RFL
Kigali

Nk’umukobwa wabyaye akiri muto, umukinnyi wa filime Isimbi Alliance (Nelly) hari inama aha abakobwa bakuramo inda

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:4/09/2015 15:42
11


Umukinnyi wa filime Isimbi Alliance wamenyekanye nka Nelly muri filime Rwasa ni umwe mu bakinnyi ba filime babyaye bakiri abakobwa (batarashaka abagabo) ndetse abyara akiri muto, dore ko yibarutse imfura ye mu mwaka wa 2008 ubwo yari afite imyaka 19 y’amavuko.



Alliance uvuga ko urugamba rwo gutwita, kubyara ndetse no kurera umwana yarurwanye wenyine nta bufasha afite kandi akabasha kurutsinda. Yemeza ko kuba atarakuyemo inda nk’uko bikunze kugenda ku bakobwa benshi basama inda bakazikuramo atari uko yari afite ubufasha bwuzuye ahubwo ari urukundo yumvaga afitiye umwana wari mu nda ye.

Mu buhamya yahaye umunyamakuru wa Inyarwanda.com, ubwo yamubazaga impamvu atakuyemo inda mu gihe abakobwa benshi bakunda kubikora, cyane iyo bisanze basamye inda batari biteguye, Alliance yatangiye agira ati, “Sinzi niba n’abandi badamu batwite bijya bibabaho, hari igihe umuntu atwita akumva akunze inda, ukumva urayikunze kuruta ibindi bintu byose wigeze ukunda mu buzima bwawe. Kuyikunda mvuga, ni ukumva umwana uyirimo umutegerezanyije amatsiko menshi kuzamubona. Abantu rero bakuramo inda, ntabwo waba ufite urukundo rungana gutyo ngo ushobore kuyikuramo.”

Alliance ntabwo yaciwe intege no gutwita akiri muto ngo atekereze gukuramo inda

Keza Blessing Jojo, umukobwa w'imfura wa Isimbi Alliance yabyaye afite imyaka 19. Aha yari akikiye murumuna we Elsie

Aha ubwo twamubazaga uburyo umuryango wamwakiriye ukanamufasha ubwo yatwitaga ndetse akabyara, Alliance yagize ati, “Burya iyo umuntu yabaye umubyeyi, biba ari byiza kwihagararaho n’amaguru yawe 2 kuruta n’uko undi muntu yagufasha. Kuko uba uri tayari kuba wahura n’ibintu bikomeye, yego n’ubwo biza mu gihe kitari icyabyo, kubera uburyo haba harabayeho kwihuta mu bintu, ariko iyo icyo gihe cyageze, Imana ikabyemera ko bikubaho uba ugomba gukora ibishoboka byose ukihagararaho. Imiryango rero, yego wenda hari abo imiryango ijya ifasha kurera, ariko bitabaye uba ugomba kwihagararaho cyane ko uba wamaze kuba umubyeyi.”

Ese umuryango nyarwanda yawubayemo ate nyuma yo kubyara?

Isimbi Alliance yakomeje agira ati, “njyewe rero nkimara kubyara nirinze buri muntu wese. Nkora ibyanjye bucece. Icyo gihe nta n’umuntu w’inshuti nagize, wenda mubo tuvukana cyangwa abo tuva mu gace kamwe, cyangwa no mu bantu basanzwe namenye na nyuma yo kubyara, nta muntu wabaga ari Inshuti yanjye cyane. No kumvuga wenda baramvugaga simbizi ariko ntabwo nigeze mbimenya kuko sinagiraga umuntu ubimbwira, nyine nari mu buzima n’umwana wanjye. ”

Byaramugoye kumva ko yakongera kubona umugabo umukunda nyuma yo kubyara:

Uko abivuga, “Byarangoye kwiyakira, ariko nyine naje kwiyakira. Ubwo urumva nk’iyo umuhungu yambwiraga wenda ngo arankunda, numvaga ko bidashoboka. Nkibaza nti ese ubundi umuntu yankunda ate narabyaye, ariko gake gake naje kwiyakira.”

