RFL
Kigali

Nyuma y'ibibazo by'uruhuri byagiye biyikereza, filime BUTORWA irashyize igiye hanze-INCAMAKE YAYO

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:19/10/2014 9:09
1


Ni kenshi hagiye havugwa ibibazo mu ikorwa rya filime BUTORWA, aho ku ikubitiro habayeho ubwumvikane bucye hagati y’umukinnyi Denis Nsanzamahoro n’abatunganyaga iyi filime bikaba ngombwa ko itinda, ndetse hakaza no kuba ikibazo cy’ibura ry’amashusho byatumye yongera gutinda.



Nyuma y’ibi bibazo byose byagiye biyitinza, kuri uyu wa mbere Tariki 20 Ukwakira nibwo iyi filime igaragaramo abakinnyi nka Muniru Habiyakare, Didier Kamanzi n’abandi iragera ku isoko aho izaba izacuruzwa na African Movie Market ikorera mu gikari cyo kwa Rubangura ahasanzwe hacururizwa filime z’abanyarwanda.

Butorwa

Nyuma y'ibibazo byinshi byagiye biyitinza irashyize igiye hanze

Ikorwa ry’iyi filime ryagiye rihura n’ibibazo binyuranye byagiye biyidindiza, aho ku ikubitiro uwari umwe mu bakinnyi b’imena Denis Nsanzamahoro uzwi nka Rwasa yaje kuva muri iyi filime ndetse bikaza kugorana cyane dore ko atahise yemeza ko ayivuyemo ahubwo byatwaye igihe kigera ku mezi 5 ngo bimenyekane. Nyuma y’uko abuze aza gusimburwa na Didier Kamanzi, ariko nyuma y’uko ikorwa ryayo ryongeye gusubukurwa haza kuba ikindi kibazo cy’ibura ry’amwe mu mashusho yayo.

REBA INCAMAKE ZA FILIME BUTORWA

Iyi filime igaragaramo abakinnyi nka Muniru (wegukanye igihembo cy’umukinnyi wahize abandi mu bihembo bya Thousand Hills Academy Awards), Didier Kamanzi wamenyekanye nka Max muri filime Rwasa, Bazubagira Ange, Iyamurenye Hawa wamenyekanye nka Mutoni muri filime Amarira y’urukundo, Mwanangu Richard,…

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Ababa hanze se bayibona gute??





Inyarwanda BACKGROUND