RFL
Kigali

Mukarujanga utorohewe n'ubushomeri arasaba Samusure gutura bakagabana

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:30/09/2016 18:01
1


Umukinnyi wa filime Mujawamariya Hyacinthe wamenyekanye cyane ku izina rya Mukarujanga, ni umwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda udaheruka kugaragara muri izi filime. Arabarizwa he? Aratangaza iki nyuma y'igihe gishize atagaragara?



Mukarujanga wamenyekanye muri filime nka Haranira Kubaho, Zirara zishya, Akataramagara, Inzira ndende, n’izindi, hashize igihe kinini benshi mu bakunzi ba filime nyarwanda badaheruka kugira filime bamubonamo, ari nayo mpamvu twifuje kuganira nawe, maze tumaza aho aherereye n’ibyo arimo gukora kugeza magingo aya.

Mu kiganiro Mukarujanga yagiranye na Inyarwanda.com, yadutangarije ko ntaho yigeze ajya, ahubwo kugeza ubu atarabona aho akina, ndetse aramutse ahabonye yakina nta kibazo.

 

Mukarujanga kuri ubu ari mu bushomeri ntaho arimo gukina

Aha yagize ati ” Ndi mu rugo i Gikondo nk’umushomeri uraho nyine,  ndahari nuko nta bantu barimo kumpamagara ngo mbe nabakinira.  n’abari babigerageje mu minsi ishije nabonye byarapfuye, barabuze amafaranga.  Ubu rero ntacyo nabona mbwira abakunzi banjye n’ubundi sinzi igihe bazambonera bategereze nyine bihanganye buriya bazongera kumbona muri filime igihe nikigera.”

Tumubajije amakuru y’umwana yibarutse cyane ko byavuzwe ko ashobora kuba ari uwa Samusure banakinanaga, yadusubije ko atigeze akundana na Samusure ku buryo bundi burenze. Ati ” Impamvu abantu babikekaga ni uko twahuriye muri filime dusanzwe tuziranye, rero kubera uwo mubano wari uhari byatumye benshi bakeka ko twaba dukundana birenze kandi ntabyari bihari. Umwana we ntabwo ari uwe abandi bazi papa we kereka wowe ni wowe numva utamuzi, gusa papa we yitwa Harerimana Mubraka.”

Kuri ubu uyu mukinnyi utarabasha kumenya niba azabana na se w’uyu mwana kuko batarabiganiraho, tumubajije icyo avuga ku ndirimbo yitwa ‘Mukarujanga’ yaririmbiwe na Samusure n’uburyo yayakiriye, yadutangarije ko urebye samusure yamwibye akamushyira muri iyi ndirimbo akaba nta kintu yigeze amwishyura kandi we asanga yari kumwishyura nk’umuntu wayikoresheje ubu ikaba imwungura, mu gihe we nta nyungu ayibonamo.

Samusure wavuzweho urukundo na Mukarujanga, we asanga uyu mugore ari we ukwiye kumwishyura ku ndirimbo yamuririmbyeho

Samusure tumubajije icyo yaba avuga kuri iyi ndirimbo n'impamvu atigeze agira icyo amarira Mukarujanga, kandi imwinjiriza yatubwiye ko kugeza ubu iyi ndirimbo ntacyo yinjiza ahubwo ariwe warukwiye kumwishyura kuko yamuririmbye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Namahirwe Nepo7 years ago
    niyihangane ntakundi byagenda sinjve wazanye ubukene,murakoze





Inyarwanda BACKGROUND