Nyuma y’imyaka 21 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ibaye, abanyarwanda n’isi yose bakomeje kwibuka inzirakarengane zisaga miliyoni zabuze ubuzima mu gihe kitarenze iminsi 100.
Kuri Ngizwenayo Parfait, akaba ari umukinnyi wa filime nyarwanda wamenyekanye cyane nka Reagan muri filime Rwasa wabuze umuryango we muri Jenoside by’umwihariko ababyeyi be na mushiki we Gicari, asanga kureka kubibuka kwaba ari uguhemuka.
Parfait Ngizwenayo
Umuryango we wishwe muri Jenoside, azahora awibuka. Iyi ni ifoto yashyize kuri Facebook ye (Profile Picture) irimo papa we, mama we na mushiki we
Nk’uko yabitangaje mu magambo yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook mu ndimi 3 arizo ikinyarwanda, igifaransa n’icyongereza, Parfait Ngizwenayo akomeje kwibuka ababyeyi be aribo papa na mama we bazize Jenoside ndetse na mushiki we mukuru witwa Gicari, aba bose bakaba barishwe kuri uyu munsi tariki 8 Mata mu 1994.
Parfait akomeje kwibuka umuryango we wishwe kuri iyi tariki mu 1994
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO