RFL
Kigali

Nyuma yo gukira imvune, Munyawera Augustin agarukanye imishinga ibimburirwa no gushyira hanze filime AMARIRA Y'URUKUNDO igice cya 10

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:24/09/2014 15:37
4


Abakunzi ba filime Amarira y’urukundo, amaso yari yaraheze mu kirere kubera impanuka uhagarariye iyi filime (producer) Munyawera Augustin yagize mu kwezi kwa Mata bigatuma iki gice gihagarara igihe kigera ku mezi abarirwa muri 4.



Nyuma y’amezi agera kuri 4 Munyawera Augustin akaba ariwe mushoramari (producer) w’iyi filime arwaye aho yakoze impanuka ya moto tariki 20 Gicurasi bigatera benshi ubwoba kuko bakekaga ko ishobora kumuviramo ubumuga bwa burundu, kuri ubu amaze gutora mitende bikaba bitumye iyi iyi filime igiye kugera hanze kuri uyu wa mbere tariki 29 Nzeli.

Munyawera

Nyuma yo gukora impanuka ya moto ikomeye tariki 20 Gicurasi, benshi bagakeka ko ishobora gutuma amugara burundu Imana yakinze akaboko

Ubwo yari yasuye Inyarwanda.com, twagiranye ikiganiro aho twatangiye tumubaza uko amerewe nyuma y’igihe kigera ku mezi  4 arwaye maze agira ati: “Ndi  koroherwa kuko ntakiri mu bitaro kandi  ubu ntangiye kugendagenda. Kwa muganga bampaye ikizere ko nibura nko mu mezi 6 nzaba nkize, nkaba maze 4 hasigaye 2, kandi urebye uko meze nizeye ko nzaba maze gukira neza mu mezi 6.”

Munyawera

Munyawera Augustin afite ikizere ko mu mezi 2 asigaye azaba amaze gukira neza. Yatangiye no guhagarara atari ku mbago

Inyarwanda.com: Filime Amarira y’urukundo ni filime uhagarariye nka producer, abantu babonye igice cya 9, ubu amezi agera muri 5 arashize, ariko igice cya 10 barahebye. Kizabageraho ryari?

Augustin: Nyuma yo gukira, n’ubwo nari ndwaye nagerageje gukora, kuri uyu wa mbere AMARIRA Y’URUKUNDO igice cya 10 kirabageraho kuko nateganyaga kugishyira hanze mu gihe nahise nkora impanuka, ntibyakunda kubera icyo kibazo. Ubu igice cya 9 kimaze amezi agera kuri 5 ku isoko, kandi ubusanzwe twateganyaga ko buri kwezi tugomba gushyira hanze igice kimwe, ariko buri muntu arumva ikibazo cyabayeho igice cya 10 kiragera hanze kuri uyu wa mbere.

Amarira y'urukundo 10

Amarira y'urukundo igice cya 10 igiye kujya hanze kuri uyu wa mbere

Inyarwanda.com: Ubundi, filime Amarira y’urukundo yatangiye ryari?

Augustin: Amarira y’urukundo yatangiye kuva mu 2011.

Inyarwanda.com: Izarangira ryari?

Augustin: Iyi film uko iteye ntabwo natwe ubwacu turamenya aho izagarukira, ariko bizaterwa n’abafana kuko hari ubwo tugira igitekerezo cyo kuyisoza ariko abakunzi bacu bakaduha ibitekerezo bakatubwira uko babona byakomeza natwe tukayikomeza.

Munyawera

N'ubwo akigendera ku mbago, aragenda n'ahantu hari escalier ntakibazo

Inyarwanda.com: Ese mu marira y’urukundo igice cya 10, abantu bitege iki?

Augustin: Muri iki gice cya 10 abakinnyi bagiye bahinduka, hakaba hari ubwo wari umenyereye umuntu yitonda ariko ugasanga byarahindutse, ubwo rero abakunzi bayo byinshi bazabyibonera ariko nibabona umukinnyi wahindutse ntibazatungurwe kuko niko inkuru iteye.

Inyarwanda.com: Kuva mu 2011 ukora iyi filime, imaze kumenyekana cyane, wowe yaba yarakugejeje kuki nk’umushoramari wayo?

Augustin: Ubundi uyu mujyi wa Kigali iyo umuntu awubayemo adakodesha nta kintu kiruta icyo. Niguriye inzu nyikuye muri iyi filime, hanyuma yagiye impa n’ubushobozi bwo gukomeza kuyikora kuko nakoraga igice mu bushobozi nakuye mu byabanje ndetse n’ibindi byinshi yangejejeho.

REBA INCAMAKE Z'IGICE CYA 10 CY'AMARIRA Y'URUKUNDO:


Munyawera Augustin kandi yadutangarije ko agiye guhagarika gukina nk’uko yari asanzwe akina muri filime zimwe na zimwe nka Amarira y’urukundo (uduce tumwe na tumwe), n’izindi aho ateganya gushyira imbaraga mu bushoramari kuko kuri we yemeza ko imirimo 2 yananiye impyisi, akaba ateganya gushyira hanze indi filime yitwa Urukiko mu minsi iri imbere.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyomwungeri9 years ago
    Biradushimishije kuko Imico ya Manzi na Fabiora turayikunda.
  • mbabazi christian9 years ago
    haha kbs
  • 9 years ago
    yaturyohera tubonyemo Alicia rwose
  • 9 years ago
    fabiora na manzi ndabakunda cyane mubishoboye mwampa nmbr zabo mwaba mukoze.





Inyarwanda BACKGROUND