RFL
Kigali

Ntakirutimana uhatanira igihembo cy’umukinnyi wa Filime ukunzwe cyane mu Rwanda ni muntu ki?

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:31/05/2017 13:37
1


Ntakirutimana Ibrahim uri mu bagabo 10 bahatanira igihembo cy’umukinnyi wakunzwe cyane mu mwaka wa 2016 mu irushanwa rya Rwanda Movie Award ni muntu ki mu buzima busanzwe, ese abaho ate? Muri iyi nkuru tugiye kukugezaho ibisubizo by'ibi bibazo byose n'ibindi byinshi utari uzi kuri uyu mugabo.



Amenyerewe nka Muyobozi muri filime y’uruhererekane Seburikoko itambutswa kuri televiziyo y’u Rwanda, ariko ubusanzwe amazina ye nyakuri ni Ntakirutimana Ibrahim. Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yadutangarije byinshi kuri we ndetse n'icyo atekereza kuri aya marushanwa arimo.

Ese Ntakirutimana Ibrahim atuye he, yavukiye he, avuka ryari?

Ntakirutimana Ibrahim umwe mu bakinnyi bahatanira ibihembo muri Rwanda Movie Award

Ntakirutimana wavukiye mu karere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo mu 1978 kuri ubu ni umuturage utuye mu karere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru aho yaje kujya gutura ku mpamvu z’akazi yakoraga.

Ntakirutimana ni muntu ki ? ubu akora iki uretse kuba umukinnyi wa filime nyarwanda?

Ntakirutimana Ibrahim ni umugabo wubatse ufite abana babiri, uretse kuba umukinnyi wa filime nyarwanda, burya mu buzima busanzwe ni umuhanga mu gukora telefone ngendanwa, radiyo ndetse na mudasobwa ari nako kazi ka buri munsi akorera i Gicumbi nyuma yo gukina filime.

Ese Ntakirutimana yinjiye muri uyu mwuga wo gukina filime ryari? amaze gukina izihe filime, zimugejeje kuki?

Ntakirutimana yatangiye gukina filime mu mwaka wa 2013 uretse filime y’uruhererekane Seburikoko akinamo yanakinnye muri filime Isi irikoreye ari nayo yabanje kugaragaramo. Yakinnye kandi muri filime Amaraso yanjye yaniyandikiye akanayikinamo, akina muri filime Ishyamba, yakinnye muri filime Ari nkawe, yanamuhesheje igihembo nk’umukinnyi mwiza wafashije umukinnyi w’imena w’iyo filime

Ntakirutimana abona filime nyarwanda ate? Zimwinjiriza iki?

Ntakirutimana asanga filime nyarwanda zitakinjiza agatubutse nka cyera kubera ubutubuzi bwazo bwabaye bwinshi ariko akemeza ko ari umwuga mwiza iyo umuntu yabyitwayemo neza kandi ushobora gutunga no kugirira benshi akamaro. Ku bijyanye n’amafaranga umwinjiriza asanga atari menshi cyane ariko ayo abona ngo ashobora kumugirira akamaro yagura ibikorwa bye cyane ko n'aya yinjiza ayakura muri filime Seburikoko nk'uko abitangaza.

Ntakirutimana ni iki avuga kuri aya marushanwa ya Rwanda Movie Award arimo?

Ntakirutimana asanga aya ari amwe mu marushanwa meza kuko yongerera agaciro umukinnyi ndetse akanamutera imbaraga zo gukomeza gukora cyane kugira ngo arusheho gutera imbere ari nako asanga yongera akanakundisha abanyarwanda filime zabo zikorwa n’abanyarwanda.

Asanga kandi muri aya marushanwa yaritabiriwe n’abahanga ari nayo mpamvu atapfa kwemeza uzatwara iki gihembo kuko abarimo bose bakunzwe kandi bashoboye. Ariko cyane akaba asanga abakinnyi nka Seburikoko ndetse na Siperansiya ari abakinnyi b'abahanga ndetse nabo ashobora guha amahirwe yo kwegukana iki gikombe.

Uyu mugabo asoza ikiganiro twagiranye, asaba abakunzi be gukomeza kumuba hafi bakomeza kumutora nkuko barimo kubikorana umwete. Yagize ati “Niba ushaka guha ijwi Ibrahim wantora unyuze ahandikirwa ubutumwa bugufi muri telefone njyendanwa aho wandikamo ijambo GABO ugasiga akanya ukandika 2 ukohereza kuri 5000 cyangwa ukaba wanyura ku rubuga rwa Inyarwanda.com ukandika rma.inyarwanda.com ukareba Ntakirutimana Ibrahim ugakanda ahanditse Voting ukaba umpaye ijwi. Kandi ndashimira buri wese ukomeje kumba hafi antora”


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Solange6 years ago
    Muyobozi wa Gatoto turakwemera cyane ubuyobozi bukurimo rwose ba mudugudu bakwigireho





Inyarwanda BACKGROUND