RFL
Kigali

Ntihavugwa rumwe ku mikorere ya East African Film Network mu Rwanda

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:30/01/2015 10:22
1


East African Film Network ni umuryango uhuza ibihugu bya Afurika y’uburasirazuba uko ari 5 aribyo u Rwanda, Uganda, Tanzania, Burundi ndetse na Kenya ukaba ugamije guhuza ibikorwa bya sinema no kuyiteza imbere muri ibi bihugu.



Mu Rwanda, uyu muryango uhagarariwe na Senga Tresor washyizweho nyuma y’inama yabereye I Arusha mu gihugu cya Tanzania umwaka ushize. Uyu muryango urigenga ariko ukaba ukorera mu muryango uhuza ibihugu bya Afurika y’uburasirazuba (EAC), ukaba ufite umuntu uwuhagarariye muri buri gihugu, ndetse umuyobozi wawo kugeza ubu akaba ari Leonce Ngabo wo mu gihugu cy’u Burundi, ariko uyu mwanya w’ubuyobozi bw’uyu muryango ukaba usimburanwaho na buri gihugu uko manda irangiye.

EAFN

Abantu banyuranye bari bitabiriye iyi nama n'ubwo yatangiye ikerewe ubwo byari biteganyijwe ko itangira saa kenda ariko iza gutangira saa kumi n'iminota 20

Nk’uko byasobanuwe na Senga Tresor mu nama yabereye mu cyumba cy’inama cya Minisiteri ya siporo n’umuco kuri uyu wa 4, uyu muryango washyizweho mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa bya sinema muri ibi bihugu, ndetse no gufasha abakora uyu mwuga hibandwa ku kuzamura ubumenyi mu rwego rwo kubaka sinema yubakiye ku bunyamwuga muri aka karere.

Ibisobanuro byatanzwe na Tresor kuri uyu muryango, byibanze ahanini ku gusobanurira abari bitabiriye iyi nama yari yatumiwemo abakora sinema mu Rwanda imikorere yawo, intego n’imigambi ufite ndetse n’akamaro uzagirira sinema nyarwanda by’umwihariko.

EAFN

Senga Tresor uhagarariye U Rwanda muri uyu muryango na Didier Munezero wari uhagarariye ikigo cya WDA muri iyi nama

Intego z’uyu muryango nk’uko zasobanuwe na Tresor, zose zihurira mu guteza imbere sinema harimo gutegura no gukora amahugurwa mu bintu binyuranye mu ikorwa rya filime ku bantu bose bo muri ibi bihugu, gutera inkunga imishinga ya filime y’abantu bo muri ibi bihugu,…

Bimwe mu bikorwa by’uyu muryango byatangiye kugaragara nk’uko Tresor yabisobanuye aho bamwe mu banyarwanda bafashijwe kwitabira amahugurwa hanze y’igihugu harimo abakinnyi ba filime, abashoramari, abana bagiye kwiga ibijyanye n’ifatwa ry’amashusho,…

Uburyo Tresor yasobanuye imikorere y’uyu muryango abari muri iyi nama bose banyuzwe ndetse n’ibibazo bari bafite birasubizwa.

ESE UKUTUMVIKANA KURAVA HE?

Mu gihe iyi nama yategurwaga, abashoramari ba filime mu Rwanda bayobowe na Ahmed Harerimana barayirwanyije, binyuze ku mbuga nkoranyambaga n’ubutumwa bwoherezanywaga hagati y’abantu banyuranye.

Iki kibazo cyo kutumvikana cyaturutse ahanini ku iremwa ry’iserukiramuco rishya rigiye kuba muri uku kwezi kwa 3 ryitwa Mashariki African Film Festival, rikaba ryarashinzwe na Senga Tresor wari usanzwe ayobora itangwa ry’ibihembo bya Thousand Hills Academy Awards.

