Umukinnyi wa filime Kirenga Saphine kuri uyu wa 4 yamuritse igitabo gisoza ikiciro cya 2 cya Kaminuza (defense) yigaga muri kaminuza y’ubukerarugendo RTUC, akaba yari amaze imyaka 4 yiga muri iri shuri aho yabifatanyaga n’akazi ke k’ubuforomo ndetse n’umwuga wo gukina filime.
Benshi mu bagiye bumva ko uyu mukobwa w’imyaka 26 y’amavuko yiga muri kaminuza anakora akazi k’ubuforomo mu bitaro bya Kibagabaga akongeraho gukina filime, bagiye bibaza uburyo abikora bamwe bemeza ko bitashoboka, cyane ko byose nta na kimwe cyoroshye aho akazi k’ubuforomo ari akazi kazwi nk’agakomeye gatwara umwanya munini, kwiga bikaba ari ibintu bitoroshye, ndetse no gukina filime ukaba ari umwuga utwara igihe kinini cy’umuntu.
Kirenga Saphine, imbere y'akanama ntangamanota ubwo yamurikaga igitabo cye
Iki kibazo natwe twarakimubajije, nyuma y’uko amuritse igitabo cye gisoza amasomo ye ya kaminuza. Aha twatangiye tumubaza uburyo yafatanyaga aka kazi ke kose, maze Kirenga Saphine uzwi muri filime nka Inshuti-Friends, Sakabaka n'izindi, adusubiza muri aya magambo, “gushaka ni ugushobora. Burya ikintu cya mbere kica ni ubunebwe, ariko iyo ushaka ikintu ntugire ubunebwe ukigeraho. Nigaga ku manywa kugeza saa saba, nkakora nijoro akazi kanjye k’ubuganga, kandi byose narabibashije.”
Kirenga Saphine wigaga ibijyanye no guteza imbere ingendo n’ubukerarugendo, yakoze igitabo cye ku ngingo ivuga uburyo sinema yagira uruhare mu guteza imbere umuco n’ubukerarugendo akaba yakimurikiye akanama nkemurampaka kuri uyu wa 4, aho yatsinze ku manota 70%. Aha twamubajije impamvu yahisemo gukora kuri iyi nsanganyamatsiko, avuga ko icya mbere ari uko sinema ari umwe mu myuga akora kandi ikaba ifite aho ihuriye n’ibyo yigaga.
Byari ibyishimo bikomeye kuri Kirenga Saphine nyuma yo kumurika igitabo cye gisoza amasomo y'ikiciro cya 2 cya kaminuza
Ikindi ari nacyo avuga ko gikomeye, ari uko, “sinema ni kimwe mu bintu biranga umuco w’igihugu. Kugeza ubu hari ibintu byinshi nzi kuri Amerika, Nigeriya, Tanzaniya,… kandi ntarahagera ariko kubera ko narebye filime zabo. Turamutse dukoze filime zimurika umuco w’abanyarwanda, bizatuma umunyamahanga ashaka kumenya byinshi ku Rwanda bishingiye kubyo yarebye muri izo filime bityo bitume aza mu Rwanda, ari naho bwa bukerarugendo buzaba bukozwe byatewe na sinema.
Mbabazwa n’uko abanyarwanda benshi bari gukora filime zigana imico y’abandi, bakirengagiza gukora filime zigaragaza ubuzima bw’abanyarwanda n’umuco wabo. Erega si ngombwa ko bakina bambaye inshabure. Hari ubuzima, hari umuco ndetse n’indangagaciro dufite byacu kandi byakurura abanyamahanga binyuze muri iyi sinema yacu. Kugeza ubu mu Rwanda hari filime 2 nabonye zijyana n’ingingo yanjye, arizo filime Butorwa ndetse na filime y’uruhererekane Seburikoko.”
Zimwe mu nshuti za Kirenga Saphine zaganiriye na Inyarwanda.com, ubwo twababazaga uburyo babonye Kirenga Saphine muri iyi myaka ishize aho yigaga kaminuza anakora akazi k’ubuforomo mu bitaro bya Kibagabaga, bavuga ko nabo babonaga atazabishobora ariko baza gutangazwa n’uburyo nta na kimwe gipfa kubera ikindi.
Inshuti ze nazo zamudashije kwishimira iyi ntsinzi yari agezeho mu buzima
Dudu umaze umwaka amenyanye na Saphine bakaba banabana mu nzu yagize ati, “Maze umwaka nziranye na Kirenga, ariko nanjye nkibyumva ko ari umuganga akaba aniga muri kaminuza ndetse anakina filime, byarantunguye nkumva atazabishobora. Ariko yarabishoboye nta na kimwe gipfuye. Byaradutangaje.”
Assia Mutoni, akaba ari umukinnyi wa filime wamenyekanye cyane nka Rosine muri filime Intare y’ingore, ndetse akaba n’inshuti magara ya Kirenga, we nta kindi yavuze uretse, “Kirenga ni danger”.
Mutoni Assia na Kirenga Saphine
Ubwo twabazaga Kirenga Saphine impamvu yagiye kwiga ubukerarugendo muri kaminuza kandi yarize ubuganga ari nko kazi akora, yagize ati, “buriya ni byiza kubaho uzi ibintu byinshi. Hari aho nagera nkenewe nk’umuganga nkakora, hari n’aho nagera nkenewe nk’umuntu uzi iby’ubukerarugendo nkakora.”
Kirenga Saphine w'umuganga, umukinnyi wa filime akabaanongereyeho iby'ubukerarugendo, agiye kubifatanya gute?
Kuri iyi ngingo, yadusubije ati, “ndi umuganga, ndanabikunda cyane. Ntabwo ngiye kubireka. Ku by’ubukerarugendo, hari igihe nshobora kwikorera, nkaba nashinga nka agence ya travel (ikigo gishinzwe iby’ingendo) cyangwa se nkashinga n’ikora iby’ubukerarugendo. Ndetse nk’uko bisanzwe nkanakina na filime. Erega hari n’ubwo nanakora akazi k’ubuganga mu bukerarugendo, wenda nkajya mvura ba mukerarugendo.”
Kirenga Saphine yatuye iki gitabo umubyeyi we (mama we), umuryango we, abo bakoranye mu kazi k'ubuganga ndetse n'inshuti ze nk'uko bigaragara ku rupapuro rwandikwaho abantu batuwe igitabo (dedication). Akaba avuga ko abo ari abantu bakomeye bagize uruhare mu buzima bwe, ndetse iyo batabaho atari kuba ari aho ari kuri ubu.
TANGA IGITECYEREZO