RFL
Kigali

Nyuma y’igice cya mbere cyanyuze benshi hagiye kumurikwa igice cya kabiri cya Filime ‘Urugamba’

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:16/12/2016 16:09
0


Nyuma yo kumurika no gushyira ku isoko igice cya mbere cya filime Urugamba, kuri ubu benshi mu bayikunze iyi filime bagiye kwihera ijisho igice cya kabiri kigiye kumurikirwa abakunzi ba filime nyarwanda.



Filime Urugamba ni filime nyarwanda yakozwe n’ikigo African Movie Market gikora ibijyanye na filime kikanazicuruza. Icyo kigo cyayikoze gifatanyije na Habiyakare Muniru wanditse, agakina, akanayobora  iyi filime.

Kamanzi Didier na Kirenga Saphine bamwe mu bakinnyi b'imena b'iyi filime

Iyi filime ivuga ku inkuru y’urugamba hagati y’abagabo babiri bari bahanganye kubera umukobwa Mumararungu wakunzwe n’uwitwa Kamazi watinye kubimubwira. Nyuma uyu mukobwa yaje gushakwa n’umusirikare witwa Rugamba, ibi Kamanzi ntiyigeze abyihanganira kuko yateguye imigambi yo gukuraho Rugamba wari waramutwariye uwo yakundaga, ibi akaba ari nabyo byibazwa ku muntu uzatsinda uru rugamba hagati ya Kamanzi na Rugamba ari na byo bizamurikirwa abakunzi ba filime nyarwanda.

Iyi filime igaragaramo kandi abakinnyi benshi bakunzwe muri filime nyarwanda nka Kamanzi Didier, Kirenga Saphine, Habiyakare Muniru, Uwamwezi Nadege, Nkota Eugene, Rukundo Arnold, Uwamahoro Antoinette n’abandi benshi.

 

Bamwe mu bakinnyi bagaragara muri iyi filime

Iyi filime biteganyijwe ko izamurikirwa abakunzi ba filime nyarwanda kuri iki cyumweru tariki ya 18 Ukuboza 2016 ku isaha ya Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h:00’) ikazamurikirwa mu nyubako ya Rubangura ahazwi nka Quelque Part.

Kamanzi Didier uhanganye na Habiyakare Muniru

Nyuma yo kumurika iyi filime biteganyijwe ko kandi izajya ku isoko ku wa mbere tariki ya 19 Ukuboza 2016 aho izaba icururizwa muri African Movie Market.

Reba hano incamake za filime Urugamba igice cya 2







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND