RFL
Kigali

Reba uduce dushya twa filime Inshuti-Friends kuri Youtube

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:8/01/2015 14:10
3


Filime Inshuti-Friends ikomeje kubageraho ku rubuga rwa Youtube, aho muyibona buri wa mbere no kuwa 4. Nyuma y’uko kuwa mbere agace ka 5 kabagezeho, kuri ubu agace ka 6 niko kaje, utu duce tukaba ari utwo kuri season ya 2.



Ababashije kubona agace ka 5 mwabonye aho Njuga ateka imitwe akigusha ndetse agahita yipfusha mu rwego rwo kongerera ibibazo Ngiga, ariko ngiga nawe akamuhima akamumenaho amazi, imitwe ya Njuga ikamupfubana. Ese ko Njuga akomeje gutsimbarara ku kumurega niba atemeye ibyo amusaba, Ngiga yabyemera, Cyangwa?

BANZA UREBE UKO BYARI BYIFASHE NJUGA YIPFUSHA

 

IREBERE UKO BYAKOMEJE MU GACE KA 6

Amakuru meza ku bakunzi ba filime Inshuti-Friends, ni uko umukinnyi w’iyi filime Ngiga, akaba amazina ye yitwa Niyitegeka Gratien yatoranyijwe mu bahatanira igihembo cy’umukinnyi wa filime ukunzwe cyane mu Rwanda mu bihembo bya Rwanda Movie Awards bizaba uyu mwaka, uzakegukana akaba ari uzaba watowe n'abantu benshi haba kuri interineti no kuri telefoni, uburyo bwo gutora bukazashyirwaho tariki 14 z'uku kwezi. KANDA HANO UREBE URUTONDE RW'ABO BAHANGANYE

Ese witeguye kumutora akegukana iki gihembo?

Komeza ubane natwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook unyuze kuri Page yacu ariyo Inshuti-Friends, aho ushobora gutanga igitekerezo cyubaka iyi filime uko uyifuza.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Hi
  • 9 years ago
    Muzongere iminota turakunda
  • niyimizi9 years ago
    where can we buy the whole series and episodes ?





Inyarwanda BACKGROUND