Ubu ni ubutumwa Theo Bizimana akaba ashinzwe imari muri Thousand Hills Academy Awards yanyujije kuri Facebook nyuma yo kubona itangazo ritumiza iyi nama ryari ryatanzwe na Aaron Niyomwungeri ukorera Mashariki African Film Festival

Ubwo iki kibazo cyagarukwagaho n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com muri iyi nama aho yabazaga ku butumwa bwatanzwe n’abahuriye mu muryango wa Rwanda Film Producers Union buhamagarira abantu kutitabira iyi nama yari yateguwe na Tresor, Tresor yavuze ko ababikoze ari abantu batarasobanukirwa n’iki gitekerezo kuko kikiri gishya.

Aha Tresor yagize ati: “ni ibintu bisanzwe bizwi ku banyarwanda, iyo ikintu kirwanyijwe burya ntibizakubabaze ni uko abakirwanya baba bakibonamo imbaraga. Buri gihe iyo abantu bakibona igitekerezo gishya bagerageza kukirwanya, ariko nyuma iyo baje kucyumva baraceceka.”

Ahmed Harerimana ukuriye aba bashoramari barwanyije iki gitekerezo avuga kuri ubu butumwa batanze bugumura abantu yagize ati: “bavandimwe ba-filmmakers bagenzi bange, ntabwo ndi kurwanya East African Film Network, Mashariki cyangwa Tresor, ndetse nta n’ubwo nshaka gusubiza sinema nyarwanda inyuma. Impamvu twatanze buriya butumwa kwari ukugira ngo abantu babivugeho. Twe impamvu twakoze biriya, ni uko Tresor ajya guhagararira u Rwanda muri EAFN, hari ibintu yari yemerewe gukora bijyanye n’imikorere yawo ariko we abihindura ukundi. Ntabwo EAFN yategetse Tresor kurema Mashariki African Film Festival, ahubwo yamutegetse ko yatanga urutonde rw’amaserukiramuco ari mu gihugu, kugira ngo inkunga itangwa na EAFN ni iza igende igera kuri bose. Mu by’ukuri uburyo byari kugenda, kwari uko niba uyu mwaka hafashijwe iserukiramuco runaka mu Rwanda, umwaka utaha inkunga igera no ku rindi serukiramuco gutyo gutyo bikazenguruka, ariko Tresor yahise afata iyo nkunga yose ayishyira muri Mashariki ye.”

EAFN

Aha Ahmed Harerimana yatangaga ibisobanuro kuri ubu butumwa bwahamagariraga abantu kutitabira iyi nama

Aha Ahmed yatanze urugero nko kuba uri Agronome hari abahinzi ushinzwe, maze wahabwa ifumbire ngo uyihe abahinzi ugahita wihutira gushaka umurima wo guhinga kugira ngo iyo fumbire nawe uboneho.

Tresor nawe asubiza ku magambo ya Ahmed, yavuze ko ikiri kubitera byose, ari ukutumvikana ku nyungu za EAFN biri hagati ye n’abo bari bahuriye muri Thousand Hills Academy Awards yayoboraga ariko akaza kuvaho aho bamwe batekerezaga ko Thousand Hills Academy Awards ariyo izahita ijya imbere ikayobora.

Aha Tresor yabivuze muri aya magambo: “Thousand Hills Academy Awards harimo amakimbirane ashingiye ku kurwanira inyungu n’ibyo byose bikaba ariho bituruka. Abo muri Thousand bashatse ko ariyo ihita izamurwa nyuma y’uko nge wayiyoboraga mbaye uhagarariye u Rwanda muri EAFN. Ibyo byose biraturuka mu makimbirane arimo indani muri Thousand nta handi biri guturuka bitewe no kurwanira inyungu.”

Ese ubundi Mashariki African Film Festival ni iki hagati aho?

Mashariki African Film Festival ni iserukiramuco rya filime rishya rigiye kuba mu Rwanda, rikaba riteganyijwe kuba muri uku kwezi kwa 3 guhera tariki 8 kugeza tariki 14. Tresor asobanura icyo aricyo Mashariki, yavuze ko atari iserukiramuco rije guhangana n’ayari asanzwe akorera mu gihugu, ahubwo ari umufatanyabikorwa waryo ndetse rikaba n’icyambu gihuza sinema yo mu Rwanda na East African Film Network.