Alliance akomeza avuga ko nyuma yo kubyara imfura ye Jojo, yakoze ibishoboka byose kugira ngo amurere aho yakoze imirimo inyuranye kugira ngo abone icyo gutunga umwana mu gihe yari ari kwifasha wenyine muri urwo rugamba.

Nyuma y'urugamba rurerure, ubu Isimbi Alliance ni umugore wubatse ufite umuryango

Alliance yagize ati, “kugira ngo rero mbashe kurera Jojo akure nakoze ibintu byinshi cyane. Naracuruje ndi umwana, ndabyibuka nigeze kugira akabari. Akabari ariko nanone nakagize nciye mu bintu byinshi cyane, nacuruje ibintu nkabikura Kabale (muri Uganda) nkabizana nkabicuruza I Kigali, nza kuza kujya njya Kampala nkarangura imyenda n’amasakoshi,… Ahantu nari ntuye ku Muhima ni ahantu haba utubari, nkabona turagenda, ariko nkaba ntanywa inzoga, ariko nkora ako kabari. Kuko rero ubusanzwe ndi umuntu udakunda umuntu umufatafataho, cyangwa umuntu umubwira ibintu atari muri gahunda zabyo, akabari karambangamiye cyane nako ndakareka. Ngiye kuvuga ibintu nagiye nkora  ni byinshi cyane…”

Alliance ariko avuga ko yagize umuntu umwe wamubereye Inshuti akamufasha muri ubu buzima kuva atwite kugeza na nyuma yarabyaye, ariwe akunda gushimira ahantu hose witwa Malaika Ingabire Ange.

Alliance yaje guhura n’umugabo w’ubuzima bwe, ari nawe babana kuri ubu banabyaranye undi umwana w’umukobwa.

Alliance avuga ko, yahuye na Gakumba John Bosco (ari nawe mugabo we) baba inshuti zisanzwe igihe kirekire, ariko Alliance akaba yari agifite ikibazo cy’umuntu ushobora kumwakira kuko yabyaye. Akomeza avuga ko yigeze kumubaza niba ashobora kumukunda kandi yarabyaye, dore ko icyo gihe John atari yakamenya ko Alliance afite umwana, ariko ibyo ntibyatumye John amwanga ahubwo urukundo rwariyongereye maze yemera kumukunda amukundira n’umwana amufata nk’uwe. Reba uko byari byifashe Isimbi Alliance yabyaye

undefined

Isimbi Alliance ntatinya kugaragaza urukundo akunda umugabo we Gakumba John Bosco wamwemeye mu gihe yari yariciriye urubanza

Isimbi Alliance yishimira kubona yarabonye umugabo umukundira umwana

Hari inama Alliance agira abakobwa batwara inda bakiheba kugeza n’aho bazikuyemo:

Alliance ati, “Buriya, bitari no gutwita, muri iyi si tubayemo habaho ubuzima ugahura n’ibibazo uyu munsi ariko ejo bikarangira. Hari n’ibibazo umuntu ahura nabyo, ukaba utanabyikuramo nk’uko wenda wakuramo n’iyo nda, ariko ukaba ubabaye uyu munsi ariko ejo ukishima. Ubundi mu buzima, umuntu iyo ahuye n’ikibazo ntagatekereze kuri icyo kibazo ahubwo ajye atekereza ko ejo kizaba cyarangiye. Atekereze kiramutse kirangiye neza nta mutima umucira urubanza afite. Njye rero niko natekereje ikibazo cyanjye. Ndatwite, nta bukwe werekanye iwanyu, ngo wenda bagushyingiye, ugahura n’ibyo noneho utazi n’ubwenge, ukiri muto. Icyo nabwira rero abakobwa batwite wenda nonaha basoma iyi nkuru, umukobwa wese utwite ni areke kureba uyu munota, areke kureba ku bibazo cyane, arebe ku kintu umwana ashobora kumumarira ejo hazaza, mbese arebe ukuntu nawe atinya gupfa. Uzarebe n’iyo wikase agatoki uburyo utinya kubabara, ngaho reba ufashe umwana wawe utwite, ukamwiyicira ukuntu ashobora kumva ameze.”

