RFL
Kigali

Nyuma y’imyaka 21, kureka kubibuka ni uguhemuka-Ngizwenayo Parfait

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:8/04/2015 11:44
2


Nyuma y’imyaka 21 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ibaye, abanyarwanda n’isi yose bakomeje kwibuka inzirakarengane zisaga miliyoni zabuze ubuzima mu gihe kitarenze iminsi 100.



Kuri Ngizwenayo Parfait, akaba ari umukinnyi wa filime nyarwanda wamenyekanye cyane nka Reagan muri filime Rwasa wabuze umuryango we muri Jenoside by’umwihariko ababyeyi be na mushiki we Gicari, asanga kureka kubibuka kwaba ari uguhemuka.

Parfait Ngizwenayo

Umuryango we wishwe muri Jenoside, azahora awibuka. Iyi ni ifoto yashyize kuri Facebook ye (Profile Picture) irimo papa we, mama we na mushiki we

Nk’uko yabitangaje mu magambo yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook mu ndimi 3 arizo ikinyarwanda, igifaransa n’icyongereza, Parfait Ngizwenayo akomeje kwibuka ababyeyi be aribo papa na mama we bazize Jenoside ndetse na mushiki we mukuru witwa Gicari, aba bose bakaba barishwe kuri uyu munsi tariki 8 Mata mu 1994.

Parfait akomeje kwibuka umuryango we wishwe kuri iyi tariki mu 1994

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jacky9 years ago
    Imana ibahe iruhuko ridashira, kandi nawe Parfait Imana igukomeze ubashe kwihangana kuko Biragoye....
  • shema alexis8 years ago
    kutibuka abawe ni uguhemuka parfait twibafanyije nawe mu kwibuka





Inyarwanda BACKGROUND