RFL
Kigali

D'amour uri mu bahatanira ibihembo bya Rwanda Movie Awards akanemeza ko ashobora kongera gutungurana ni muntu ki?

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:21/06/2017 17:21
1


D'Amour Seleman bakunze kwita Papa Shaff, Ruganzu n’andi ni umugabo uri mu 10 bahatanira igihembo cy’umukinnyi wa filime wakunzwe kurusha abandi mu mwaka wa 2016 mu marushanwa ya Rwanda movie awards ategurwa na Ishusho arts. Ese ni muntu ki mu buzima busanzwe?



D'Amour Seleman bakunze kwita Papa Shaff ni umugabo w’abana 4 ariko utakibana n’umugore, yavutse mu 1977 avukira mu karere ka Gatsibo, aho avuka mu muryango w’abana  bane. Kuri ubu akaba atuye mu karere ka Nyarugege mu mujyi wa Kigali. 

D'Amour yize amashuri angahe?                

Nize amashyuri 8 ya primaire aho mu mwaka wa 1992 nacikiriza amashyuri njya gufatanya n’abandi gutabara igihugu cyari mu kaga, naje gusezera mu ngabo z’u Rwanda mu 2008 ntagira umwuga w'ubucuruzi. D'Amour

D'Amour yatangiye umwuga wo gukina filime ryari?

D'Amour uri kumwe na Daniel mu marushanwa ya Rwanda Movie Awards

Mu mwaka wa 2012 nibwo ninjiye mumwuga wa sinema  nkaba mpamya ko ndI umwe mu banyarwanda bamaze kugaragara mu mafilime menshi kandi yakuzwe cyane na bantu. D'Amour

D'Amour yakinnye mu zihe filime?

Nkuko abyivugira ni umwe mu bantu bamaze gukina mu mafilime menshi aho yakinnye muri filime nka Ntaheza h’isi ari nayo yahereyeho, Rucumbeka, Ruganzu, Nkubito ya nyamunsi n’andi.

D'Amour uretse gukina filime akora iki?

Uyu mugabo avuga ko uretse gukina muri filime akora muri The Mirror Hotel.

Ese D'Amour yaba yinjiza amafaranga angahe akura muri filime?

Ku bijyanye n'amafranga filime zinyinjiriza mu kwezi usibye ko murI iyi minsi bitari kugenda neza naho ubundi si najyaga munsi ya mafaranga ibihumbi Magana atatu (300,000frw). D'Amour

Ese D'Amour abona ate umwuga wa Sinema?   

                 

Mu gusubiza iki kibazo yagize ati " Umwuga wa sinema ni umwuga mwiza kandi watunga uwukora, ku bijyanye n'irushanwa ndimo rero mu byukuri iyo uri mu irushanwa uba ugomba kwigirira icyizere kuko kugirango utoranywe mu bagabo bose bakina filime ukaza mu icumi ba mbere, uba ukaze."

Ni nde D'Amour abona wakwegukana iki gihembo?

Nanjye nagitwara kuko n’umwaka washize natunguye benshi ntwara igikombe gihiga ibindi cya Best actor. Naho mu bagore nagiha Siperansiya. D'Amour

Ni ki asaba abakunzi be?


Abakunzi banjye nabasabaga ko naho ntatwara igikombe bakomeza kunshyigikira kuko ibyiza biri imbere kandi dushobora nokongera tukakizamura nkuko ubushize twakizamuye kandi nagira ngo mbwire abakunzi banjye ko ndi umwe mu bakinnyi bamaze kwigaragaza kandi nkabizeza ko uyu mwaka nzabashimisha bikabarenga. Mu gihe amatora atararangira  nabasaba ko mwakomeza kuntora, murakoze. D'Amour

Tubibutse ko gutora uyu mukinnyi ukoresheje telefone, ujya ahandikirwa ubutumwa bugufi(sms) ukandika ijambo GABO ugasiga akanya ukandika 7 ukohereza kuri 5000, ahandi wajya ni ku rubuga rwa Inyarwanda.com ukandika rma inyarwanda.com ukareba ahanditse Damour Seleman ugakanda ahanditse Voting aho umuhaye amajwi. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ivete6 years ago
    damour urumuhanga ndagukunda numva warantwaye umutima jyiye gusenya kubera kurara ndeba flime zawe bazaguhe igikombe kuko uruwigikundiro peee





Inyarwanda BACKGROUND