RFL
Kigali

Abakinnyi ba filime D’Amour Selemani na Solange Gahongayire mu rukundo rubaganisha ku kubana

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:6/02/2016 11:27
18


Abakinnyi ba filime D’Amour Selemani wamenyekanye nka Papa Shaffy muri filime Ntaheza h’isi na Solange Gahongayire bakinanye muri iyi filime yitwa Zouzou, nyuma yo gukinana filime nyinshi bakundana bamaze no kwisanga mu rukundo mu buzima busanzwe.



Si Ntaheza h’isi gusa bakinanye bakundana, dore ko filime nyinshi bahuriyemo bakunze gukina ari umugore n’umugabo nka Rucumbeka n’izindi. Kuri ubu, aba bombi bamaze kwisanga mu rukundo rwavuye muri filime rukajya mu buzima busanzwe, none mu gihe bategereje gukora ubukwe bamaze kubana nk’umugore n’umugabo.

Ibi byemejwe na D’Amour wahishuriye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko we na Gahongayire Solange babana nk’umugore n’umugabo nyuma yo gusanga urukundo rwo muri filime rwaranabagiyemo mu buzima busanzwe.

D'Amour Selemani yisanze mu rukundo na Gahongayire nyuma yo kurukinana kenshi muri filime

D’Amour Selemani yabwiye umunyamakuru ati, “nyuma yo gukinana filime nyinshi nk’umugore n’umugabo twashidutse twisanze mu rukundo rudasanzwe. Muri make urebye twakundaniye mu mikino myinshi yagiye iduhuza n’ubundi dukina dukundana dushiduka urukundo rwadusagutse. Kandi nta muntu yari afite, nanjye ntawe nari mfite dukomeza kwikundanira. Ubu tumaze ukwezi tubana mu gihe turi kwitegura kubishyira mu buryo bwemewe n’amategeko.”

Kuri ubu, uru rugo rushya muri sinema nyarwanda ruri gupanga gushyingirwa vuba nk’uko byemejwe na Solange. Solange yagize ati, “Twateganyaga mu kwa 3 gukora civil (kujya mu rukiko) ariko tuza kureba ubushobozi, turibaza tuti uwabishyira mu kwa 5 tukabikorera rimwe. Ariko ikizima ni uko turi kumwe.”

Solange Gahongayire muri Rwanda Movie Awards 2015, aho yegukanye igihembo cy'umukinnyi mwiza muri filime zihimbaza Imana

Ubwo umunyamakuru yamubazaga uburyo yiyumva nyuma yo kugera mu rugo rushya, Solange ati “ndumva meze nk’umwana utangiye ishuri.” Aha, yagize ati, “Nanjye sindabyumva meze nk’umwana utangiye ishuri. Ariko ni ibintu byiza kuko sindi njyenyine, iyo nitsamuye hari umuntu umbwira ngo urakire, natsikira ati komera… urumva nyine ari ibintu biryoshye, ubuzima ni bwiza.”

Tubibutse ko kandi D’Amour Selemani na Gahongayire Solange bombi bari mu bahatanira igihembo cya Rwanda Movie Awards 2016 mu kiciro cy’abakinnyi bakunzwe nyuma yo gukina filime zabahesheje aya mahirwe mu mwaka ushize.

Natwe tuti Urugo Ruhire!






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kami8 years ago
    aba bakinyi nabagikundiro turabemera kandi tubifurije urugo ruhire baraatwemeza bazi gukina kandi uyumwaka nibatabaha awrdi ntagaciro tuzojyera kuyiha imana ibajye imbere
  • coco 8 years ago
    waooo turabashyigikiye kbs nigikombe nicyabo ishuho art ntizabatenguhe batweretse ko bashoboye nibabane kuko bose na bastal
  • mama ange8 years ago
    ntawe utashyigikira aba bantu kuko batuma tubigiraho ibyiyi si muzabahe awrd cye papa chafi
  • 8 years ago
    hhhhha.....biransekeje ukuntu basubizaga
  • AHMED HARERIMANA8 years ago
    Imana ibanjye imbere kandi muzagire imibanire yuje urukundo n'ubwuzuzanye. Twiteguye kubashyigikira.
  • Mugisha geovanie8 years ago
    wow mukomerezaho kbs.
  • umurerwa ange8 years ago
    Njye kubwanjys ndishimye kabisa aba bantu ndabakunda ndunva twabashigikira baaka kora ubukwe
  • eriz8 years ago
    congs kbs. uretseko nubundi nabarebaga muri films nkababona mo akantu karenze film kweli gusa nanjye ndabakunda nishimiye urwo rugo
  • mutesi ruth 8 years ago
    Hahahaha cogz kbsa tubari inyuma ndabemera tu
  • nyirarukundo olive8 years ago
    Nukuri turabyishimiye bose ndabemera muri cinema bazagire urugo ruhire babyare hungu nakobwa baranaberanye ntawu henzundi courage Imaniza bibafashemo mwubake atari ibya ba star ngwejo mugaruke mutangazamakuru muri gu shwana
  • doriane R Mcqueen8 years ago
    waooowww!!!!mbga indyoheye mbga urugo rwiza nukuri ndabakunda birenze by'umwihariko soso ndagukunda cyaneu kd film y'inyarwanda utarimo sinayireba peuh niko kuri kbx kd nejejwe nurugo rwawe kko d'amour nae nkunda movie ze soso ndagusabye uzamubere umutima w'urugo kd ndabizi uzabishobora kko ndakwizera cyaneu...!!!amahirwe n'imigisha@d'amour&@solange ndabakunda cyaneeee
  • Ntakirutimana Ibrahim8 years ago
    Ishya n'ihirwe bakuru banjye mu mwuga, ndabubaha, ndabemera kdi ndabakunda cyane, muzagire urugo ruhire mubyare hungu na kobwa muzahorane amata ku ruhimbi muri make ntikabure amahoro mu rwanyu.
  • Ibrahim8 years ago
    Ishya n'ihirwe bakuru banjye mu mwuga, ndabubaha, ndabemera kdi ndabakunda cyane, muzagire urugo ruhire mubyare hungu na kobwa muzahorane amata ku ruhimbi muri make ntikabure amahoro mu rwanyu.
  • gaga8 years ago
    MBabajwe nuwo Mwana wumukobwa Gusa D'amour arldy numugabo uri devorce wabana 9 kubagore Babiri .ubwose koko uyumukobwa arabizi Gusa imana ikurinde ubashe Cg ube warabashije kwirinda kuko Njye ndamuzi bihagije akiri numumotari.Gusa birababaje
  • muhangamaso joyse8 years ago
    muzasezerane byemewe namategeko maze ubuzimabubaberebwiza urugo ruhire
  • Petit8 years ago
    Hahah uyu mukobwa arambabaje, d'amour nta mugabo umurimo, akunda indaya bibi, yatandukanye nabagore babiri, iwe hari indiri zindaya, hubwo ndatangaye kubona umugore babanaga baratandukanye nuburyo yamwitayeho ari mu bitaro! Nta mugabo umurimo, ndamuzi kuva akiri ni umu.motard
  • Muhoza8 years ago
    Nshuti mbifurije urugo ruhire rurangwa namahoro, ubwumvikane,ubwuzuzanye kandi mwizerane Imana ibabe hafi mubyo mukora byose
  • gihozo 8 years ago
    damour najye ndamukunda ahubwo umutima ujyiye kumvamo gusa kubanakwe na zuzu byarashimishijr





Inyarwanda BACKGROUND