RFL
Kigali

Rethinking Reconciliation-Filimi ivuga ku muhanzi Jean Paul Samputu yegukana igihembo cy'abafana

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:16/06/2014 11:01
0


Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru muri Serena Hotel nibwo habaye umuhango wo kwerekana filime 3 zatsinze mu marushanwa ya Rethinking Reconciliation yateguwe n’ikigo cy’abadage Goethe Institut, muri uyu muhango hakaba hatangiwemo igihembo cya filime yakunzwe n’abafana kingana na miliyoni y’amanyarwanda.



Ubwo habaga aya marushanwa umwaka ushize yari afite insanganyamatsiko y’ubumwe n’ubwiyunge “Rethinking Reconciliation”, abanditsi n’abayobozi ba filime bagera kuri 40 bohereje inkuru zabo za filime, akanama nkemurampaka kaza gutoramo 3 arizo Invincible ya Yves Montand Niyongabo yahawe igihembo cy’amadolari 8500, iya 2 iba Crossing Lines ya Ishimwe Samuel yaje guhembwa amadolari 700 naho iya 3 iba Hutsi (yaje guhindurirwa izina yitwa Akaliza Keza) ya Mbabazi Aime Philbert yahembwe amadolari 6500.

Rethinking Reconciliation

Uvuye ibumoso ni Philbert Mbabazi, Clementine Dusabejambo wari uhagarariye Yves Montand na Ishimwe Samuel igihe filime zabo zerekanwaga

Nyuma yo gukorwa, ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 15 Kamena, nibwo muri Serena Hotel habereye umuhango wo kwerekana izi filime ku mugaragaro, igikorwa cyari cyitabiriwe n’abantu benshi dore ko icyumba cya Serena cyuzuye abantu bamwe bakabura aho bicara.

Rethinking Reconciliation

Rethinking Reconciliation

Abantu bari benshi kandi b'ingeri zose

Muri uyu muhango, nyuma yo kureba izi filime ngufi uko ari 3, abafana bahawe umwanya wo gutora filime yabanyuze maze filime-mpamo y’iminota 30 yitwa “The Invincible” ikaba ivuga ku buzima n’inzira umuhanzi Jean Paul Samputu yanyuzemo mu kubabarira Vincent Ntakirutimana wamwiciye umuryango muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bityo yegukana miliyoni y’amanyarwanda.

Rethinking Reconciliation

Samputu atanga ubuhamya muri filime The Invincible

Yves Montand Niyongabo wegukanye iki gihembo, ntiyari yabashije kwitabira uyu muhango, akaba yari ahagarariwe na Marie Clementine Dusabejambo ari nawe wakiriye iki gihembo mu izina rye.

Rethinking Reconciliation

Clementine Dusabejambo wegukanye iri rushanwa bwa mbere mu mwaka wa 2012, yahamagawe guha igihembo cya miliyoni uwari watowe n'abafana asanga Yves Montand yari ahagarariye niwe wagitwaye

Rethinking Reconciliation

Mu rwego rwo gusezera kuri Dr. Peter Stepan wayoboraga ikigo cya Goethe Institut uri gusoza mandat ye mu Rwanda, bamugeneye impano y'inanga nyarwanda

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND