RFL
Kigali

Nyuma yo kumurikirwa igice cya 1 cya filime Umuziranenge hagiye kongera kwerekanwa ibindi bice by’iyi filime

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:2/07/2017 8:59
0


Filime Umuziranenge ni filime nyarwanda yanditswe kandi ishorwamo amafaranga na Dusingizimana Issa, nyuma yuko abakunzi ba filime nyarwanda bamurikiwe igice cya mbere cy’iyi filime, ubu abakunzi bayo barateganyirizwa kwerekwa igice cyayo cya 2 cyamaze gukorwa.



Umuziranenge ni filime nyarwanda ifite inkuru ishingiye ku muco nyarwanda, aho igaragaramo byinshi mu biranga uyu muco harimo intwaro za kinyarwanda nk’imiheto n’ibindi byagiye bihimbwa n’abanyarwanda, uretse kuba kandi hagaragaramo ibi bikoresho gakondo  usanga muri iyi filime igenda itanga inyigisho mu mikosorere y’ururimi rw’ikinyarwanda rugenda rwicwa nkana na benshi.

Iyi filime nkuko byagaragaye mu gice cyayo cya mbere cyarebwe kandi kigakundwa na benshi mu bakunzi ba filime nyarwanda usangamo ubuzima busanzwe bwa buri munsi, ubuhemu, ubugambanyi, urukundo, ubujura n’ibindi.

Ni imwe muri filime nyarwanda kandi zigaragaramo imirwano njyarugamba cyane aho iyi mirwano ishingiye ku mukino wa Kung fu  urimo kugenda wamamara mu Rwanda

Iyi filime yiganjemo abakinnyi basanzwe bamenyerewe hano mu Rwanda nka Mazimpaka Jones Kennedy, Bahavu Janette uzwi nka Diane muri filime y’uruhererekane City Maid, Mukakamanzi Beatha, Gakwaya Celestin uzwi nka Nkaka, Uwamahoro Antoinette uzwi nka Siperansiya, Kirenga Saphine n’abandi, biteganyijwe ko izamurikirwa abakunzi ba filime nyarwanda muri uku kweze kwa Nyakanga nyuma yo kurangiza imirimo y’itunganywa ry’iyi filime yamaze gufatirwa amashusho.

Reba hano incamake za filime Umuziranenge igiye kwerekanwa







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND