RFL
Kigali

Patrick Nyamitari ufana mu buryo bukomeye filime SEBURIKOKO, yerekanye ko ari umufana ukomeye wa Niyitegeka Gratien

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:13/05/2016 16:20
5


Patrick Nyamitari ni umwe mu bahanzi nyarwanda weruye yerekana ko arumwe mu bafana ba filime y’uruhererekane SEBURIKOKO ndetse anagaragaza ko ari umufana utangazwa n’impano ya Gratien Niyitegeka, aho yemeza ko yahagararira u Rwanda aho ariho hose ku isi.



Ibi yabyerekanye nyuma yo gukurikirana ikiganiro Gratien yari yatumiwemo kuri TV 10 mu gitondo cyo kuri uyu wa 5. Abinyujije  ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Facebook yagize ati,” Muraho?  Seburikoko uyu mutype sinzi niba ari njye njyenyine yemeza. hahah afite impano ikomeye pe.Yanahagararira  u Rwanda ku isi uko mubona.”


Nyamitali yibaza niba ariwe gusa wemezwa na Gratien

Niyitegeka Gratien ni umwe mu bakinnyi  ba filime b’abanyarwanda bakunzwe n’ingeri zose kubera impano agaragaza zitandukanye. Mu myaka yashize yamenyekanye ku izina rya Sekaganda ariko kuri ubu amaze kumenyekana cyane muri filime  y’uruhererekane ya Seburikoko, aho akina yitirirwa iyi filime yabishyira mu mashyengo ye akiyita Sebu ari nabyo byatumye amenyekana cyane ku izina  rya Sebu.

Gratien muri Studios za TV 10 mu gitondo cyo uri uyu wa 5

Uretse kuba umukinnyi wa filime kandi, Gratien ni umuririmbyi, umunyarwenya, umukinnyi w'ikinamico mu itorero indamutsa za RBA, umusizi, avuga amazina y'inka mu bukwe n'ibindi...

 Aganira na inyarwanda.com, Nyamitari yagize ati,” Uyu musore rwose arantangaza.  ni umuhanga cyane, navuga ko nawe ari igihangange mu mwuga we ku buryo mbona yanaserukira u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga kubera impano afite. Mbega ni umuhanga,  noneho iyo bigeze muri filime Seburikoko yo irandenga.  Uburyo ayikinamo, uko ashyenga ,uko aganira , ni serie nkunda kuko ni filime ishimishije kandi ni filime yarebwa ni’ngeri zose. Ikindi ni filime yigisha kandi yibutsa abantu benshi ubuzima banyuzemo, ku buryo njye inshimisha kuruta uko nareba filime zirimo ama etage cyangwa zirimo imbunda.”

Seburikoko, uretse kuba ari filime yakunzwe cyane ni nayo filime y’uruhererekane kuri ubu inyura kuri  Televiziyo y’u Rwanda, akaba ari nayo filime yahawe igihembo nka filime nziza  y’uruhererekane y’umwaka wa  2015 mu bihembo bya Rwanda Movie Awards. Iyi filime itambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda buri wa mbere na buri wa 4, ku isaha ya saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itanu z’umugoroba (18:45) ndetse no kuwa 6 saa sita z’amanywa; ku isaha y’I Kigali.

UMVA INDIRIMBO NSHYA YA GRATIEN YISE "Agasamuzuri"

Reba hano amashusho y'indirimbo nshya ya Nyamitari yise 'KALEMA'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Nanjye mwemera kubi sebu
  • Tom7 years ago
    A nice song. But you guy need to work out.. That isn't an r&b singer shape even though th face is stunning. In addition the girl u used in there is shy and does not co-relate with the lyrics. Look for sexy twerkers man
  • Ngabo7 years ago
    Please, nk'abantu tuba hanze y'u Rwanda, SEBURIKOKO twayigurira he ngo natwe tujye twinjoyinga "MADE IN RWANDA". Gracien is a real shinning star!
  • 7 years ago
    Mwagiye mukora inkuru zifite icyo zivuze? Mupromotinze sebu ubuse Nyamitari amaze iki? Yakoze iki?
  • 7 years ago
    hoya rwose sebu arashoboye sukuvuga nguki nabatemera bazemera kbs iryo nifuha nimureke abashoboye bakore





Inyarwanda BACKGROUND