Ibirori byo gusezera ubukumi [Bridal shower] bya Priyanka Chopra bizabera mu mujyi wa New York mbere y’uko ubukwe bwe na Nick Jonas buba mu Ugushyingo, 2018 mu gihugu cy’u Buhinde, bwatumiwemo abagera kuri 200.
Priyanka Chopra na Nick Jonas barateganya kurushinga mu Ugushyingo 2018. Bombi baherutse gukorera urugendo mu gace ka Jodhpur mu mujyi wa Rajasthan mu Buhinde, bashakisha aho ubukwe bwabo buzabera, banaguze imirimbo yo kwambara n’ibindi nkenerwa mu bukwe.
Filmfare yanditse ko ibijyanye n’itariki ndetse n’aho ubukwe buzabera byamaze kwemezwa ndetse ngo n’umubare w’abazitabira ubukwe bamaze gutumirwa. Ubukwe bwa Priyanka Chopra ndetse na Nick Jonas buzabera mu ngoro ya ‘Jodhpur’s Umaid Bhawan’ mu Ugushyingo 2018. Abatumirwa ndetse n’abo mu muryango w’aba bombi bagejejweho ubutumire ni 200.
Priyanka Chopra na Nick Jonas bagiye kurushinga mu Ugushyingo 2018/ifoto:Internet
Priyanka Chopra yambitswe impeta y’urukundo na Nick Jonas ku wa 18 Kanama, 2018 mu birori bikomeye byabereye iwabo mu rugo mu gace ka Juhu mu mujyi wa Mumbai, ahari imiryango yombi. Uyu mukobwa wakinnye muri filime ‘Quantico’ yakundanye n’umukunzi we w’umuririmbyi muri Amerika [Nick Jonas] amezi macye mbere y’uko biyemeza kurushinga.
Nick Jonas yasabye Priyanka Chopra ko yamubera umugore amwambika impeta ku isabukuru ye y’amavuko ku wa 18 Kamena, 2018. Nyuma yo kwambikwa impeta yahise ahagarika gukina muri filime ‘Bharat’ y’umushoramari Salman Khan aho yari umukinnyi wibanze.
TANGA IGITECYEREZO