazamo abakinnyi nka Liam Neeson winjije miliyoni 36, uyu akaba azwi cyane muri filime za Taken, akaba ariwe uza ku mwanya wa 6. Umwanya wa 7 uzaho umukinnyi Ben Affleck, n’ubwo filime yakinnyemo uyu mwaka zitamuhiriye harimo filime Runner Runner ntibyamubujije kwinjiza miliyoni 35 z’amadolari.

Ku mwanya wa 8 haza umukinnyi Christian Balewo muri filime American Hustle na miliyoni 35 ndetse bikaba byaranamuhesheje guhatanira igihembo cy’umukinnyi w’imena mwiza muri Oscars uyu mwaka.

Ku mwanya wa 9 haza abakinnyi Will Smith na miliyoni 32 z’amadolari, ashobora kuba yarakuye muri filime After Earth n’ubwo ititwaye neza ku isoko, naho kuwa 10 hakaza Mark Wahlberg na miliyoni 32 z’amadolari, yaba yarakuye muri filime nka Lone Survivor.

URUTONDE RW’ABAGORE:

1.Sandra Bullock

Sandra Bullock

Ntakuntu Sandra Bullock ataba yarinjije amafaranga menshi ahwanye n’akayabo ka miliyoni 51 z’amadolari, dore ko filime yakinnyemo Gravity yakunzwe cyane ndetse ikaba ari nayo yinjije ibihembo byinshi muri uyu mwaka.

Sandra Bullock ukina muri iyi filime ari umuhanga mu by’ubumenyi bw’ikirere ujya mu cyogajuru kigakora impanuka agahura n’ibibazo bikomeye arwanira kurokora ubuzima bwe, ashobora kuba ariwe mugore winjije amafaranga menshi mu mwaka umwe, dore ko umushyize hamwe ku rutonde rw’abagabo yaza ku mwanya wa 3 kandi bitarigeze bibaho mu mateka. Hari ubwo wasangaga ayinjijwe n’umugore wa mbere angana n’ay’umugabo wa 10.

2. Jennifer Lawrence

J.Law

Ntakabuza filime Hunger Games: Catching Fire cyangwa Hunger Games igice cya 2 yaramwinjirije bigaragara. Iyi filime iri mu zinjije amafaranga menshi mu 2013, ushyizeho n’izindi yakinnyemo nka American Hustle yanamuhesheje guhatanira igihembo cya Oscars nk’umukinnyikazi mwiza wungirije yatwawe na Lupita Nyong’o nizo zamuhesheje kwinjiza akayabo ka miliyoni 34 z’amadolari.

3. Jennifer Aniston

Anniston

Filime We Are The Millers, ni filime isekeje yakunzwe cyane umwaka ushize, ndetse ikaninjiza n’amafaranga menshi dore ko yamaze igihe kinini ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Box Office. Iyi filime n’izindi filime yagiye agaragaramo nizo zahesheje Anniston kwinjiza miliyoni 31 z’amadolari.

4. Gwyneth Paltrow

Gwyneth Paltrow

Uyu mugore w’umuririmbyi Chris Martin ubarizwa mu itsinda ry’abongereza Coldplay niwe wari gukina muri filime Titanic ari Rose ariko kubera ukumvikana gucye ntibyaba, umwanya utsindirwa na Kate Winslet. Muri uyu mwaka ushize, filime Iron Man 3 yamushyize mu mwanya mwiza, aho yamuhesheje kwinjiza miliyoni 19 z’amadolari.

5. Angelina Jolie

Angelina Jolie

Umwaka ushize niwe wari uyoboye uru rutonde ariko uyu mwaka ntibyamuhiriye. Ku mwanya wa 5 mu bagore b’I Hollywood binjije amafaranga menshi, uyu mugore wa Brad Pitt yinjije miliyoni 18. N’ubwo ntafiime yakinnyemo yasohotse umwaka ushize, ahubwo Maleficent yakinnyemo ikaba yaragiye hanze uyu mwaka, uyu mugore aracyatunzwe n’izina rye.

Ku yindi myanya haza umukinnyikazi Cameron Diaz uza ku mwanya wa 6 na miliyoni 18, Scarlet Johannson wakinnye muri Avengers na miliyoni 17 akaza ku mwanya wa 7, Amy Adams akaba aza kuwa 8 na miliyoni 13, Nathalie Portman akaza kuwa 9 na miliyoni 13 naho Kristen Stuart wamenyekanye cyane muri filime za Twilight akaza kuwa 10 na miliyoni 12 z’amadolari ya Amerika.

Wowe ni uwuhe wemera muri aba, ku buryo ubona ko ayo yinjije atayatwariye ubusa?

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Shane9 years ago
    Proud of you, Sandra Bullock, Keep it Up.





Inyarwanda BACKGROUND