RFL
Kigali

Owago Onyiro yahishuye uburyo yabonye VISA imujyana muri USA, anagaragaza akababaro aterwa n'uko abanyakenya badashyigikira benewabo-AMAFOTO

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:3/09/2014 14:30
0


Umunyarwenya w’umunyakenya Owago Onyiro yatangarije abantu uburyo yabonyemo VISA imujyana kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’igihe kinini abyifuza ariko akabura uko abigenza.



Nk’uko abitangaza uyu mugabo ntakindi akesha iyi VISA atari urwenya yigeze kuvuga ku bakozi ba ambassade y’abanyamerika muri Kenya maze umwe mu bayikoragamo aza kurwuma. Nubwo Owago yari amaze igihe kinini akora ibizamini(interview) akangirwa kugenda yaje kumva ahamagawe abwirwa ko yayibonye ntan’ikizamini akoze.

Owago

Ubwo umukozi wa ambassade yumvaga uru rwenya yahise asha abantu bakoranaga n’uyu musore hanyuma abaka umwirondoro we wose ahita amushakira iki cyangombwa.

Owago

N’ubwo uyu musore yari yarahagaritse akazi ke k’ubwarimu aho yigishaga imibare muri Kaminuza ya St Paul University i Nairobi akigira mu gukora urwenya benshi bumvaga ko ahisemo nabi we ahamya ko yabigiriyem amahirwe akomeye gusa agashmangira ko ahora ababazwa n’uko abantu bafite impano bahra bafashwa buri gihe n’abazungu.

Yagize ati “Abanyarwenya b’anyakenya turi abahanga ndetse dufite n’impano ikomeye ariko mbabazwa cyane n’uko bene wacu badashobora kudufasha ahubwo buri gihe tukagira amahirwe yo kwiyerekana ari uko umuzungu atumenye.”

Owago

Yakomeje agira ati “Lupita Nyong’o ntiyari kumenyekana iyo hatagira umuzungu umenya impano yifitemo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND