RFL
Kigali

Nyuma y'uko icuruzwa ry'abantu rije mu bibazo bikomeye bibangamiye u Rwanda, hakozwe filime ibirwanya

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:19/12/2014 12:18
2


Filime “UMURABYO” ni filime ivuga kandi ikarwanya ishimutwa n’icuruzwa ry’abantu yanditswe ndetse ikanayoborwa na Charles Gasana akaba ari n’umwe mu bakinnyi b’imena bayo.



Iyi filime iteganyijwe kugera hanze mu ntangiriro z’uyu mwaka utaha (tariki 19 Mutarama, 2015) ivuga inkuru y’urukundo hagati y’umumotari n’umukobwa ushwana n’umukunzi we nyuma yo kuvumbura ko uwari umukunzi we akora ibikorwa bya kinyamaswa by’icuruzwa ry’abantu. Ndetse urwo rukundo rukaza kuzana ingaruka ku buzima bwaba ubw’umukobwa ndetse n’uyu mumotari.

Filime Umurabyo

Iyi filime iri mu bwoko bwa filime z’imirwano, bumwe mu bwoko bwa filime zidakuze gukorwa n’abanyarwanda bitewe n’ubuhanga ndetse n’ubushobozi bitwara kuyikora, ariko Charles yemeza ko yagombaga kubikora kuko ari ubutumwa yagombaga gutanga nk’uko yabitangaje mu kiganiro n’inyarwanda.com

Charles yagize ati: “ikibazo cy’ishimutwa n’icuruzwa ry’abantu ni ikibazo kimaze gufata indi ntera kandi cyanagarutsweho cyane kugeza n’ubwo Nyakubahwa perezida wa Repubulika kimugezeho. Ntekereza gukora filime filime, sinashakaga gusa kwerekana ko iki kibazo kiriho ahubwo nashakaga kwerekana ubukana gifite. Ni ibintu bigaragara nk’ibihenze ariko mu bushobozi bucye twagerageje gukoresha ubuhanga.”

Iyi filime igaragaramo abakinnyi nka Didier Kamanzi wamenyekanye nka Max muri filime Rwasa, Umuganwa Sarah, Charles Gasana uzwi nka Prince muri filime Ibara,… ifite ibice 3, icya mbere kizagera hanze tariki 19 z’ukwezi kwa mbere 2015, naho ibindi bice bizakurikiraho nabyo bizagende bigera hanze mu bihe bizamenyeshwa.

REBA INCAMAKE Z'IYI FILIME

 

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Turayitegereje.
  • uwimpuhwe zawadi9 years ago
    Waooow amatsiko aratwishe nigire ibanguke





Inyarwanda BACKGROUND