Abakinnyi ba filime D’Amour Selemani wamenyekanye nka Papa Shaffy muri filime Ntaheza h’isi na Solange Gahongayire bakinanye muri iyi filime yitwa Zouzou, nyuma yo gukinana filime nyinshi bakundana bamaze no kwisanga mu rukundo mu buzima busanzwe.
Si Ntaheza h’isi gusa bakinanye bakundana, dore ko filime nyinshi bahuriyemo bakunze gukina ari umugore n’umugabo nka Rucumbeka n’izindi. Kuri ubu, aba bombi bamaze kwisanga mu rukundo rwavuye muri filime rukajya mu buzima busanzwe, none mu gihe bategereje gukora ubukwe bamaze kubana nk’umugore n’umugabo.
Ibi byemejwe na D’Amour wahishuriye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko we na Gahongayire Solange babana nk’umugore n’umugabo nyuma yo gusanga urukundo rwo muri filime rwaranabagiyemo mu buzima busanzwe.
D'Amour Selemani yisanze mu rukundo na Gahongayire nyuma yo kurukinana kenshi muri filime
D’Amour Selemani yabwiye umunyamakuru ati, “nyuma yo gukinana filime nyinshi nk’umugore n’umugabo twashidutse twisanze mu rukundo rudasanzwe. Muri make urebye twakundaniye mu mikino myinshi yagiye iduhuza n’ubundi dukina dukundana dushiduka urukundo rwadusagutse. Kandi nta muntu yari afite, nanjye ntawe nari mfite dukomeza kwikundanira. Ubu tumaze ukwezi tubana mu gihe turi kwitegura kubishyira mu buryo bwemewe n’amategeko.”
Kuri ubu, uru rugo rushya muri sinema nyarwanda ruri gupanga gushyingirwa vuba nk’uko byemejwe na Solange. Solange yagize ati, “Twateganyaga mu kwa 3 gukora civil (kujya mu rukiko) ariko tuza kureba ubushobozi, turibaza tuti uwabishyira mu kwa 5 tukabikorera rimwe. Ariko ikizima ni uko turi kumwe.”
Solange Gahongayire muri Rwanda Movie Awards 2015, aho yegukanye igihembo cy'umukinnyi mwiza muri filime zihimbaza Imana
Ubwo umunyamakuru yamubazaga uburyo yiyumva nyuma yo kugera mu rugo rushya, Solange ati “ndumva meze nk’umwana utangiye ishuri.” Aha, yagize ati, “Nanjye sindabyumva meze nk’umwana utangiye ishuri. Ariko ni ibintu byiza kuko sindi njyenyine, iyo nitsamuye hari umuntu umbwira ngo urakire, natsikira ati komera… urumva nyine ari ibintu biryoshye, ubuzima ni bwiza.”
Tubibutse ko kandi D’Amour Selemani na Gahongayire Solange bombi bari mu bahatanira igihembo cya Rwanda Movie Awards 2016 mu kiciro cy’abakinnyi bakunzwe nyuma yo gukina filime zabahesheje aya mahirwe mu mwaka ushize.
Natwe tuti Urugo Ruhire!
TANGA IGITECYEREZO