RFL
Kigali

Nyuma y'ukwezi kumwe igice cya 10 kigiye hanze, Amarira y'urukundo igice cya 11 nayo iraje

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:28/10/2014 10:42
11


Nyuma y’uko Munyawera Augustin akize imvune yari yagiriye mu mpanuka mu kwezi kwa Gicurasi, yiyemeje gukora cyane ngo akuremo icyuho cyasizwe n’iyi mpanuka yarwaye mu gihe kigera ku mezi hafi 5 byatumye filime Amarira y’urukundo akora isa n’ihagaze.



Mu mpera z’ukwezi kwa Nzeli nibwo igice cya 10 cy’iyi filime abanyarwanda benshi bamaze kumenyera nka Manzi na Fabiola bitewe n’amazina y’abakinnyi bayikinamo igiye hanze, ubu igice cya 11 nacyo kiragera hanze kuri uyu wa mbere tariki 3 Ugushyingo.

AMARIRA Y'URUKUNDO 11

Kayumba Vianney (Manzi), Mukasekuru Fabiola (Fabiola) na Happy Gasana muri filime Amarira y'urukundo 11

Mu kiganiro n’inyarwanda.com Augustin yagize ati: “namaze igihe kinini ndwaye, nyuma yo gukora impanuka, byatumye Amarira y‘urukundo isa nk’aho ihagarariye ku gice cya 9. Ibyo byateye icyuho gikomeye mu banyarwanda bari bategereje kureba igice cya 10 n’ibindi bikurikira. Nyuma yo gukira rero niyemeje gukorana ingufu zishoboka zose ngo nzibe icyo cyuho.”

Augustin Munyawera

Munyawera Augustin, akaba ariwe ukora filime Amarira y'urukundo

Iyi filime izagera hanze tariki 3 z’ukwezi kwa 11, ikazaba icururizwa ahasanzwe hacururizwa filime z’inyarwanda mu gihugu hose, Augustin akaba yemeza ko nyuma y’iki gice, icya 12 nacyo kizaba kiri mu nzira.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nana9 years ago
    mbega byiza weeee
  • Lydino Irakoze9 years ago
    Nizere yuko igice ca 12 kizoza kituzaniye udusha kandi iyi cinema nirangira FABIOLA na MANZI batongeye kumvikana muraba musizemwo imvune.bdi
  • 9 years ago
    iyi film iranezeza byahatari
  • 9 years ago
    iyi film iranezeza byahatari
  • sandra keza9 years ago
    twe ntabwo twabonye igice cya 10 ni ibyagikurikiye.murakoze.
  • ntagara patrice9 years ago
    ndabakunda ariko cyane cyane fabiola gusa muzashake umuntu uzajya ukina amukomeza kuko aba atakaza amarira menshi rero haba hakwiye kugira umuntu umuba hafi nubwo yaba aruwo hirya adakina nkincuti ye nubwo yajya abagira inama arikumwe niyo ncuti ye.murakoze ndabakunda kdi muzandamukirize fabiola cyane.
  • Christine Ndizeye8 years ago
    Mwiriwe. Nkunda film nyarwanda kuzira no kuzumva kuri Internet. Nakunze cyane Film AMARIRA y'URUKUNDO. Nifuzaga kubona ibice byose uko bikurikirana. Ndabaza. Hari uko nshobora kwiyandikisha nkazajya nyibona uko isohotse? Nifuzaga kuyireba mpereye kugira cyayo cya 6. Murakomeye, Ntegereje igisubizo cyanyu.
  • Marie8 years ago
    j'aime
  • uwera8 years ago
    mwanyeretse part 15mfite amatsiko
  • 8 years ago
    ndabakunda
  • Agagi Amahe7 years ago
    Gew Iyobwiy Umukobwa Acabwira Kwafis Uwundi!





Inyarwanda BACKGROUND