RFL
Kigali

Nyuma yo gutsindwa ku isoko rya filime mu Rwanda, Theo Bizimana yagiye gushakishiriza muri Congo maze akora “Divorce”

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:14/09/2015 14:51
2


Umwe mu bashoramari ba filime mu Rwanda wakanyujijeho mu myaka ya za 2012 ubwo yakoraga filime zakunzwe cyane nka Rwasa, Inzozi, n’izindi. Kuri ubu yageze ku isoko rya filime rya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko isoko rya filime mu Rwanda rimunaniye.



Kuri ubu Theo Bizimana yamaze gukora filime yakoreye ku isoko rya Congo, I Bukavu. Iyi filime ikaba yitwa DIVORCE aho ateganya kuzayisohora mu bice 3, kuri ubu icya mbere kikaba cyaramaze kugera ku isoko ry’I Bukavu.

Nk’uko yabitangaje mu kiganiro n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com,”iyi filime nayikoze mu rwego gushaka isoko muri Congo. Igice cya mbere cyageze ku isoko hashize ukwezi, naho igice cya 2 kizajyaho mu minsi iri imbere. Yose ifite ibice 3 kandi byose byararangiye gufatwa amashusho, ikaba ikinnye mu Giswahili cya Congo.”

Divorce ivuga ku mugore washutswe n'undi mugabo maze akamutesha urubyaro, agatana umugabo abana 2 bakiri bato cyane, kugeza ubwo umugabo bimuviramo gusara, nyuma abana barakuze bamenya umugabo watwaye nyina, bafata gahunda yo kujya kumuhiga...

Divorce

Divorce, filime nshya ya Theo Bizimana yakoreye muri Congo

Theo Bizimana akomeza avuga ko isoko rya filime muri Congo rikiri kubakwa, ariko akaba avuga ko akurikije uburyo isoko rimeze, igice cya mbere cyaritwaye neza, dore ko avuga ko mu kwezi kiri hanze amaze kukigurishaho kopi zigera ku 3000.

Theo avuga ko gukorera muri Congo bigoye. Gute?

Theo Bizimana aragira ati, “Mu gihe tumenyereye ko mu Rwanda bashishikariza abanyamahanga gushora imari mu gihugu, kandi guverinoma ikanaborohereza uburyo bwo gukora, hano siko bimeze, kubona ibyangombwa ni ukwiyuha akuya, hakiyongeraho n'amashyari y'abatekereza ko umunyamahanga aje kubakorana nabyo bigatuma uba kuri risque yo kuba wahasiga n'ubuzima.”

Iyi filime yanditswe inayoborwa na Theo Bizimana, akyikora abinyujije mu kigo cye cya Silver Film Productions, ariko ayikora afatanyije n’ikigo cyo muri Congo cyitwa Congolese Group One Step.

Ubwo twamubazaga impamvu yaba yaravuye mu Rwanda akajya gukorera sinema muri Congo n’igihe ateganya kumarayo, Theo yagize ati, “Ibigaragara ni uko isoko rya cinema mu rwanda ryapfuye, kuko kugeza n'uyu munsi hari abantu bakoze muri film Rwasibo ntarishyura kuko film yahombye, usibye ko nzabishyura amaherezo. Urumva rero nagombaga gushakira ahandi. Kugeza ubu ntabwo navuga ngo nzahakorera kugeza ryari, bizaterwa n’uko business izagenda.”

Theo kandi yadutangarije ko mu minsi mike iri imbere ateganya kuza I Kigali kuhacururiza iyi filime, aho yavuze ko azaza gushaka umucuruzi wayirangura akayicuruza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Moustapha Alphani8 years ago
    Abatarabona Ino Film Iyi Film Ni Nziza Cyane Pee Nimucikwe Kabisa Théo Akomereze Aho
  • emmy8 years ago
    Theo tumurinyuma KBS ntuzacike intege peee flime zawe n'amateka nukuri turakwemera nibikorwa byawe courage





Inyarwanda BACKGROUND