RFL
Kigali

Nubwo yamenyekanye cyane mu Runana, Venansiya (Kankwanzi) asanga hari byinshi yigiye muri Seburikoko

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:21/10/2016 6:35
0


Muhutukazi Marie Mediatrice uzwi cyane nka Kankwanzi ni umwe mu bakinnyi b'amakinamico na mafilime nyarwanda kuri ubu asanga hari byinshi yigiye muri filime y’uruhererekane Seburikoko akinamo yitwa Venansiya aho aba ari nyirabukwe wa Nyiramana akaba nyina wa Feredariko muri iyi filime.



Marie Mediatrice ni umwe mu bakinnyi b’amakinamico cyane aho yamenyekanye mu Urunana aho akina yitwa Kankwanzi umugore wa Bushombe. Uretse gukina amakinamicyo ni n’umwe mu bakinnyi b'amafilime aho yakinnye muri filime zitandukanye ubu akaba arimo gukina cyane muri filime y’uruhererekane Seburikoko yemeza ko yagize byinshi inahindura mu buhanzi bwe.

 

Muri filime Seburikoko Venansiya yari kumwe n'umukazanawe nyiramana

Mu kiganiro yagiranye na inyarwanda.com, Venansiya yadutangarije uburyo filime y’uruhererekane Seburikoko yamwigishije ubundi buryo bwo gukina atari amenyereye aho yagize ati,” Navuga ko kugeza ubu filime Seburikoko imaze kunyigisha ubundi buryo bwo kwagura ubuhanzi bwanjye, ubusanzwe nakundaga gukina nta mahane menshi ngira,  ariko ubu bampaye gukina ndi umunyamahane kandi narabibashije mu gihe ntakekaga ko nabyo nabibasha.”

Venansiya hamwe na Kadogo bakinana muri Seburikoko iyo atari mu byo akina aba yabaye umusirimu

Uretse kuba Venansiya (Kankwanzi) yishimira ubuhanzi akora dore ko kugeza ubu yaretse ibindi byose yakoraga, akaba atunzwe n’ubuhanzi, yishimira kandi ko abana be 2 ari nabo yabyaye bose bagiye bamukurikiza aho ubu umukobwa we ariwe ukina mu Urunana yitwa Kirere, n’ubusanzwe akaba ari umwana we na Bushombe muri iyi kinamico. Afite kandi n’umuhungu nawe asanga yarinjiye hafi y’uyu mwuga nubwo we akora umwuga w’itangazamakuru.

Venansiya asoza ikiganiro twagiranye yemeza ko ubu ibyo akina byose bimushimisha kuko iyo abantu bamufashe nkuko abikina yizera neza kandi akishimira ko ubutumwa yifuzaga gutanga yabutanze neza nkuko yabisabwaga.

Reba hano filime Seburikoko Venansiya akinamo ari umunyamahane







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND