RFL
Kigali

Nyuma yo gukora agafilime kagufi “FIELD OF DEATH” kagaragazaga ubuhanga bafite, Ultimate Fighters binjiye mu mushinga ufatika-INCAMAKE ZA FILIME NSHYA

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:28/04/2015 10:56
4


Ahagana mu mwaka wa 2013, muri sinema nyarwanda humvikanye izina rishya rya Ultimate Fighters ubwo bashyiraga hanze agafilime kagufi bise Field of Death kagaragaragamo ubuhanga butari busanzwe buzwi mu Rwanda bwo gukora Special effects.



Nyuma y’uko aka gafilime gashyizwe hanze ndetse benshi bakagakunda kubera ubuhanga abagakoze bari bakoresheje, Ultimate Fighters yahise isa n’ibuze abantu benshi bayoberwa aho abo bantu bari bazanye ubuhanga dusanzwe tubona muri filime za Hollywood bagiye.

Field of death

Iyi filime ngufi Field of Death igaragaramo bimwe mu bikorwa bidasaznwe mu Rwanda

Nyuma y’imyaka igera kuri 2, Ultimate Fighters bongeye kugaruka, bakaba bagarutse mu mushinga noneho ufatika, ukaba ari umushinga wa filime ndende bise “ACE OF HEART” cyangwa “Bwana y’umutima” ugenekereje mu Kinyarwanda nk’uko Nzeyimana Cyusa Pacifique, umwe mu bagize iri tsinda akaba ari nawe uyobora, agafata amashusho ndetse akanayatunganya y’izi filime bakora yabitangaje mu kiganiro twagiranye.

Mu kiganiro kirambuye, twatangiye tumubaza aho muri iyi myaka 2 ishize batagaragara nyuma yo gushyira hanze aka gafilime bahise bajya, maze Pacifique adusubiza muri aya magambo: “Field of Death twayikoze tukiga muri secondaire. Twayikoze ari mu buryo bw’umwitozo, ari nko kureba aho ubuhanga bwacu bugeze mu gukora filime by’umwihariko mu buhanga bwa Special Effects. Icyo gihe rero twahise dusubira mu mashuri tujya mu by’amasomo, ariko kuri ubu twamaze kuyarangiza nko ku ruhande rwanjye narangije uyu mwaka, aho nigaga MCB.”

REBA IYI FILIME NGUFI BISE FIELD OF DEATH


Cyusa Pacifique avuga ko iyi filime bayikoze nk'umwitozo bagamije kureba aho ubumenyi babo muri special effects bugeze, ndetse kandi bakaba barashakaga kureba uko abantu babyakira, aho avuga ko byakiriwe neza n'abantu dore ko hari benshi bamenyanye nyuma yo gushyira hanze aka gafilime.

Ku muntu wiga MCB (Imibare-Ubutabire n’ibinyabuzima), ushobora gukora ibikorwa bigaragaramo ikoranabuhanga rihambaye, twashatse kumenya aho bigiye ibigaragara muri filime bakora maze Cyusa atubwira ko bifashisha interineti babyihuguramo dore ko nta n’ishuri ryihariye rya sinema bigeze bakandagiramo.

Pacifique Cyusa, umwe mu bagize Ultimate Fighters

Avuga ku mushinga bari gutegura ariwo wa filime ndende twatangiye tuvuga, Ace of Heart ni filime igaragaramo ibikorwa by’imirwano, ikaba ivuga inkuru y’umwana w’umuhungu uba ufite mushiki we urwaye indwara y’umutima yitwa Myocarditis ikaba ari indwara ivurwa no guhindurirwa umutima kandi nta bushobozi bafite bwo kubikora. Uyu mwana w’umuhungu uba akiri muto, aba azi gukina amakarita cyane, akiyemeza kujya gushakira aya mafaranga yo kuvuza mushiki we mu rusimbi rw’amakarita, maze kubera ubuhanga bwe akabigwamo kuko abantu bakina nawe batemera ko akana gato kabarya amafaranga yabo.

Nyuma yo gupfa, uyu musore agera mu ijuru rikamuhitishamo icyo yifuza gukora aramutse ahawe amahirwe yo kugaruka ku isi, maze akavuga ko yifuza kubona amafaranga yo kuvuza mushiki we. Ijuru ryemera kumugarura ku isi noneho yarakuze rikamuha igihe kitarenze iminsi 7, agasubira gukoresha uburyo bw’urusimbi mu makarita kugira ngo abone ayo mafaranga, aho noneho aba afite ubuhanga budasanzwe mu gukina no kurwana, kandi ibyo byose akaba agomba kubikora mu gihe kitarenze icyumweru.

REBA INCAMAKE YA MBERE YA ACE OF HEART

 

REBA INCAMAKE YA 2 YA ACE OF HEART

 

REBA INCAMAKE YA 3 YA ACE OF HEART

Biteganyijwe ko iyi filime Ace of Heart izatangira gufatirwa amashusho guhera kuri iyi tariki ya mbere Gicurasi, iki gikorwa kikazamara ukwezi naho kuyatunganya bikazafata amezi 2, aho bateganya ko mu kwezi kwa 8 cyangwa ukwa 9 izaba igeze hanze gusa ntibarateganya uburyo bwa nyabwo bwo kuyicuruza.

Mu gutegura uyu mushinga, bamaze gukora uduce 3 tw’incamake y’iyi filime tunyuranye mu rwego rwo gukurura abafashoramari mu gushora imari yabo muri uyu mushinga, aho ushobora kumubonera kuri numero ye ya telefoni (+250)786028848.

Bisanzwe bizwi ko filime zigaragaramo ibikorwa bidasanzwe nk’ibi ziba zifite ingengo y’imari iri hejuru bitewe ahanini na porogaramu ikoreshwa, aha Pacifique yatubwiye ko bakoresha porogaramu za Vegas Pro, Adobe After effect, Cinema 4D ndetse 3D Max, akaba avuga ko bazikura kuri interineti ku buntu.

Aha Cyusa avuga ko kuri uyu mushinga bitewe n’ubushobozi buke bafite, hari uburyo bakorana n’abakinnyi mu buryo butabahendesha dore ko uko ari 12 bagize iri tsinda rya Ultimate Fighters imirimo isigaye bayikorera, bakaba bateganya gukoresha amafaranga nibura miliyoni y’amanyarwanda kuri uyu mushinga.

Kuba filime bakora zigaragaramo imirwano, nk’umuyobozi wa filime, twifuje kumenya urwego ariho mu bumenyi bw’imirwano bakoresha, niba yaba hari umukino njyarugamba yaba akina kugira ngo ayobore abakinnyi mubyo nawe yaba azi, maze Cyusa agira ati: “nta mukino n’umwe wo kurwana nigeze niga. Nk’uko nakubwiraga ko ibyo dukora tubyigira kuri interineti, nk’iyo dushaka ko abakinnyi bakina barwana tujya kuri interineti tukareba uburyo muri filime runaka babikoze nkagerageza kubayobora muri ubwo buryo.”

Pacifique Cyusa w’imyaka 18 y’amavuko akaba ariwe uyobora izi filime (director), agafata amashusho (cinematographer) ndetse akanayatunganya (editor) avuga ko Ultimate Fighters igizwe n’abantu bagera kuri 12 harimo we n’abavandimwe be n’inshuti zabo.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • herve decharette8 years ago
    kbsa aba basore batuzaniye ikosora muri cinema . big up
  • abdoul8 years ago
    Eehh ndabona ari hatari turayitegereje kbs
  • fan8 years ago
    ibi nibyo nita iterambere!! courage basore mukomereze aho tubari inyuma!! itinze gusohoka gusa!!
  • johas8 years ago
    kbs mukomereze aho big up ...tubari inyuma





Inyarwanda BACKGROUND