RFL
Kigali

OSCARS: Mahershala Ali ni we musilamu wa mbere wegukanye igihembo muri ibi birori-URUTONDE

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:27/02/2017 10:45
1


Mahershala Ali yegukanye igihembo cy’umukinnyi wunganira umukinnyi w’imena (Best supporting actor) akaba ari amateka atarigeze akorwa n’undi musilamu kuva hatangira gutangwa ibihembo bya Oscars mu myaka 88 ishize ibi birori biba.



Kwegukana Oscar ni ryo shema rya mbere ku mukinnyi wa filime kuko ni cyo gihembo gikuru mu mwuga wa sinema, ndetse no mu isi y'imyidagaduro ibi bihembo byabanjirije ibindi, nka za Tony Awards zitangwa ku mikino y'ikinamico n'ibindi bica kuri za televiziyo, Grammy Awards, igihembo kiruta ibindi mu muziki byose byaje bisa nk'aho byiganye Academy Awards itangirwamo Oscars.

Academy Awards, ibirori bitangirwamo Oscars ni byo bihembo bikuru muri sinema

Uyu mwaka byabaye ku nshuro ya 88 imyanya 4 ifatwa nk’iy’icyubahiro kurusha indi yegukanywe na Casey Affleck wabaye umukinnyi mwiza mu bagabo (Best Actor), Emma Stone ni we mukinnyi mwiza mu bagore (Best Actress), Mahershala Ali akaba umukinnyi mwiza wunganira mu bagabo (Best Supporting Actor), naho mu bagore akaba Viola Davis(Best Supporting Actress).

Casey Affleck yatwaye igihembo cy'umukinnyi mwiza mu bagabo kubera uko yakinnye muri filime 'Manchester By The Sea'

Emma Stone ni we mukinnyi mwiza mu bagore kubera uko yakinnye muri La La Land

Viola Davis ni we mukinnyi wunganira mwiza mu bagore kubera uko yakinnye muri Fences ahuriramo na Denzel Washington

Mahershala Ali yegukanye igihembo cy'umukinnyi mwiza wunganira muri filime Moonlight

Mahershala Ali yabonye iki gihembo abikesha gukina ari umucuruzi w’ibiyobyabwenge muri filime Moonlight, ni ubwa mbere yari agiye ku rutonde rw’abahatanira igihembo muri Oscars akaba yanahise acyegukana. Ibihembo bitangwa buri mwaka, ni ukuvuga ko ibihembo byatanzwe ari ibya filime zo muri 2016, uyu ukaba warabaye umwaka w’ibyiza gusa kuri Mahershala wanakinnye muri filime yakunzwe y’uruhererekane’ Luke Cage’ ndetse na ‘Hidden Figures’, filime ikunzwe cyane yasohotse mu mpera za 2016.

Mahershala akina muri Moonlight ari umucuruzi w'ibiyobyabwenge witwa Juan aka kana bicaranye kaba karamuhungiyeho

Mu bantu yashimiye ubwo yakiraga iki gihembo harimo abarimu bamwigishije, uwayoboye filime Moonlight, Barry Jenkins, ndetse n’umugore we wari umaze iminsi 4 gusa yibarutse ubwo ibi bihembo byatangwaga. Iki gihembo kije gikurikira ikindi yahawe kubera gukina muri Moonlight, yatsindiye igihembo cy’umukinnyi mwiza wunganira (Best Supporting Actor) muri Screen Actors Guild Awards, ndetse yari no mu bahatanira igihembo muri Golden Globes.

Uyu mukinnyi yavuze ko biba bitoroshye kuba umusilamu uri umwirabura w’umunyamerika ndetse ngo yigeze kumenya ko yari ku rutonde rw’abakemangwa na FBI mu bitero bya Al Qaeda muri 2001 ndetse ngo ni inshuro nyinshi yagiye ahagarikwa akabazwa aho yahishe intwaro, kubera gukekwaho kuba mu mutwe y’ibyihebe bigendera ku matwara akaze ya Islam.