Aha yifashishije igishushanyo, yagaragaje uburyo amaserukiramuco ateye nka Mashariki abayeho muri ibi bihugu 5 bihuriye muri uyu muryango, aho mu Burundi hari FESTICAB, muri Kenya hakaba Lola Kenya Screen, Tanzaniya hakaba Arusha African Film Festival, Uganda hakaba Nile’s Diaspora International Film Festival, mu Rwanda naho hakaba hari Mashariki African Film Festival.

EAFN

Aha Didier wari uturutse muri WDA yasabye ko ibyo bibazo byakemuka, ndetse mu izina rya WDA yemera ubufasha kuri sinema nyarwanda by'umwihariko mu bijyanye n'amahugurwa

Aha yasobanuye ko filime zizajya zitabira iri serukiramuco rya Mashariki, zizajya ziba ari filime zatsinze amarushanwa abera mu maserukiramuco yo mu Rwanda azaba yemeye gusinya amasezerano y’imikoranire naryo, ku buryo nta muntu ku giti ke uzaba wemerewe kohereza filime muri iri serukiramuco mu irushanwa rya filime zo mu Rwanda (National Competition), ahubwo hazajya hafatwa filime zatsinze muri aya maserukiramuco yandi. Aha yavuze ko ariko umuntu afite uburenganzira bwo kohereza filime mu marushanwa mpuzamahanga ari muri iri serukiramuco.

Aha yerekanye uko bizaba bimeze: Niba mu Rwanda hari amazerukiramuco 5, buri serukiramuco rikazajya rigira filime yatsinze kuba nziza, zose uko ari 5 zizajya zihurira muri Mashariki African Film Festival ariko habanje kurebwa niba zujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga. Filime itsinze hano, izajya yinjira mu irushanwa rya filime nziza muri East Africa, aho izajya ihangana na filime zavuye mu yandi maserukiramuco twavuze haruguru, itsinze ibone igihembo cya filime nziza muri East Africa. Nyuma y’aha, EAFN izajya ikora ubuvugizi bw’iyi filime yitabire amarushanwa ku rwego mpuzamahanga ku buryo izajya ihangana na filime ziturutse mu bindi bihugu binyuze muri uyu muyoboro.

EAFN

Iyi nama yarangiye benshi mu bayitabiriye banyuzwe n’ibisobanuro Tresor yabahaye, ndetse bemera gukorana nawe kuko bumvise uburyo iki gitekerezo ari kiza, ariko Ahmed Harerimana we yatashye atanyuzwe nk’uko yabitangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com mu kiganiro bagiranye nyuma y’iyi nama.

Ubwo yamubazaga niba urujijo yari afite rushize akaba anyuzwe n’ibisobanuro yahawe muri iyi nama, Ahmed yagize ati: “ntabwo navuga ko rurangiye kuko mu kubaka sinema no gushyira ibintu mu buryo abantu baba bagomba kwicarana, buri wese agashyiramo uruhare rwe kugira ngo ibintu bisobanuke neza. Bahamagare abakora sinema mu Rwanda bose maze babasobanurire imikorere y’iyi EAFN, ubundi dufatikanye mu kubaka iki kintu ku buryo buzatuma sinema nyarwanda itera imbere.”

Kuri iki kibazo, twashatse kumenya icyo minisiteri ya siporo n’umuco ireberera uru ruganda ibivugaho maze tuvugana na Bwana Makuza Lauren ukurikiranira hafi ibikorwa by’umuco na sinema ibarizwamo, aho twatangiye tumubaza niba uku kutumvikana kwaba kuzwi muri minisiteri maze adusubiza muri aya magambo: “muri minisiteri icyo kibazo kirazwi, ndetse turi kugikurikirana. Ahantu iki kibazo gituruka, ni ku kutumvikana mu buyobozi bwa Thousand Hills Academy Awards n’umuyobozi wayiyoboraga, ariwe Tresor ariko nka minisiteri icyo turi gukora turashaka kubahuza bakicara tukaganira ku bibazo byabo bakabicoca bigakemuka.”

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    yewe birababaje kubona buriwese abagamije inyunguz





Inyarwanda BACKGROUND