RFL
Kigali

Nyabihu: mu gusoza Ukwezi k’urubyiruko bishimiye kubana n’abakinnyi ba filime na Mico The Best

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:11/12/2016 10:10
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Ukuboza 2016 ni bwo mu Rwanda hasojwe ukwezi kwari kwahariwe urubyiruko uyu munsi wagiye usorezwa mu duce dutandukanye tw’igihugu abo mu karere ka Nyabihu bishimiye kubana na bamwe mu bakinnyi ba filime bakunzwe mu Rwanda ndetse n’umuhanzi Mico The Best



Ni ibirori byari byabereye mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Mukamira aho byari byitabiriwe n’abayobozi batandukanye b’aka karere harimo umuyobozi w’uyu murenge, uhagarariye Police n’abandi. Aha umushyitsi mukuru akaba yari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu muri aka karere Mugwiza Antoine washimiye uru rubyiruko ku bikorwa rwakoze muri uku kwezi, ndetse anashimira abahanzi bagize urukundo n’ubushake bwo kuza kwifatanya n’urubyiruko rwo muri uyu murenge.Yagize ati”Ndashimira aba bahanzi baje kwifatanya natwe mu gusoza uku kwezi cyane ko banagize uruhare rwo kudufasha gutanga inama n’inyigisho kuri uru rubyiruko rwo muri aka karere.”

Uru rubyiruko rwari rwiteguye kureba imbonankubone bimwe mu byamamare basanzwe babona ku matereviziyo

Uretse ibi bikorwa byakozwe n’uru rubyiruko rwanagize uruhare rwo gufasha mu bikorwa bitandukanye byo gufasha harimo kuba muri uku kwezi baratanze amaraso, gufasha abatishoboye aho bateranyije amafaranga bakagurira abatishoboye bo muri uyu murenge intama 20 zizabafasha kwiteza imbere.

Umwe mu bayobozi ba Police muri aka karere, umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere n'umuyobozi w'umurenge wa Mukamira ni bamwe mu basusurukijwe n'aba bahanzi

Muri ibi birori habayeho no guhabwa inyigisho n’aba bahanzi batandukanye zo kwirinda ibiyobyabwenge no kwiga uburyo bwo kwihangira imirimo aho bagiye bazitanga bifashishije imikino ndetse n’ibiganiro bitandukanye bagiye batanga.

Umuyobozi wungirije w'akarere ushinzwe ubukungu n'iterambere yashimiye aba bahanzi uruhare bagize mu biganiro bahaye uru rubyiruko

Andi mafoto:

Mico The Best umwe mu batanze ikiganiro cyishimiwe n'urubyiruko rw'akarere ka Nyabihu

Umusangiza w'amagambo Claude niwe wabamurikiye aba bahanzi

Abakinnyi ba Filime bayobowe na Mutoni Assia ari nawe utegura ibi bikorwa byo gusura urubyiruko batanze inyigisho banyuze mu dukino bagiye bakina

Ibi birori byasojwe hatangwa intama 20 ku batishoboye zatanzwe n'urubyiruko rwo mu murenge wa Mukamira

Uru rubyiruko rwishimiye kubona aba bahanzi rwifuje ko bazagaruka muri uyu murenge nabo babasezeranya kuzagaruka bitewe n’urukundo babagaragarije.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND