RFL
Kigali

Nikuze winjiye i Kigali bwa mbere ubuzima bwaho buraza kumworohera? Kurikira agace ka 2 ka CITY MAID

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:14/02/2018 15:51
1


Nyuma y'uko Afrifame Pictures ibagejejeho agace ka mbere ka filime y’uruhererekane City Maid kuri wa Kabiri nk'uko twabibasezeranyije turabagezaho agace ka kabiri k'iyi filime gakubiyemo byinshi mu mibereho ya Nikuze winjiye bwa mbere mu mujyi wa Kigali.



Iyi filime ishingiye ku buzima bwa Nikuze nk'uko byagiye byifuzwa na benshi, ubu Afrifame Pictures isanzwe ibagezaho iyi filime binyuze kuri Televiziyo y’u Rwanda yatangiye no kuyibagezaho binyuze no kuri YouTube aho ushobora kuyireba unyuze kuri Channel yacu ya Inyarwanda Tv’.

Aha ukaba uri bubashe gukurikirana ubuzima bw’uyu mukobwa winjiye mu mujyi bwa mbere aho aje gushakisha akazi akaba atangiye guhura n'ibibazo bitandukanye birimo no gufuhirwa na nyirabuja.

Mama Beni utangiye gufuhira nikuze bizarangira gute

Twasoza tubibutsa ko uyi filime isanzwe inyuzwa kuri Televiziyo y’u Rwanda buri wa Kane guhera ku isaha ya Saa Tatu z’umugoroba (09pm00’) ikongera kunyuzwaho kuwa Gatandatu ku isaha ya Saa Sita n’igice z’amanywa aho iba ikurikiranye na filime y'uruhererekane ya Seburikoko.

Reba hano agace ka kabiri ka filime CITY MAID







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Joramu6 years ago
    nonese nabazaga, iyo film kuri youtube muzajya muyishyiraho ryari ngo natwe turi mumahanga(USA) Tujye tuyireba tumenye nagahunda ngo niryari muzajya muyishyiraho. kandi tena nabazaga ngo: seburikoko byagenze bite ko tudaherutse kubona New episode? kd niyo muyishyizeho ntago tukimenya ngo ni ryari ijya kuri youtube. Muzatubwire igihe izajya igira kuri youtube kugira ngo tube update, kandi mujye mwubahiriza nigihe muzajya muyishyiriraho. Murakoze cyane Joramu





Inyarwanda BACKGROUND