'Moonlight' yanegukanye igihembo cy'ifoto nziza, ni cyo gihembo gikuru muri Oscars

Ibindi by’ingenzi byaranze ibi birori ni uburyo igihembo cy’ifoto nziza (Best Picture) cyahawe La La Land bibeshye kandi kigenewe Moonlight, bihinduka urwenya n’amashyengo.

Filime zatwaye ibihembo byinshi muri ibi birori umuntu yavuga ko ari La La Land na Moonlight. Reba urutonde rwose rw’uko ibi bihembo byahataniwe n’abagiye babyegukana.

Best picture

Winner: Moonlight

Arrival

Fences

Hacksaw Ridge

Hell or High Water

Hidden Figures

La La Land

Lion

Manchester by the Sea

Moonlight

Best actress

Winner: Emma Stone - La La Land

Isabelle Huppert - Elle

Ruth Negga - Loving

Natalie Portman - Jackie

Meryl Streep - Florence Foster Jenkins

Best actor

Winner: Casey Affleck - Manchester by the Sea

Andrew Garfield - Hacksaw Ridge

Ryan Gosling - La La Land

Viggo Mortensen - Captain Fantastic

Denzel Washington - Fences

Best supporting actress

Winner: Viola Davis - Fences

Naomie Harris - Moonlight

Nicole Kidman - Lion

Octavia Spencer - Hidden Figures

Michelle Williams - Manchester by the Sea

Best supporting actor

Winner: Mahershala Ali - Moonlight

Jeff Bridges - Hell or High Water

Lucas Hedges - Manchester by the Sea

Dev Patel - Lion

Michael Shannon - Nocturnal Animals

Best director

Winner: La La Land - Damien Chazelle

Arrival - Denis Villeneuve

Hacksaw Ridge - Mel Gibson

Manchester by the Sea - Kenneth Lonergan

Moonlight - Barry Jenkins

Best original screenplay

Winner: Manchester by the Sea - Kenneth Lonergan

20th Century Women - Mike Mills

Hell or High Water - Taylor Sheridan

La La Land - Damien Chazelle

The Lobster - Yorgos Lanthimos and Efthimis Filippou

Best adapted screenplay

Winner: Moonlight - Barry Jenkins and Alvin McCraney

Arrival - Eric Heisserer

Fences - August Wilson

Hidden Figures - Allison Schroeder and Theodore Melfi

Lion - Luke Davies

Best original score

Winner: La La Land - Justin Hurwitz

Jackie - Mica Levi

Lion - Dustin O'Halloran and Hauschka

Moonlight - Nicholas Britell

Passengers - Thomas Newton

Best original song

Winner: La La Land - City of Stars by Justin Hurwitz, Benj Pasek and Justin Paul

La La Land - Audition by Justin Hurwitz, Benj Pasek and Justin Paul

Moana - How Far I'll Go by Lin-Manuel Miranda

Trolls - Can't Stop the Feeling by Justin Timberlake, Max Martin and Karl Johan Schuster

Jim: The James Foley Story - The Empty Chair by J Ralph and Sting

Best cinematography

Winner: La La Land - Linus Sandgren

Arrival - Bradford Young

Lion - Greig Fraser

Moonlight - James Laxton

Silence - Rodrigo Prieto

Best foreign language film

Winner: The Salesman - Iran

A Man Called Ove - Sweden

Land of Mine - Denmark

Tanna - Australia

Toni Erdmann - Germany

Best costume design

Winner: Fantastic Beasts and Where to Find Them - Colleen Atwood

Allied - Joanna Johnston

Florence Foster Jenkins - Consolata Boyle

Jackie - Madeline Fontaine

La La Land - Mary Zophres

Best make-up and hairstyling

Winner: Suicide Squad - Alessandro Bertolazzi, Giorgio Gregorini and Christopher Nelson

