RFL
Kigali

Reba episode ya mbere kuri season ya 2 ya INSHUTI-Friends

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:23/12/2014 11:32
0


Kuri uyu wa mbere tariki 22 Ukuboza nibwo filime y’uruhererekane Inshuti-Friends hatangiye igice (season) cya 2, agace kayo ka mbere kakaba kageze hanze.



Ni nyuma yo gusoza igice cya mbere, aho kirangira Ngiga kubera kwimwa amata ndetse akanatukwa na Gisele kuko yayihaye nta wumuhaye uburenganzira, abaye nk'utaye umutwe ndetse ajya no mu biyobyabwenge.

Ese hakurikiyeho iki?

KURIKIRA UKO BYAGENZE MURI AKA GACE:

Twabibutsa ko kuri ubu iyi filime isigaye ibageraho inshuro 2 mu cyumweru, nyuma y’ibyifuzo by’abakunzi bayo ikaba ibageraho kuwa mbere no kuwa 4.

Kuri ubu abayikurikira kuri TV 10, iyifilime igeze ku gace ka 10 ku gice cya 3, ikaba itangiye kugera mu bihe by’iminsi mikuru. Ese kwa Mugemana no kwa Luc bimeze gute mu bihe by’iminsi mikuru? Ni ku isaha ya saa moya  n’iminota 15 z’umugoroba kuwa 2, kuwa 3 no kuwa 5, ndetse na saa cyenda z’igicamunsi kuwa 6 aho mukurikira izanyuzeho mu cyumweru cyose.

REBERA HAMWE UBUCE TWOSE TWATAMBUTSE HANO

Ubuyobozi bwa Inyarwanda Ltd., ikaba ari nayo muterankunga mukuru w’iyi filime, ubuyobozi bwa Afrifame Pictures itunganyirizwamo iyi filime, abakinnyi bayo, ndetse n’abandi bayikoramo kugira ngo ibagereho baboneyeho kubifuriza iminsi mikuru myiza ya Noheli n’umwaka mushya wa 2015.

Ukeneye kumenya amakuru ya buri munsi y’iyi filime, amafoto, abakinnyi n’ibindi kanda “like” kuri page yayo ya Facebook ariyo Inshuti-Friends.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND