Patrick Nyamitari ni umwe mu bahanzi nyarwanda weruye yerekana ko arumwe mu bafana ba filime y’uruhererekane SEBURIKOKO ndetse anagaragaza ko ari umufana utangazwa n’impano ya Gratien Niyitegeka, aho yemeza ko yahagararira u Rwanda aho ariho hose ku isi.
Ibi yabyerekanye nyuma yo gukurikirana ikiganiro Gratien yari yatumiwemo kuri TV 10 mu gitondo cyo kuri uyu wa 5. Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Facebook yagize ati,” Muraho? Seburikoko uyu mutype sinzi niba ari njye njyenyine yemeza. hahah afite impano ikomeye pe.Yanahagararira u Rwanda ku isi uko mubona.”
Nyamitali yibaza niba ariwe gusa wemezwa na Gratien
Niyitegeka Gratien ni umwe mu bakinnyi ba filime b’abanyarwanda bakunzwe n’ingeri zose kubera impano agaragaza zitandukanye. Mu myaka yashize yamenyekanye ku izina rya Sekaganda ariko kuri ubu amaze kumenyekana cyane muri filime y’uruhererekane ya Seburikoko, aho akina yitirirwa iyi filime yabishyira mu mashyengo ye akiyita Sebu ari nabyo byatumye amenyekana cyane ku izina rya Sebu.
Gratien muri Studios za TV 10 mu gitondo cyo uri uyu wa 5
Uretse kuba umukinnyi wa filime kandi, Gratien ni umuririmbyi, umunyarwenya, umukinnyi w'ikinamico mu itorero indamutsa za RBA, umusizi, avuga amazina y'inka mu bukwe n'ibindi...
Aganira na inyarwanda.com, Nyamitari yagize ati,” Uyu musore rwose arantangaza. ni umuhanga cyane, navuga ko nawe ari igihangange mu mwuga we ku buryo mbona yanaserukira u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga kubera impano afite. Mbega ni umuhanga, noneho iyo bigeze muri filime Seburikoko yo irandenga. Uburyo ayikinamo, uko ashyenga ,uko aganira , ni serie nkunda kuko ni filime ishimishije kandi ni filime yarebwa ni’ngeri zose. Ikindi ni filime yigisha kandi yibutsa abantu benshi ubuzima banyuzemo, ku buryo njye inshimisha kuruta uko nareba filime zirimo ama etage cyangwa zirimo imbunda.”
Seburikoko, uretse kuba ari filime yakunzwe cyane ni nayo filime y’uruhererekane kuri ubu inyura kuri Televiziyo y’u Rwanda, akaba ari nayo filime yahawe igihembo nka filime nziza y’uruhererekane y’umwaka wa 2015 mu bihembo bya Rwanda Movie Awards. Iyi filime itambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda buri wa mbere na buri wa 4, ku isaha ya saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itanu z’umugoroba (18:45) ndetse no kuwa 6 saa sita z’amanywa; ku isaha y’I Kigali.
UMVA INDIRIMBO NSHYA YA GRATIEN YISE "Agasamuzuri"
Reba hano amashusho y'indirimbo nshya ya Nyamitari yise 'KALEMA'
TANGA IGITECYEREZO