RFL
Kigali

Paul Walker niwe wiyishe – Amagambo y’uruganda rw’imodoka Porsche rwakoze imodoka yamuhitanye

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:18/11/2015 14:23
10


Nyuma y’uko mu kwezi kwa Nzeli umukobwa wa nyakwigendera Paul Walker yari yatanze ikirego mu rukiko arega uruganda rukora imodoka rwa Porsche arirwo rwakoze imodoka yishe Paul Walker mu mpanuka ikomeye yakoze tariki 30 Ugushyingo 2013, uru ruganda rwateye utwatsi iki kirego aho ruvuga ko ariwe wiyishe.



Umukinnyi wa filime Paul Walker wameyekanye muri filime Fast & Furious nka Brian O’Conner, wari uzwiho gukunda imodoka cyane, dore ko n’amwe mu magambo azwi cyane yagiye avuga (Quotes) hari aho yavuze ngo, “Nkunda imodoka byo gusara, mfite hangali y’indege yuzuye amamodoka” yahitanwe nayo mu mpanuka yahiriyemo I Santa Clarita, ubwo we na Roger Rodas wari umutwaye mu modoka yo mu bwoko bwa Porsche 2005 Carrera GT yakoraga impanuka igashya igakongoka bagahiramo.

x

Iyi niyo modoka yo mu bwoko bwa Porsche, 2005 Carrera GT yahitanye Paul Walker na Roger Rodas

Uku niko iyi imodoka Paul Walker na mugenzi we Roger Rodas yabaye ubwo yabahitanaga mu mpanuka tariki 30 Ugushyingo 2013

After a long evaluation the coroners laid the two bodies into body bags and transported them into the coroner's van

Investigation: Fire officers examine the wreckage of the burnt out car where Paul Walker and his friend died

Abatabazi bari bagerageje kuzimya iyi nkongi y'umuriro ariko biranga biba iby'ubusa

Mu kwezi kwa Nzeli, umukobwa we Meadow Walker yatanze ikirego mu rukiko arega uru ruganda kuba iyi modoka yarwo yahitanye se yari ifite ibibazo bya tekiniki kandi rubizi, bikaba ariyo ntandaro y’iyi mpanuka.

TMZ ivuga ko, mu gusubiza umukobwa wa Paul Walker ku kirego yarezemo Porsche, uru ruganda rwasubije ko Paul Walker ubwe yatwaye iyi modoka azi ibibazo ifite bityo bakaba bemeza ko “ariwe wiyishe”.

Paul Walker n'inshuti ye Roger Rodas bahitanywe n'iyi mpanuka baregwa kuyitera

Ubwo yaregaga uru ruganda, Meadow Walker yavugaga ko iyi modoka yari ifite ikibazo cy’imyubakire (design) kuko ubwo bakoraga impanuka, umukandara ufata umugenzi wanze gufunguka ngo babe bahunga mbere y’uko ishya, uru ruganda rwasubije ko imodoka ya Paul Walker yari yarakozwemo ndetse ko yari yarafashwe nabi. Bivuze ko ibibazo yari ifite bitakomokaga ku ruganda, ahubwo abayikoreshaga aribo baba barayifashe nabi.

Paul Walker akiriho yakundaga umukobwa we Meadow cyane

Indi nkuru dukesha EyeWitness News ivuga ko ababuranira uru ruganda, babihamije bavuga ko, “Paul Walker yari azi ko imodoka ya Roger Rodas (wari umutwaye) yakozwemo ndetse yafashwe nabi. Bityo yirengereye ingaruka zabikomotseho.Uko gufatwa no gukoreshwa nabi kw’imodoka, nibyo byateye cyangwa bigira uruhare mu mpanuka ndetse no ku rupfu rwa Paul Walker.” Amagambo ya Cranbrook, umwe mu baburanira Porsche muri uru rubanza.