Isimbi Alliance aterwa ishema cyane no kwitwa umubyeyi agaheka

“Umwana aba ari mu nda wenda ataravuka ngo umubone, ariko ntekereza ukuntu kaba kameze mu nda kabyinamo kishimye, ari wowe atezeho ibyiringiro, ukamufata ukamukuramo ukamwica?! Ibaze ububabare uba umuteye. Njyewe rero ndumva umuntu wese utwite aba akwiye kwiringira Imana, nawe akigirira ikizere akumva ko ibintu byose n’ubwo bigoye azabyishoboza. Ikindi akirinda abantu! Burya abantu hari igihe nabo batuma uta umutwe, ugatangira kwibaza ngo ese abantu barabibona gute? Kuko burya iyo uri mu bibazo ukishinga abandi bantu, ushobora gufata icyemezo kitari kiza. Hari igihe ujya kugisha inama umukobwa mungana ugasanga arabifata nk’ishyano, inama akugiriye ugasanga ni izo kugutesha umutwe. Hari ubwo wajya kugisha inama umubyeyi ugasanga agize bya bitekerezo bya kibyeyi noneho bikaba bibi. Ikiza njye nakoze kandi mbona Cyiza, ni ukwiherera njyenyine ngafata umwanzuro wanjye kandi nabashije kubyara umwana wanjye ubu ndamureba akanshimisha.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bianca8 years ago
    Yep,uvuze neza cyane.il se battre dans la vie,wabona bikunaniye u put ur trust in God( Jesus)
  • Subirayo nta mahwa8 years ago
    Ariko nk'ubu iyo akora ishyano agakuramo inda uyu mwana w'ikizubazuba yayibyayemo koko yari kuba amufite? Mwese mbifurije ibyiza byose n'urugo rwawe.
  • umubyeyi8 years ago
    sha urumukobwa wintwari cyane! kandi imigisha iracyaza "ndagukunda cyane
  • 8 years ago
    alliance urumuntu wumugabo kbx
  • 8 years ago
    Yooo bishobora bake mama Yesu akugirire neza
  • 8 years ago
    Am verry proud of u my sister never giv up njye ndabizi neza ko bitari bikoroheye nabusa kbs niwowe mukobwa wirwanyeho abandi bakurebereho
  • bels8 years ago
    OMG,,,usibye nuko alliance yabaye intwari akirinda kumva amagambo yabantu Imana yabimuhayemo umugisha kubwo kwihangana imuha umugabo mwiza bidasubirwaho kariya gafoto ateruy uriy mwana nikeza knd kerekana umutima we dis Imana ibahe umugisha murugo rwanyu
  • opal 8 years ago
    yup!! nelly numeri thx 4r or advice kind umutima nkuwo ukomeye uzawukomezanye
  • Ok8 years ago
    Thx, ubuhamya ni bwiza cyane. Ariko ngira ikibazo iyo mbona aba star batangaza ubuzima bwite bw'ingo Zabo ko bakunda abo bashakanye........ mu itangaza makuru ibyo ni I byanyu mungo zanyu no mu mafone yanyu uko mwashakanye. So kubivuga mu itangaza makuru, njye sinemeranya nabyo. Gahongayire niwe wagiraga iyo ngeso mbivuga ntibanyumve ariko kuva yahura nibibazo bye n'umugabo we ntarongera. Nawe ushatse watuza ukamenya ko ubuzima bw'urugo niby'urugo. Iby'ubustar nabyo n'ibyawe ku giti cyawe n'itangaza makuru. So mwitonde kurengera mu itangaza makuru igihe mushaka kuvuga ibyerekeye ku buzima bw'urugo. Murakoze
  • 8 years ago
    iyi nkuru iri nosense
  • chantal8 years ago
    Ndumva duhuje amateka numwuga usibyeko wari mukuru gewe nari mfite inyaka 17nukuri nibyiza nishimiye kubona umuntu duhuza kuri byose uzanshake tuganire nayo tuyacyine doreko duhuje numwuga uzabaze bagenzi bacu





Inyarwanda BACKGROUND