RFL
Kigali

Nyuma ya "Inshuti (Friends)", Afrifame pictures izanye indi filime nshya izajya ica kuri televiziyo y'u Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:6/03/2015 16:29
2


Nyuma y’uko ikigo cya Inyarwanda Ltd. gitangiye imishinga yo gukora filime kibinyujije mu nzu ya Afrifame Pictures bakoze filime “Inshuti (Friends)” yamenyekanye cyane kuri TV 10 no kuri Youtube, kuri ubu imishinga yo gukora indi filime nshya y’uruhererekane igeze kure.



Iyi filime nshya yitwa “SEBURIKOKO” ni filime ivuga ubuzima rusange bw’abanyarwanda baba mu cyaro, aho ivuga inkuru y’umugabo Seburikoko (akinwa na Niyitegeka Gratien wamenyekanye nka Ngiga muri filime Inshuti (Friends) uba wiyemera ko ari umukire agahora ashaka kunywa inzoga gusa adakora. Uretse kuvunisha umugore we Siperansiya (ukinwa na Antoinette Uwamahoro uzwi nka Intare y’ingore), Seburikoko arenzaho no kugurisha  bimwe mu bintu byo mu rugo kugira ngo abone amafaranga yo kunywera.

Seburikoko

Uyu ni Seburikoko uvugwa muri iyi filime

Si Seburikoko na Siperansiya gusa bagaragara muri iyi filime harimo n’indi miryango nk’uwa Rulinda (akinwa na Kalisa Ernest uzwi nka Samusure) uba ucuruza akabari ari nako Seburikoko akunda kunyweramo, umuryango wa Venansiya (ukinwa na Kankwanzi wo mu Runana) uba afite umuhungu w’umuyobozi w’umudugudu witwa Feredariko…

Iyi filime kandi igaragaramo abandi bakinnyi nka Leo Ngabo wamenyekanye nka Njuga muri Inshuti (Friends), Kankwanzi wo mu ikinamico Urunana, umuhanzi Amag The Black n’abandi.

Iyi filime izajya itambuka kuri televiziyo y’u Rwanda, buri wa mbere na buri wa kane ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’iminota 45 z’umugoroba (18:45), guhera tariki 19 z’uku kwezi.

DORE AMWE MU MAFOTO Y'ABAZAGARAGARA MURI IYI FILIME:

Seburikoko

Seburikoko

Uyu ni Siperansiya umugore wa Seburikoko

Siperansiya

Siperansiya aba yihiringa mu mirimo wenyine mu gihe umugabo we aba ashaka guhora yinywera inzoga, ngo yarakize!

Seburikoko

Imyambarire yo mu cyaro n'ubuzima bwaho nibyo bizagaragara muri iyi filime. Izi ni inkweto za Siperansiya

Seburikoko

Seburikoko

Seburikoko na Rulinda, aha ni mu rugo kwa Seburikoko

Seburikoko

Siperansiya na Rukara, Rukara akaba akinwa n'umuhanzi Amag The Black

Seburikoko

Mu kabari kwa Rulinda, Seburikoko n'inshuti ze harimo Setako, Rukara na Mukamana

Seburikoko

Rulinda, Rukara na Kadogo (ukinwa na Ngabo Leo uzwi nka Njuga muri filime Inshuti (Friends)

Ushobora kandi gukurikirana amakuru ya hato na hato, nk'amafoto y'uko ibikorwa byo gufata amashusho y'iyi filime n'ibindi kuri Page yayo ya Facebook ariyo Seburikoko

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • yves9 years ago
    courage inyarda ltd.
  • 9 years ago
    nayo izajya ica n kuri you tube





Inyarwanda BACKGROUND