RFL
Kigali

Theo Bizimana ahamya ko sinema nyarwanda igana aharindimuka mu gihe bubaka bahereye mu bushorishori

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:10/09/2016 14:46
1


Theogene Bizimana benshi bakunze kwita Sliver ni umwe mu bashoramari ba filime wamenyekanye cyane kubera filime yagiye akora zigakundwa n’umubare munini w’abanyarwanda. Uyu mugabo kuri ubu urimo kubarizwa mu gihugu cy’u Budage aho arimo kwihugura ku bijyanye n’umwuga wa Sinema yagize icyo atangaza ku bijyanye n’uko abona Sinema nyarwanda.



Theo Bizimana yamenyekanye cyane mu gukora filime zagiye zikundwa cyane hano mu Rwanda binyuze mu kigo afite kizwi ku izina Rya Sliver Film Production cyakoze Filime nyinshi zitandukanye nka Rwasa, Ayurukundo, Serwakirwa, Rwasibo, Divorce yakoreye mu gihugu cya Congo ari nayo aherutse gukora n’ izindi. Kuri ubu twavugako uyu mugabo ariwe wigaragaje cyane ku isoko rya Filime zicururizwa hano mu Rwanda, yagize icyo atangaza agira inama ubuyobozi bw’urugaga nyarwanda rwa Filime, abakora n’abacuruza filime.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com uyu mugabo ufite ibyo azi cyane kuri Sinema yo mu Rwanda yadutangarije ko kuri ubu atishimiye na gato urwego sinema nyarwanda irimo kuganaho dore ko kuri ubu hatagizwe igikorwa Sinema yo mu Rwanda umuntu wese atabura kwibaza amaherezo yayo. Muri iki kiganiro twagiranye  yasubije ibibazo twamubajije ndetse aboneraho no kugira inama abayobozi b’urugaga nyarwanda rwa Sinema, abakora n,abacuruza filime nyarwanda.

Theo Bizimana tumubajije uko abona Sinema ikorerwa isoko ry’u Rwanda, na Federasiyo ya Filime mu Rwanda yavuze ko kugeza ubu atabona icyerekezo cyayo mu gihe batarahindura imikorere bafite. Ati "None se ubu wambwira ko igihe  federasiyo imaze yagejeje kuki ku ba local filmmakers? (Abakora filime zicururizwa mu Rwanda) Nibura se, n’uwuhe mushinga muyo yagiye ivuga  igiye gukora waba wa rashyizwe mu Bikorwa?" Yakomeje agira ati

Federasiyo kugeza magingo aya iracyahuzagurika impamvu bahuzagurika nuko batazi isoko bariho, iyo uvuga iterambere rya sinema, ntabwo uhita urebera hejuru mu bushorishori, ureba muri abo bazikora n'abazikina, ukareba koko niba ibyo bakora bibatunze n'imiryango yabo, mu gihe rero federasiyo idashobora kugera kuri iyo ntego ngo sinema itunge abayikora, kuri njyewe ni echeque (ugutsindwa) bafite!!. Kugeza ubu mbona nta n’umwe mu bayobozi bariho, wumva neza ikibazo cya local market ya film, ni nayo mpamvu ubona bameze nk'abizenguruka ntibagire icyo bageraho.

Tumubajije icyo abona bakora ngo babashe kugira aho bagera yagize Theo Bizimana ati,” Njye mbona bagafashe  abo ba local producers babyirirwamo ba kabiyegereza maze bakagendera kuri experience yabo ari nako barushaho kugenda babona aho bahera bafatanyiriza hamwe gushaka igisubizo kikibazo gihari.”

 

Theo Bizimana wifuza impinduka muri Sinema nyarwanda

Naho kukibazo kijyanye n’uko yakoraga, uko abona ikibazo cy’ubutubuzi gikunzwe kuvugwa nk'ikiri ku isonga  mu kwangiza filime nyarwanda n’inama atanga, yavuze ko kugeza ubu mbona aritwe twabanje kwi pirata abandi nabo bakurikiraho . Iyo dusohoye film tuyisohorera mugikari, noneho tugategereza kohereza film muntara, bukeye bwaho cyangwa indi minsi nyuma,  icyo gihe rero burya tuba twahaye umwanya abapirata bakazigeza aho twebwe tutageze, ukaba uri I Kigali, maze bo bakazijyana muyindi mijyi, ejo wajyayo ugasanga film yagezeyo kera. 

