RFL
Kigali

Nyuma y’igihe kitarenze ibyumweru 2 gusa isohotse, filime Fast & Furious 7 yesheje agahigo katigeze kabaho mu mateka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:18/04/2015 9:40
1


Nyuma y’iminsi itarenze ibyumweru 2 igiye hanze, filime Fast & Furious igice cya 7, imaze guca agahigo katigeze kagerwaho n’indi filime ku isi mu rwego rw’amafaranga imaze kwinjiza.



Iyi filime yagiye hanze tariki 3 Mata, kugeza kuri uyu wa 4 tariki 16 Mata yari imaze kwinjiza akayabo ka miliyari y’amadolari ku isi yose, aka kakaba ari agahigo katigeze kagerwaho n’indi filime iyo ariyo yose ku isi, dore ko yaciye kuri filime nka Avatar, The Avengers, ndetse na Harry Potter and the Deathly Hallows: Part 2 zabashije kwinjiza aya mafaranga mu minsi 19 nk’uko Variety dukesha iyi nkuru ibivuga.

Iyi filime kandi yabashije gufata umwanya wa mbere kuri Box Office mu byumweru byose 2 imaze hanze ndetse kandi na n’ubu ikaba igikomeje kugaragaza ingufu zidasanzwe, aho benshi bemeza ko ishobora kuzaca kuri filime Avatar igafata umwanya wa mbere nka filime yinjije amafaranga menshi mu mateka ya sinema, dore ko Avatar ariyo kuri ubu ikiri kuri uyu mwanya na miliyari 2,79 z’amadolari.

Furious 7

Iyi filime igaragaramo abakinnyi b’ibihangange n’ubusanzwe bazamuwe n’ibice by’iyi filime byabanje kuva ku cya mbere kugeza ku cya 6 nka Dwayne Johnson uzwi nka The Rock, Vin Diesel, Paul Walker witabye Imana ubwo iki gice cya 7 cyakorwaga, Michelle Rodriguez, umuraperi Ludacris, Jason Statham wamenyekanye cyane nka Transporter…

Benshi mu bakurikiranira hafi iby’iyi filime bemeza ko urupfu rwa Paul walker witabye Imana tariki 30 Ugushyingo umwaka ushize azize impanuka y’imodoka, akaba yari umwe mu bakinnyi b’imena ndetse bakunzwe cyane muri iyi filime rwaba rwaragize uruhare mu gukundwa kw’iyi filime no kuba iri kwinjiza amafaranga menshi.

Paul Walker

Urupfu rwa Paul Walker rwababaje benshi, gusa hari byinshi rwongereye ku ikundwa ry'iyi filime

Kuba iyi filim yaribwe igashyirwa kuri interineti mu buryo butemewe ndetse igatwarwa n’abantu barenga miliyoni 2.5 mu minsi 4 (hagati ya tariki 2 na tariki 6 Mata) aho igihugu cy’ubuhinde kiza imbere, kigakurikirwa na Pakistan, ubushinwa, Amerika ndetse n’ubwongereza, ntibyigeze biyikoma mu nkokora nk’uko byagenze kuri filime Expendables igice cya 3.

Hamwe n’aya mafaranga iyi filime imaze kwinjiza, imaze kuba iya mbere yinjije amafaranga menshi muri uyu mwaka, ikaba filime yacurujwe na Universal Studios yinjije menshi mu mateka y’iyi nzu ndetse kandi ikaba ifashe umwanya wa 20 muri filime zinjije menshi z’ibihe byose.

REBA INCAMAKE Y'IYI FILIME

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mignone8 years ago
    Wow iyifilm nyikunda ukwanjye kbs gusa urypfu rwa Paul rwarambabaje





Inyarwanda BACKGROUND