RFL
Kigali

Nk'uko byasezeranyijwe, filime y'uruhererekane "INSHUTI (Friends)" yongeye guca kuri Youtube

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:3/11/2014 13:36
5


Nk’uko mwari mwabisezeranyijwe, guhera kuri uyu wa mbere tariki 3 Ugushyingo, abakunzi ba filime y’uruhererekane INSHUTI (Friends) irongera guca ku rubuga rwa Youtube, ikaba yakomereje ku gace ka 5.



Ubusanzwe iyi filime ubwo yari igiye kunyuzwa kuri TV 10 yabaye ihagaze ku rubuga rwa Youtube ariko biza gutangazwa ko izakomeza kunyuzwaho guhera mu ntangiriro z’ukwezi kwa 11. Iyi filime yari ihagarariye ku gice cya 4, irakomeza kugaragara kuri Youtube uhereye ku gace ka 5, ikazajya inyuraho buri wa mbere w’icyumweru.

REBA INSHUTI (Friends) AGACE KA 5 KAGEZE HANZE

Twabibutsa ko abakurikira iyi filime kuri TV 10 kuri uyu wa 2 haratangira agace (episode) ka mbere ku gice (Season) cya 2, mukaba muyikurikira kuwa 2, kuwa 3 no kuwa 5 ku isaha ya saa moya n’iminota 15 (19h15), naho kuwa 6 hakaba hacaho uduce twose twanyuzeho mu cyumweru ku isaha ya saa mbiri z’ijoro. Ukeneye kandi kumenya amakuru y'iyi filime, kureba amafoto n'ibindi biyerekeyeho, wakanda like kuri paji ya Facebook yitwa Inshuti- Friends bikajya bikugeraho umunsi ku munsi.

ONGERA WIYIBUTSE KU DUCE TWABANJE:

AGACE KA MBERE

 

AGACE KA 2

 

AGACE KA 3

 

AGACE KA 4

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bavy9 years ago
    kabisa ibi bintu ni byiza kuko film iruhura mu mutwe kandi courage ku bakinyi bayo
  • Ndoli9 years ago
    Si jyewe nzabona bashyizeho aka ga 6...aka gafilime nikeza pe kankundishije filime zikinyarwanda ubundi jyewe sinajyaga nzireba,umu friends wanjye akanyeretse mbona yasetse yapfuye nannjye ndareba ariko kabisa bakomerezeho
  • 9 years ago
    Nari nikumburiye Ngiga rwose na Njuga hamwe na Gisele wabo
  • 07253322099 years ago
    OYA
  • Marc9 years ago
    Filime nyarwanda nubundi ni amakinamico byose nikimwe..filime ni iyakorewe Hollywood





Inyarwanda BACKGROUND