RFL
Kigali

Ntucikwe no kureba Seburikoko kuri Youtube agace ka 8 karimo Rukara n'abandi b'imena muri iyi filime

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:11/10/2016 8:43
1


Nkuko Afrifame Pictures yabasezeranyije kujya ibagezaho agace ka filime y’uruhererekane Seburikoko buri wa mbere, ubu ushobora gukurikirana agace 8 k’iyi filime kasohotse kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Ukwakira 2016. Aka gace kagaragaramo cyane umuhanzi Amag The Black, aho aba yitwa ‘Rukara’ ubu wakabona kuri YouTube unyuze ku Inyarwanda Tv



Seburikoko ni filime y’uruhererekane ikorwa na Afrifame Pictures ikaba inyuzwa kuri Televiziyo y’u Rwanda. Benshi mu banyarwanda, cyane baba hanze y'u Rwanda (Diaspora) batabasha gukurikirana iyi filime kuri iyi Televiziyo bagiye basaba ko yajya ishyirwa no kurubuga rwa YouTube.

 

Umuhanzi Amag The Black nawe ni umwe mu bakine mur'iyi filime

Nyuma y'ubwo busabe bw'abakunzi bayo, ubu ushobora kureba iyi filime yatangiye gushyirwa kuri uru rubuga rwa YouTube, kugeza ubu hamaze kujyaho uduce tugera kuri 7. Kuri uyu wa mbere hakaba hamaze kongerwaho agace gakurikiye ariko ka 8.

Uretse gukurikira iyi filime kuri uru rubuga ushobora no kuyikurikira kuri Televiziyo y’u Rwanda, buri wa mbere na buri wa Kane guhera Saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itanu z'umugoroba (18h:45’) no kuwa gatandatu aho utu duce twose twongera kunyuraho guhera Saa Sita zuzuye z’amanywa (12h:00’). Naho kuwa mbere utaha mukaba muzakurikira agace k’iyi filime ka 9.

Reba hano agace ka 8 ka Filime Seburikoko

 

Kanda Like kuri paji ya Fecebook y’iyi filime Seburikoko ubashe kujya ukurikirana amakuru yayo ya buri munsi, harimo uduce dushya twasohotse, amafoto y’abakinnyi n’ibindi. KANDA HANO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rusenda7 years ago
    Birashimishije cyaneeeeee. Seburikoko, ni filime nziza cyane. Inyarwanda, keep it up. Utundi duce natwo tutugereho.





Inyarwanda BACKGROUND