A Man Called Ove - Eva Von Bahr and Love Larson

Star Trek Beyond - Joel Harlow and Richard Alonzo

Best documentary feature

Winner: OJ: Made in America

13th

Fire At Sea

I Am Not Your Negro

Life, Animated

Best sound editing

Winner: Arrival - Sylvain Bellemare

Deepwater Horizon - Wylie Stateman and Renee Tondelli

Hacksaw Ridge - Robert Mackenzie and Andy Wright

La La Land - Ai-Ling Lee and Mildred Iatrou Morgan

Sully - Alan Robert Murray and Bub Asman

Best sound mixing

Winner: Hacksaw Ridge - Kevin O'Connell, Andy Wright, Robert Mackenzie and Peter Grace

13 Hours: The Secret Soldiers of Benghazi - Gary Summers, Jeffrey J Haboush and Mac Ruth

Arrival - Bernard Gariepy Strobl and Claude La Haye

La La Land - Andy Nelson, Ai-Ling Lee and Steve A Morrow

Rogue One: A Star Wars Story - David Parker, Christopher Scarabosio and Stuart Wilson

Best animated short

Winner: Piper - Alan Barillaro and Marc Sondheimer

Blind Vaysha - Theodore Ushev

Borrowed Time - Andrew Coats and Lou Hamou-Lhadj

Pear Cider and Cigarettes - Robert Valley and Cara Speller

Pearl - Patrick Osborne

Best animated feature

Winner: Zootopia

Kubo and the Two Strings

Moana

My Life as a Zucchini

The Red Turtle

Best production design

Winner: La La Land - David Wasco and Sandy Reynolds-Wasco

Arrival - Patrice Vermette and Paul Hotte

Fantastic Beasts and Where to Find Them - Stuart Craig and Anna Pinnock

Hail, Caesar! - Jess Gonchor and Nancy Haigh

Passengers - Guy Hendrix Dyas and Gene Serdena

Best visual effects

Winner: The Jungle Book - Robert Legato, Adam Valdez, Andrew R Jones and Dan Lemmon

Deepwater Horizon - Craig Hammack, Jason Snell, Jason Billington and Burt Dalton

Doctor Strange - Stephane Ceretti, Richard Bluff, Vincent Cirelli and Paul Corbould

Kubo and the Two Strings - Steve Emerson, Oliver Jones, Brian McLean and Brad Schiff

Rogue One: A Star Wars Story - John Knoll, Mohen Leo, Hal Hickel and Neil Corbould

Best film editing

Winner: Hacksaw Ridge - John Gilbert

Arrival - Joe Walker

Hell or High Water - Jake Roberts

La La Land - Tom Cross

Moonlight - Nat Sanders and Joi McMillon

Best documentary short

Winner: The White Helmets - Orlando von Einsiedel and Joanna Natasegara

4.1 Miles - Daphne Matziaraki

Extremis - Dan Krauss

Joe's Violin - Kahane Cooperman and Raphaela Neihausen

Watani: My Homeland - Marcel Mettelsiefen and Stephen Ellis

Best live action short

Winner: Sing - Kristof Deak and Anna Udvardy

Ennemis Interieurs - Selim Azzazi

La Femme et le TGV - Timo Von Gunten and Giacun Caduff

Silent Nights - Aske Bang and Kim Magnusson

Timecode - Juanjo Gimenez






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Amina7 years ago
    Icyo utavuze munyandiko yawe nuko iyi film moonlight uyu Mahershala akina yerekeranye n'urundo rwabasore 2 bakundana baba gay Bakorerwa itoteza nabana biganaga. Story yiyi film niyo yatumye ikundwa itwara ibihembo inatuma uyu musore w'umusilamu amenyekana. Ntukihebe nawe umeze kose mu bibazo byiyi si!!





Inyarwanda BACKGROUND