Birasaba rero ko habaho strategy (ingamba) zo gusohora film icyarimwe,  ahantu hose mugihugu, niba izasohoka ku Wambere, kucyumweru film zikarara mu ntara, kuburyo kuwa1 zijyira  ku isoko rimwe n'ahandi hose, icyo gihe umupirateri ajya kugera ku isoko warimutanzeho, kandi noneho tukiga uburyo mugihe gito uraba ugeze kubakiriya bawe aho hantu hose, kuko aho marketing igeze, ntabwo ari umuguzi  uza agusanga, ahubwo wowe ugomba kumusanga.. Ibyo byo gukwira hose na film igasohokera rimwe byonyine ntibihagije, ndetse ubwabyo ntacyo byanamara.”

Kugeza magingo aya asanga abakora filime har’ikintu bibagirwa kandi abona ari ingenzi abonera ho no gusobanurira abantu impamvu yakoraga filime zikagenda ati,” Burya ubwo wumvaga films zanjye zisakuza cyane, si uko nagiraga stories (inkuru)  ziruta iz'abandi bose, hoya, ahubwo nabarushaga kwamamaza, film yanjye yajyaga gusohoka igihugu cyose kiyizi, haba kuri radio na TVR kuko niyo yageraga hose icyo gihe, ibyo rero byatumaga n'abo mu ntara baza kurangura film i Kigali kuko babaga bayibonye yamamazwa kandi n'abaturage bakayibabaza.."

Kugeza ubu Theo asanga intwaro ya mbere mu gukora filime ari ukwamamaza

Yagize ati,” Intwaro rero ni ukwamamaza cyane kuri tvs niba ushaka kunguka muri film, Niwamamaza film yawe ikamenyekana, ikinjira mu matwi y'abantu, noneho ukagerageza ko film yawe isohokera rimwe ahantu hose utekereza ko hari isoko, ndahamya ko uzagurisha biringaniye nyine kuko izaba ari intangiriro... Film ni investment, kdi udakoze investment muri promotion ntiwayakuramo, keretse niba warashoye make nyine. Muri make ikibazo gihari ni economy yaguye igabanya ubushobozi bwa'abaguzi, hakiyongeraho ko natwe nta marketing strategies (uburyo bwo kwamamaza) dufite, hanyuma kuba nta promotion dukorera ibihangano byacu ngo ababigura babimenye byose bigatuma ntacyo tugeraho.“

Asoza yagize inama aha umuyobozi mushya kuri ubu uyoboye iyi Federasiyo ya Filime (Urugaga) aha yagize ati,

Inama naha John kwezi wasimbuye Ismael, biramusaba kugira courage nkiyo Ismael yagaragazaga, ikindi ntashake kuzanamo ibintu by'ubwenge cyane (clever), yemere amanuke yegere abo bantu twita abo mugikari avugane nabo bamubwire ibibazo bafite, banafatanye gushakira hamwe ibisubizo, naho ubundi niyicara muri office akicarana na komite ye ngo bagiye gushaka ibisubizo bya local market, nabo ntabyo bazageraho!

Ikindi akwiye kumenya nuko nubwo yitwa federation ya cinema, ariko igizwe n'abacuruzi bashaka inyungu mubyo bakora, ntabwo rero iyo federation uzayiyobora nkuyobora federation ya kungufu cg indi alympic, birasaba ko agira izindi strategies afata zijyanye n'ikibazo agiye guhangana nacyo. Nagira ngo mubwireko iyo machine bavugaga bazazana ishyiramo code, nanjye nari nyifite, claude budhara yari ayifite, Charles habyarimana arayifite, ariko ntibyabujije abajura kuzikopiya."

Yanenze ibyo kuzana abashoramari b'abanyamahanga

Yagize ati "Ikibazo ngo cyo kuzana abashoramari babanyamahanga nacyo ntabwo ari igisubizo, niba federasiyo igizwe na unions (amahuriro) zemewe kuki hadashakwa amafaranga maze ibyo umunyamahanga yagakoze natwe tukabyikorera? Nihashakwe umuntu uzi gukora ubushakashatsi kuburyo bw'umwuga akore ubushakashatsi bwimbitse anategure inyigo y'isoko, apana ibyo bahaye onesme ngo agiye gushaka ikibazo cy'isoko rya film. Ikindi hari project media ijya ibera kwa kabera, ni project ya government y'abadage igenewe filmmakers bose, icyo federation ikora ngo na local filmmakers bayibonemo inyungu n'iki?  Icyo nacyo nagisaba federation kugira icyo ibikoraho!”

Theo Bizimana kuri ubu asanga hakenewe impinduka nyinshi aho abayobora uru ruganda badakwiriye kuvuga imishinga bafite cyane nti bayishire mu bikorwa ahubwo abasaba gufata ingamba zo kugagaraza imishinga akaba ari nayo yivugira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    ubundi se muba muri mu biki





Inyarwanda BACKGROUND