Usanga benshi mu bakunzi ba filime nyarwanda bamaze kubigira umuco ko buri wa kane cyangwa buri wa gatandatu batacikwa na filime y’uruhererekane City Maid itambutswa kuri Televiziyo y’u Rwanda, abakurikiranye igice cyatambukijwe muri iki cy’umweru gishize batunguwe no kubonamo ibyamamare bitandukanye bimenyerewe mu muziki nk’abakinnyi b’iyi filime.
Nyuma yo kubona Paccy muri iyi filime itegurwa ikanakorwa na Afrifame Pictures twamwegereye asobanurira abakunzi be zimwe mu mpamvu zatumye akina muri iyi filime y’uruhererekane nk’umwe mu bakinnyi bayo.
Paccy asanga hari indi mpano yari yarapfukiranye
Mu kiganiro twagiranye na Paccy yavuze ko icyamuteye kujya muri filime City Maid ari uko yasanze ifite itandukaniro n'andi mafilime nyarwanda, ibyo akaba atari we gusa ubibona ahubwo ngo n'abandi batandukanye bakaba babihamya. Yavuze ko yatoranyijwe nk'umukinnyi wakinamo, nuko ahita yemera kubera uko yabonaga iyi filime. Yanavuze ko atari ubwa mbere yari akinnye muri filime. Yagize ati:
Ubusanzwe nari narakinnye muri filime imwe ariko sinabiha agaciro cyane bitewe nuko nari mfite ikindi gice cy’ubuhanzi nkoreramo ndetse sinaje no kwishyiramo cyane kuba naba umukinnyi wa filime ariko nyuma yo gutoranywa nk’umukinnyi wakina muri filime y’uruhererekane City Maid narabyemeye kuko burya umuntu akora ikintu abona cyakwishimirwa n’abo akorera cyane ko burya umuhanzi atikorera ahubwo akorera abandi ni muri ubwo buryo nakinnye muri iyi filime kuko iyo urebye usanga nubwo mu Rwanda hakiri ibibazo muri ubu buhanzi byiganjemo kubura ibikoresho bihagije,kutagira amasoko n’ibindi, ariko iyi filime ku bwanjye ndetse no kubitekerezo numva mu bandi nsanga iyi filime ari nziza ku buryo ntakwanga kuyikinamo cyane ko no kubayireba nabo bashobora kuba babona itandukaniro ryayo n’andi mafilime.
Aha paccy yakinaga muri filime city Maid nk'umuririmbyi
Paccy akomeza yemezako filime City Maid atangazwa n’uburyo ikorwa cyane ko asanga abayikora bitondera cyane amashusho yayo, inkuru nziza, abakinnyi babizi, abakunzi benshi bayo, ibi byose n’ibindi bitandukanye akaba ari byo byatumye yemeye gukina muri iyi filime ntagushidikanya. Asoza ikiganiro twagiranye yatangarije abakunzi be ko uretse ibikorwa bya filime kuri ubu akomeje ibikorwa bye bya muzika aho mu minsi mike abakunzi be azabagezaho indirimbo ye nshya yise ‘No body’.
Uretse uyu muhanzikazi wagaragaye muri City Maid, iyi filime kuri ubu imaze gukinwamo n'abanyamuziki benshi aho twavuga nka Bruce Melody n'abandi ndetse kuri ubu harimo gukinamo umuhanzi Mico The Best, Ciney n’abandi.
Uhereye ibumoso Gasirabo ushinzwe gutunganya abakinnyi, Mutiganda wa Nkunda uyobora City Maid Fidele ushinzwe amatara na Shingiro Bora ufata amashusho y'iyi filime.
Twabibutsa ko iyi filime y’uruhererekane City Maid uwashaka kuyireba yajya ayikurikirana kuri Televiziyo y’u Rwanda buri wa kane Saa tatu za ninjoro (21h00’), akagace kandi kongera gutambutswa kuri iyi Televiziyo ku wa gatandatu Saa Sita n’igice za ku manywa (12h30’) aho ibanzirizwa na filime y’uruhererekane ‘Seburikoko’.
Reba hano Incamake ya Filime City maid
Tanga igitecyerezo
Ibitecyerezo
mwatubabariye iyi film mukayishyira youtube plzzzzzzzzz kuberako abantu twiga tubura umwanya wo kuyireba or saturday tukaba twagiye gusenga plz mudufashe pee or mutubwire niba cd zayo zihari sibyo?
Reply
Nimuhagarika iyi film muzaba mugize nabi,sinshobora kuyicikwa vrmnt.ahbwo c ntakuntu mwayishyira kuri Youtube mba numva nayusubiramo.
Reply