RFL
Kigali

Nyuma yo gukina muri film ari Mandela, Idris Elba byamuhaye inganzo none agiye gukoramo album y'indirimbo

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:24/09/2014 13:29
0


Filime Mandela: Long Walk to Freedom, filime ya nyuma yakozwe ku ntwali ya Afurika Nelson Mandela yasigiye umukinnyi wa filime Idris Elba icyubahiro n’inzozi nyinshi, harimo n’inganzo yakuyemo aho agiye gukora album y’indirimbo izaba ishingiye kubyo yakuyemo.



Iyi album y’indirimbo izaba yitwa mi Mandela, izagera hanze tariki 24 Ugushyingo izasohorerwa mu bihugu 3 aribyo Afurika y’epfo, Mali ndetse n’u Bwongereza, mu ndirimbo zizaba ziyiriho akaba azafatanya n’abahanzi banyuranye nka Mumford & Sons, James Blake, Maverick Sabre, Mr Hudson ndetse na Nothembi Mkhwebane.

Elba

Idris Elba muri filime ya Mandela: Long Walk to Freedom

Nk’uko Idris Elba abisobanura mu nkuru dukesha The Guardian, yagize igitekerezo cyo gukora iyi album ubwo yiteguraga gukina filime Mandela: Long Walk to Freedom ubwo yatangiraga kwibanda mu kumva umuziki Mandela yakundaga.

Idris Elba umaze kumenyekana muri filime nyinshi harimo na filime Sometimes in April yakozwe kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda aho akina ari umukinnyi w’imena, Mandela: Long Walk to Freedom ivuga ku buzima bwa Mandela, Luther ivuga ku buzima bwa Martin Luther King asanzwe anaririmba ku izina rya Dris.

REBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO PRIVATE GARDEN YA IDRIS ELBA:

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND