Nkuko Afrifame Pictures yabasezeranyije kujya ibagezaho agace ka filime y’uruhererekane Seburikoko buri wa mbere, ubu ushobora gukurikirana agace 8 k’iyi filime kasohotse kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Ukwakira 2016. Aka gace kagaragaramo cyane umuhanzi Amag The Black, aho aba yitwa ‘Rukara’ ubu wakabona kuri YouTube unyuze ku Inyarwanda Tv
Seburikoko ni filime y’uruhererekane ikorwa na Afrifame Pictures ikaba inyuzwa kuri Televiziyo y’u Rwanda. Benshi mu banyarwanda, cyane baba hanze y'u Rwanda (Diaspora) batabasha gukurikirana iyi filime kuri iyi Televiziyo bagiye basaba ko yajya ishyirwa no kurubuga rwa YouTube.
Umuhanzi Amag The Black nawe ni umwe mu bakine mur'iyi filime
Nyuma y'ubwo busabe bw'abakunzi bayo, ubu ushobora kureba iyi filime yatangiye gushyirwa kuri uru rubuga rwa YouTube, kugeza ubu hamaze kujyaho uduce tugera kuri 7. Kuri uyu wa mbere hakaba hamaze kongerwaho agace gakurikiye ariko ka 8.
Uretse gukurikira iyi filime kuri uru rubuga ushobora no kuyikurikira kuri Televiziyo y’u Rwanda, buri wa mbere na buri wa Kane guhera Saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itanu z'umugoroba (18h:45’) no kuwa gatandatu aho utu duce twose twongera kunyuraho guhera Saa Sita zuzuye z’amanywa (12h:00’). Naho kuwa mbere utaha mukaba muzakurikira agace k’iyi filime ka 9.
Reba hano agace ka 8 ka Filime Seburikoko
Kanda Like kuri paji ya Fecebook y’iyi filime Seburikoko ubashe kujya ukurikirana amakuru yayo ya buri munsi, harimo uduce dushya twasohotse, amafoto y’abakinnyi n’ibindi. KANDA HANO
TANGA IGITECYEREZO