RFL
Kigali

Nyuma yo gukora indirimbo Indoro muri cartoon, Amadullah, yongeye gushyira hanze agafilime kagufi

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:18/10/2016 14:18
3


Amadullah ni umwe mu basore b’abanyarwanda bakomeje kugenda berekana ko bishoboka ko n’abanyarwanda bashobora gukora filime cyangwa ikindi icyaricyo cyose binyuze muri Cartoon. Ibi yabyerekanye nyuma yo gukora cartoon zitandukanye harimo indirimbo 'Indoro' yakoze muri ubwo buryo ubu akaba yashyize hanze n’agafilime kakinwe muri ubwo buryo.



Cartoon ni ubwoko bwo gukora inkuru cyangwa kuzikina bitanyuze mu isura y’umuntu neza ahubwo bigakorwa mu ishusho isa n'iyashushanyijwe hagendewe ku kifuzwa kwerekanwa muri iyo nkuru iba yakozwe. Nubwo ibi bisa n'ibigoye kandi n’ibitwara amafaranga atagira ingano, mu Rwanda hari bamwe bakomeje kugenda berekana ko bishoboka aho bagenda banakora uduce duto dushobora kubigaragaza.

Ibi byatumye Inyarwanda.com isura Amadullah, umwe mu bakora Cartoon maze agira icyo atangariza abakunzi ba filime, ku bijyanye n’amashusho akoze muri ubu buryo. Amadullah asanga ubu buryo nubwo bugora, ariko mu Rwanda hari abazi kubikora nubwo bakiri bake aha yagize ati:

"Navuga ko mu Rwanda hari abantu bake bazi gukora Cartoon gusa kuzikora biragora kandi birahenze ari nabyo bituma hatabasha kugira filime zigaragara ku isoko rya filime nyarwanda gusa ku bwanjye mbonye ubyifuza afite igishoro biroroshye ko namukorera filime yose muri cartoon, ubu navuga ko natangiye kugaragaza impano yanjye, maze gukora uduce twinshi dutandukanye nagiye nkora n’amashusho y’indirimbo nyinshi binyuze muri ubu buryo"

Akomeza yemeza ko izi filime zikundwa cyane n'abana ubusanzwe zigira icyashara ku ruhando mpuzamahanga ariko mu Rwanda hakaba hakiri imbogamizi nta cyane ko nta bantu baratangira gushoramo imari ngo bazikore.

Reba hano amashusho y’indrimbo indoro yakoze muri ubu buryo bwa cartoon


Reba hano amashusho y’agafilime kagufi Amadullah yakoze muri cartoon








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Nta kigenda, aho gukubagana nibagane amashuri abyigisha bige naho ibi umwana wese uzigukubaganya softwares yabikora
  • Erick7 years ago
    Komereza aho musore, naho abavuga ngo ni ugukubagana nabo bazaze bakubagane nkawe. Ukeneye kwihugura cyane maho ubundi uri mu nzira nziza. Courage.
  • 7 years ago
    HAAAAAAAA





Inyarwanda BACKGROUND