RFL
Kigali

Nyuma y'amakosa menshi bagiye baregwa, abaproducers ba film mu Rwanda bafite ingamba nshya muri 2015

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:2/01/2015 11:57
1


Muri uyu mwaka wa 2014, abenshi bagiye bakurikirana sinema nyarwanda bemeza ko hari ibibazo byinshi byabayeho mu mpande zose z’abayikoramo, ariko ibyinshi bigenda bishyirwa ku mutwe w’ abashoramari (producers).



Uyu mwaka wa 2015 ubwo uri gutangira, umuyobozi w’ihuriro ry’abashoramari ba filime mu Rwanda, Ahmed Harerimana yemeza ko uyu mwaka ufitiwe ingamba zikomeye ku buryo uzasiga sinema nyarwanda hari urwego igezemo, by’umwihariko mu rwego rw’imikorere ya filime ndetse n’imicururize yazo.

Zimwe mu ngamba zishyizwe imbere muri uyu mwaka harimo:

1.Gushyiraho gahunda ihamye mu itegurwa, itunganywa, ndetse no mu ishyirwa hanze rya filime ku bufatanye bw’inzego zinyuranye.

Aha Ahmed avuga ko muri uyu mwaka nta filime izongera gukorwa itizweho n’inzego zinyuranye ngo ihabwe ibyangombwa by’uko ari filime yujuje amategeko ndetse ishobora gukorwa. Aha avuga ko, inkuru izajya inyuzwa mu ihuriro ry’abanditsi ba filime ikabanza ikanononsorwa, hanyuma ikaza no kujya mu bashoramari bakabanza bakareba ubushobozi isaba mu kuyikora niba ushaka kuyikora abufite ndetse n’izindi nzego zinyuranye harebwa niba abantu bagiye kuyikoramo babifitiye ubushobozi.

Ibi bikazatuma filime zisohoka mu Rwanda zizaba nibura ari filime zifite amakosa make (nk’uko yabivuze ko ntaho amakosa abura), bitandukanye n’uko byari bimeze aho filime yasohokaga abantu bakaburamo ikiza na kimwe byose ari amakosa.

2. Kuba ihuriro rihuza abashoramari ba filime mu Rwanda rifite ubuzima gatozi.

Ibi byagiye bigarukwaho cyane mu nama zinyuranye, aho benshi bemezaga ko kuba abakora sinema nyarwanda n’amahuriro yabo batazwi, bituma nta buvugizi bshobora kugirirwa, ndetse bikaba binakomeye kubaza inkunga muri Leta. Iyi ikaba ari imwe mu ngamba igamije gukuraho iki kibazo burundu.

3. Gukoresha amahugurwa abanyamuryango ajyanye n’imenyekanisha ry’ibihangano (promotion) ndetse n’imicururize ya filime (Marketing).

Aha naho benshi bagiye banenga imikorere ya filime mu Rwanda, bageraga ku kibazo cy’imicururize ya filime ndetse n’uburyo zamamazwa bakavuga ko biri ku rwego rwo hasi cyane ikaba yari imwe mu mpamvu zisubiza hasi sinema nyarwanda, ndetse benshi bakaba bemeza ko ari naho haturuka ikibazo cya piratage. Aha kandi ngo hazanavamo gushyiraho uburyo buhamye bw’imicururize ya filime, mu Rwanda hose.

4. Guhamya ubumwe bw’abanyamuryango:

Ikibazo cy’uko abakora sinema mu Rwanda nta bumwe bafite ni imwe mu byagiye bigarukwaho nk’ibibangamiye iterambere ryayo kuko usanga buri wese akora ukwe mu bushobozi buke bwaba ubwo mu mufuka ndetse no mu mutwe. Ibi byagiye bigaragara nk’ibituma sinema nyarwanda ihora hasi, kuko nta bushobozi buba bwashowemo.

5. Kumvikana ku mishinga ibyara inyungu izakorwa mu 2016.

Ahmed Harerimana uhagarariye abashoramari ba filime mu Rwanda

Ahmed akomeza avuga ko bimwe mu byo bagiye bavugwaho harimo gupiratana hagati yabyo nabyo byafatiwe ingamba, aho uzajya afatwa azajya acibwa burundu muri sinema, ndetse kandi nk’uko piratage ikorwa n’abanyarwanda batandukanye, aha avuga ko umuntu wese asabwe kuba umupolisi wa sinema nyarwanda yabona aho bapirata igihangano cy’undi kabone n’ubwo atari icyawe ukaba wamutanga agahanwa.

Ku kibazo cyo kwambura abakinnyi nacyo bagiye baregwa cyane muri uyu mwaka (ushize), Ahmed avuga ko ubundi abakinnyi nabo bakagombye kujya babanza bakamenya icyo basabwa ndetse n’icyo basezeranywa, kandi bakabisinyira amasezerano.

Aha yagize ati: “Kwambura abakinnyi byo ntabwo tujya tubitindaho, twasabye binyuze mu ihuriro ryabo ko mbere y’uko umukinnyi akina agomba kuba afite amasezerano. Twe icyo tureba si amafaranga, ahubwo ni amasezerano, hari igihe umuntu ashobora kukubwira ngo nzakwishyura amafaranga aya n’aya, ni musinye amasezerano. Hari n’ubwo ashobora kukubwira ati mfasha unkinire ku buntu, aho naho musinye amasezerano avuga ko umukiniye ku buntu. Ni muvugana amafaranga akayakwambura, nabo ni abantu uzamujyane mu nkiko.”

Ese wowe niba ukurikirana sinema nyarwanda, ni ikihe gitekerezo watanga cyayiteza imbere muri 2015?

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jessy9 years ago
    bafite ikibazo cyo gutinza film cyane bimaze kuturambira biganye abanyamahanga bazigira series kdi atarizo urugero amarira yurukundo,intare yingore nizindi.twifuzako bajya bazirangiza vuba ahubwo bagakina nyinshi zitandukanye





Inyarwanda BACKGROUND