RFL
Kigali

Nyuma y’igihe kiinini atagaragara muri Sinema nyarwanda Niragire Marie France (Sonia) yagarutse

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:29/09/2016 19:08
2


Hari hashize igihe kitari gito, umukinnyi wa Filime Niragire Marie France wamenyekanye cyane nka Sonia atagaragara muri sinema nyarwanda, kuri ubu uyu mukinnyi yongeye kugaruka muri filime aho abakunzibe bagiye kujya bamubona muri filime y’uruhererekane yitwa Siona, yatangiye gukinamo nk’umwe mu bakinnyi bayo b’imena.



Niragire Marie France uzwi nka Sonia, ni umwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda bamenyekanye cyane muri filime nyishi zitandukanye aho twavuga nka Filime Inzozi, Urudasanzwe, Anitha , Melisa n’izindi. Kuri ubu uyu mukinnyi yagarutse muri filime y’Uruhererekane  yitwa Siona aho azagaragara nk’umwe mu bakinnyi bayo b’imena.

Mukiganiro yagiranye na Inyarwanda yagize ati,” Nibyo koko hari hashize igihe kinini ntagaragara muri filime kubera impamvu zigiye zitandukanye,  ariko ubu nagarutse. Abakunzi banjye bagiye kongera kumbona”

Niragire Marie France ntaherutse kugaragara muri filime

France tumubajije impamvu atari aherutse  kugaragara muri filime yadusobanuriye ko,  impamvu nyamukuru ari uburyo benshi mu bakora filime basigaye bazitegura batabishyizemo ubunyamwuga,  kandi yifuza gukina filime kinyamwuga. Aho yagize ati,”

Ntabwo ari ukubura umwanya  cyangwa narabuze aho nkina,  inkuru zitandukanye  za Filime nagiye nzakira bifuza ko mbakinira ariko nari ntarahitamo neza ibyo nakina. Ikindi benshi bagiye bantungura bambwira ngo ndashaka ko unkinira aka ga sene (scene) kandi nkora filime nk’umwuga,  kuri njyewe ntabwo aribintu byo kuza kumbwira ngo kina kano gasene ni ukumpa inkuru nkayisoma nabona bikwiye tukumvikana nkayikina ari ibintu biri kumurongo nka business (ubucuruzi) nyine.”

Irunga na France barimo gukinana muri iyi filime n'ababana bazagaraga mur'iyi filime barikumwe

France urimo gukina muri iyi Filime y’uruhererekane azagaragaramo nk'umugore wa Irunga. Iyi filime arimo gukinanamo na bamwe mu bakinnyi bamenyerewe hano mu Rwanda nka Irunga Rongin n’abandi.

Asoza ikiganiro twagiranye, Marie France yasabye abakunzi ba filime nyarwanda gukomeza gukunda no kugura filime nyarwanda,  kandi yongera kubizeza ko nkuko basanzwe  babimenyereye ko bagiye kongera kumubona muri filime nziza kandi zizabanyura.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    muzitugezeho tuzirebe kd courage kuri siona
  • kelly 7 years ago
    courage kuri sonia





Inyarwanda BACKGROUND