Horror crash: First responders gather evidence near the wreckage of a Porsche sports car that crashed into a light pole on Hercules Street near Kelly Johnson Parkway in Valencia on Saturday, November 30, killing actor Paul Walker

Imodoka yarahiye irakongoka, abaganga bakaba baravuze ko abayiguyemo (paul na Roger) bazize ubushye

Crash site: Sheriff deputies work near the wreckage of the Porsche sports car that crashed into a pole on Hercules Street near Kelly Johnson Parkway in Valencia on Saturday

Nyuma y'amezi 4 polisi ikora iperereza (nyuma y'impanuka), yaje kwanzura ko iyi mpanuka yatewe n'umuvuduko wo ku rwego rwo hejuru

Nyuma y’uko Porsche iteye utwatsi ibi birego bya Meadow Walker, umuvugizi we yatangarije TMZ ko bababajwe n’aya magambo. “Birenze gutera agahinda kuba Porsche ishaka guhirika amakosa ku muntu wipfiriye, bavuga ko ariwe wateye urupfu rwe. Erega birumvikana: Paul Walker yari yicaye mu mwanya w’umugenzi (yari atwawe) mu modoka itarakozwe uko bikwiye ngo irinde abayirimo. Mu mpanuka yabaye ku manywa y’ihangu, mu muhanda urimo ubusa, ndetse no ku muvuduko uri munsi y’utagomba kurenzwa. Iyo Porsche iba yarakoze iyi modoka neza ikita ku buryo burinda abagenzi bayirimo, Paul aba yararokotse iyi mpanuka. Aba ari mu gukina igice cya 8 cya Fast & Furious, ndetse na Meadow aba akiri kumwe na se yakundaga cyane.”

Nyakwigendera Paul Walker muri filime Fast & Furious

Paul Walker yitabye Imana tariki 30 Ugushyingo 2014, ubwo we n’inshuti ye Roger Rodas bagwaga mu mpanuka yabereye I Santa Clarita mu majyaruguru ya Los Angeles. Yitabye Imana igice cya 7 cya filime Fast & Furious kitarasozwa gufatirwa amashusho, ikintu cyateye impagarara ku mushinga, ariko nyuma murumuna we Cody Walker yaje gukina igice gisigaye maze filime irarangira, ikaba yaraje no gukundwa cyane dore ko iri ku mwanya wa 5 muri filime zinjije amafaranga menshi mu mateka ya sinema, kuri miliyari 1,5 y’amadolari ya Amerika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • h8 years ago
    hahah! uriya muvugizi nawe yansekeje ngo:"ubu aba ari gukina igice cya 8 cya furious" na Bruce Lee iyo aba akiriho sha aba akidukinira amafilimi, gusa icyo navuga birababaje nyine ku bastar bapfa bakiri bato ntawe bitababaza
  • Florence 8 years ago
    Imana ikomeze imuhe iruhuko ridashira naramukunze cyane naraye ndeba films ze kdi nzajya mpora nzisubiramo yari mwiza kdi yakinaga neza ''''''''''sinzamwibagirwa''''''''
  • Christian8 years ago
    Imana izabakire mubayo iteka ryose
  • Easy E8 years ago
    Imana Imakiremubayo Kandi Imugabanyirize!
  • 8 years ago
    see u again
  • UWASE CHEMSA8 years ago
    SHA PAUL WALKER YARATUBABAJE PE KANDITWARAMUKUNDAGA UMURYANGOWEUKOMEZEKWIHANGANA.
  • 8 years ago
    birababaje
  • mugisha leonard2 years ago
    ndakundi niyigire ariko twaramukunda uburyo yakinaga.
  • Mr.Eric Gapara2 years ago
    Umv birabaje kbx kuk ndumva baratesheje agacir ikirego kuk iyo babikurikiran baba barabony ubutaber
  • jean claude2 years ago
    paul walk sinzamwibagigwa imana imwakire mubayo





Inyarwanda BACKGROUND