Nk’uko mwari mwabisezeranyijwe, guhera kuri uyu wa mbere tariki 3 Ugushyingo, abakunzi ba filime y’uruhererekane INSHUTI (Friends) irongera guca ku rubuga rwa Youtube, ikaba yakomereje ku gace ka 5.
Ubusanzwe iyi filime ubwo yari igiye kunyuzwa kuri TV 10 yabaye ihagaze ku rubuga rwa Youtube ariko biza gutangazwa ko izakomeza kunyuzwaho guhera mu ntangiriro z’ukwezi kwa 11. Iyi filime yari ihagarariye ku gice cya 4, irakomeza kugaragara kuri Youtube uhereye ku gace ka 5, ikazajya inyuraho buri wa mbere w’icyumweru.
REBA INSHUTI (Friends) AGACE KA 5 KAGEZE HANZE
Twabibutsa ko abakurikira iyi filime kuri TV 10 kuri uyu wa 2 haratangira agace (episode) ka mbere ku gice (Season) cya 2, mukaba muyikurikira kuwa 2, kuwa 3 no kuwa 5 ku isaha ya saa moya n’iminota 15 (19h15), naho kuwa 6 hakaba hacaho uduce twose twanyuzeho mu cyumweru ku isaha ya saa mbiri z’ijoro. Ukeneye kandi kumenya amakuru y'iyi filime, kureba amafoto n'ibindi biyerekeyeho, wakanda like kuri paji ya Facebook yitwa Inshuti- Friends bikajya bikugeraho umunsi ku munsi.
ONGERA WIYIBUTSE KU DUCE TWABANJE:
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO