RFL
Kigali

Nyuma yo kujya mu iserukiramuco rya filime muri Amerika, umunyarwanda Kayambi Musafiri ntateganya gutaha vuba

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:26/10/2015 15:06
2


Yerekeje muri Amerika mu iserukiramuco rya filime nyafurika rya Silicon valley ryabaye kuva tariki 16 kugeza tariki 18 uku kwezi aho filime ye ‘Dark Days’ yerekanwe ikanegukana igihembo cya filime ngufi, ariko Musafiri Kayambi ntabwo arifuza kugaruka mu rwa Gasabo.



Musafiri avuga ko icyatumye adahita agaruka mu Rwanda ahubwo akaba ari gushakisha uburyo aba abayeho muri Amerika, ari uko afite umushinga ari gukoraho akaba abona muri Amerika ariho hamufasha kuwukora neza ndetse no guhura n’abantu bashobora kuzamugirira akamaro mu rugendo rwe.

Ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yamubazaga niba igihe yari afite kumara mu iserukiramuco kitararangira ku buryo ataragaruka mu Rwanda, Musafiri yagize ati, “mfite uburenganzira bwo kuba naba muri Amerika as long as I want (igihe cyose nshatse), ku buryo ntarenza imyaka 10 ariko njye nzahamara amezi 6.”

Kayambi Musafiri ubwo yahabwaga igihembo cya filime ye Dark Days. Ifoto: Facebook/Kayambi Musafiri

Musafiri yakomeje avuga ko, “igihe kinini nzakimara nandika script ariko kandi ndimo gukora ama contact (kumenyana n’abantu) yandi especially (by’umwihariko) LA (Los Angeles) kuko urabizi ko film industry hariya yateye imbere.”

Musafiri kuri ubu ukiri muri kibaya cya Silicon ari naho yari yatumiwe mu iserukiramuco ryerekanwemo filime ye, yakomeje avuga ko kuri uyu wa 2 aribwo azahava akerekeza i Los Angeles ari naho ateganya kuba yakomereza ibi bikorwa bye byo kwandika script mu gihe cy’amezi 6 yihaye cyo kumara yo.

Kayambi Musafiri i Palo Alto muri California nyuma y'uko iserukiramuco risojwe. Ifoto: Facebook/Kayambi

Ubwo yavugaga ku gihembo filime ye yegukanye, Musafiri yagize ati, “igihembo nahawe nacyakiranye ibyishimo kandi nk’umunyarwanda wari uhagarariye u Rwanda ni ishema ku gihugu, umuryango ndetse n’inshuti zanjye.”

Iyi filime ye Dark Days ivuga ku kwirukanwa kw’abanyarwanda mu gihugu cya Tanzania, biteganyijwe ko izanerekanwa mu iserukiramuco rya Africa In Motion muri Ecosse. Si filime ya Kayambi Musafiri yahawe igihembo muri iri serukiramuco gusa, dore ko na filime mpamo ya Patrick Nsengimana yise RAYISI nayo yahawe igihembo nka filime mpamo ngufi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Salim 8 years ago
    Congrats kuri uyu musore...gusa aratubeshye ntabwo visa yamerika yimyaka 10 uguha uburenganzira bwo kuba muri amerika igihe cyose nkuko abivuga...itegeko nuko utarenza amezi atandatu ku butaka bwa amerika, iyo ashize ugomba gusohoka ukongera ukinjira...ntimukajye mutwifatira.
  • eric 8 years ago
    Courage musore wanjye nanjye uko nay'actinzemo nabonaga ikwiye igihembo





Inyarwanda BACKGROUND