Muhire Jean Claude usanzwe akora mu kigo cy’imfubyi cya Kimisagara akaba ahorana n’abana b’imfubyi, aho amenya buri munsi ibibazo bahura nabyo byatumye yandika inkuru ya filime ivuga umwana w’umukobwa “LIZA” uhohoterwa na nyirarume amukuye mu kigo cy’imfubyi.
Filime LIZA yakozwe na Muhire Jean Claude
Iyi filime ishingiye ku nkuru yabayeho Muhire Jean Claude yari yohereje mu marushanwa mpuzamahanga ya Global Dialogues ikaza no gutorwa muri 20 za mbere zihagarara u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, ariko ntigire amahirwe yo gutsindira igihembo cya mbere, ntiyacitse intege ahubwo yahise akoramo iyi filime kuko iki kibazo yabonaga ko kigomba kuvugwa kikamenyekana.
Kubana n'abana b'imfubyi cyane byatumye Muhire Jean Claude akora iyi filime
Muhire Jean Claude arateganya ko mu kwezi kwa 2 uyu mwaka azahamagara imiryango iharanira uburenganzira bw’umwana maze akayibereka mu rwego rwo gufatanya kumenyekanisha iki kibazo.
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO