RFL
Kigali

Nyuma yo kubona ko isoko rya filime nyarwanda ryasubiye inyuma, Theo Bizimana yabonye impamvu anatanga umuti

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:16/01/2015 12:55
2


Mu nkuru twagiye dukora, twagiye tugaruka cyane ku isoko rya filime nyarwanda ryagiye rigaragaza gucika intege ku buryo bugaragara. Aha benshi mu bakora filime bagiye babivugaho mu buryo butandukanye gusa ntawigeze abihakana.



Theo Bizimana ni umwe mu bashoramari ba filime mu Rwanda bakoze filime zakunzwe cyane, aha twavuga nka Rwasa, Ryangombe,… iki kibazo nawe yarakemeye, ndetse aza no gutangaza ko kubera igihombo kiri muri sinema nyarwanda giterwa no gucika intege kw’isoko rya filime agiye guhagarika gukora filime.

Theo Bizimana

Nyuma yo kwicara agasesengura iki kibazo, yaje kubona icyagiteye ndetse atanga n’umuti wacyo mu ibaruwa yandikiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com, aho yatangiye agira ati: “nziko nawe uri umwe mu bantu bakora ubushakashatsi ku gituma film nyarwanda zarasubiye inyuma ku isoko! Iyo uvuganye na benshi mu bakira n'abacuruza film bakubwira ko isoko ryishwe n'abapirasi (piratage) ngo baba barabaye benshi, ariko nyuma y'ubushakashatsi mazemo iminsi naje gusanga icyo ataricyo kibazo nyamukuru gihari, kuko no mu bihugu tuzi byatejwe imbere na cinema, piratage naho usanga yarateye imbere ariko ntibibuza abako films gutera imbere.”

Ese ikibazo nyamukuru gituruka he?

“Ikibazo kinini nasanze dufite, yaba abakora films, yaba abazicuruza, ntamenyekanisha rya films zacu dukora ku banyarwanda bagomba kuzireba, ibyo bigatuma film isohoka ntamuntu uyizi, ese ko umukobwa wabuze umuranga yaheze iwabo, iyo film yo izava muri stock gute ntawayiranze?

Aha ndaguha urugero rumwe nafatiyeho ngendeye kuri experience yanjye.

Mbere television ikiri imwe muri system analogue yarebwaga mu gihugu cyose, nibura miliyoni 3 cg 4 z'abanyarwanda zarebaga television, bivuga ngo iyo wamamazaga kuri TVR wabaga uziko nibura uriya mubare wabonye kdi wanamenye ko iyo film ihari ibyo bigatuma film izasohoka izwi n'abantu benshi mu gihugu.

Nyuma rero y’uko system yabaye digital umubare w'abareba TVs wabaye muke cyane, kuko nkurikije ubushakashatsi nakoze, nta decoders zigeze ku bihumbi 200 zari zagurishwa mu gihugu hose, bivuga ngo umubare w'abareba televiziyo wavuye kuri miliyoni 3 cg 4 ujya munsi y'ibihumbi 200, noneho twebwe abakora n'abacuruza film turacyari kwiruka inyuma ya za TVs kdi ziri kurebwa n'abantu mbarwa, ndetse ugasanga n'umubare munini w'abafite izo decoders baba birebera chaines zo hanze.

Icyo rero twebwe ntiturakimenya ngo duhindure uburyo bwo gukora promotion y'ibihangano byacu ahubwo turacyari mu bapirateurs gusa n’ubwo nabo batabuze kiba ari ikibazo!”

Ese igisubizo kuri iki kibazo cyaba ikihe?

“Dukwiriye guhindura system ya promotion ya za films zacu niba dushaka kongera kuzamura isoko ryacu, kuko iyo umuturage atamenye ko igihangano cyageze hanze ngo ajye kugishaka aho yamenyeshejwe azakimenya akizaniwe na wa mupirateri umusanga aho yibereye, urumva ko ntakizamubuza kukigira.

Hari ibyo ntekereza twakora ngo twongere tuzamure isoko rya film zacu: Dukoreshe cyane ibitangazamakuru byandika cyane ku mirongo ya internet kuko uko ikoranabuhanga ritera imbere n'abajya kuri internet bariyongera.

Filme nireke gusohokera mu gikari cg muri City Beach Resto, nidukore screenings zifite imbaraga, nibiba ngombwa Launching tuzikorere ubuntu, ibyo ntibizatubuza kugurisha rwose.

Inzira zirahari nyinshi zo kugera ku baturage no kubamenyesha ibihangano byacu, izo televisions n'ayo maradios twabikoresha ariko twe kubitaho umwanya munini cyane kuko umusaruro wabyo si mwinshi cyaneko abareba ibihangano byacu ataribo birirwa kuri radio bumva ibiganiro byazo.”

ESE NAWE URABYUMVA KIMWE NA Theo Bizimana? Ese kuri wowe umuti w’iki kibazo waba uwuhe?

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • shema9 years ago
    rwose theo turemeranya pe ntago films zisohoka bazamamaza bihagije kuburyo abantu benshi babimenya kndi bashyiremo ubwenge nubushishozi muburyo babyamamaza
  • KING DAVID9 years ago
    uri umuntu wumugabo igitekerezo cyawe ndagishigikiye pe nkumuntu ureba akanakurikirana film nyarwanda iyaba akinnyi nabayobora ndetse nabashoramari ba film nyarwanda bahuzaga bakita k' umwimerere numuco nyarwanda ntakabuza bagera kuntego .





Inyarwanda BACKGROUND