RFL
Kigali

Nyuma yo gutandukana n’umugore we Tunezerwe Benoit yakoze ubukwe mu ibanga

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:8/09/2016 13:25
0


Tunezerwe Benoit asanzwe amenyerewe mu gukora filime nyarwanda aho akunze kuzifatira amashusho (D.O.P) akanazitunganya (Editor). Nyuma y’igihe cyari gishize atandukanye n’uwari umugore we, kuri ubu yamaze kubona undi mukunzi mushya aho banakoze ubukwe mu ibanga.



Tunezerwe Benoit ni umuntu uzwiho gufata no gutunganya amashusho ya filime nyinshi aho twavuga nka Filime y’uruhererekane Amarira y’urukundo, Ntaheza h'isi, Rucumbeka n’izindi. Uretse gukora iyi mirimo yagiye anakina muri filime zitandukanye, aho benshi bamwibuka akina muri filime Amarira y’urukundo agakina ari Pasiteri. Kuri ubu amakuru arimo kumuvugwaho akaba ari uko yakoze ubukwe mu ibanga.

Nyuma yo kumenya ubu bukwe Inyarwanda.com twegereye Tunezerwe Benoit maze yemeza aya makuru. Mu kiganiro twagiranye yadutangarije ko yamaze gusezerana na Mutamuriza Hyguette yongeraho ko atakoze ubu bukwe mu ibanga ahubwo ko impamvu abantu babyita ibanga ari ukubera ko atatumiye abantu benshi ngo babashe ku bimenya.

Tunezerwe na Hyguette ubwo bari bavuye mu gusezerana mu Murenge

Tunezerwe Benoit yagize ati ”Ni byo nagiye gusezerana mu Murenge, gusa ntibyigeze biba ibanga ahubwo ni uko ntabashije kubimenyesha abantu benshi, kuko nteganya ko tuzabatumira mu bukwe bundi buzaza.”  Uyu mugabo tumubajije igihe yari amaze akundana na Hyguette yadutangarije ko bari bamaranye igihe kinini kigera ku myaka ibiri ari na yo mpamvu biyemeje kubana akaramata.

Tunezerwe Benoit ni umugabo wari usanzwe afite abana n’umugore ariko mu gihe kitari kinini cyari gishize yatandukanye n’uwari umugore we. Nyuma yaho Tunezerwe na Hyguette bavuye gusezerana mu murenge ubu bari kubana nk'umugabo n'umugore aho bateganya kuzakora ubundi bukwe mu minsi iri imbere.

Ku bijyanye nuko uyu mugore mushya wa Tunezerwe Benoit azabana na we mu gihe uyu mugabo yari asanzwe afite abana, Tunezerwe yadutangarije ko babanje kubiganiraho nk'abantu bagombaga kubana kuko ngo batagombaga guhishanya amabanga yabo. Yabwiye Inyarwanda.com ko umugore we mushya yabyakiriye neza ashimangira ko nta kibazo na kimwe cyabayeho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND