RFL
Kigali

Ni iki Minisitiri w’Umuco na Siporo avuga kuri filime ’Mukeragati’ yahejeje benshi mu rujijo?

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:11/01/2017 7:11
0


Benshi mu intore z’abahanzi (Indatabigwi ) cyane abo mu gice cya Sinema icyiciro cya mbere baheze mu rujijo nyuma yo kudasobanukirwa neza aho umuhigo bahize ari wo filime Mukeragati waheze ndetse akenshi nti babibonere n’igisubizo cyangwa ngo babe babona amakuru yizewe y’irengero ry’iyi filime. Ese Minisitiri w’Umuco na Siporo abivugaho i



Filime Mukeragati ni filime yahizwe kuzakorwa n’abahanzi bari bitabiriye itorero ry’Indatabigwi icyiciro cya mbere mu gice cya Sinema aho aba bahanzi bari bemeje ko uyu muhigo bari bahize wagombaga guhigurwa bitarenze ukwezi kwa Gashyantare 2016 ariko ibi nti byaje gukunda kuko muri Gashyantare hari hamaze gukorwa imwe mu mirimo itegura filime harimo gutoranya abakinnyi ku batoza n’ibindi.

Nyuma y'uko babonye ibi bidakunze bongeye kwizeza abantu ko iyi filime izerekanwa ku munsi w’umuganura uba mu kwezi kwa Kanama, ariko ibi nabyo nti byaje gukunda kuko uyu munsi wageze yaratangiye gufatirwa amashusho ariko itararangira. Nyuma baje kongera gusobanurira abantu ko iyi filime nirangira izerekanwa ariko kugeza na n'ubu ntirabasha kwerekanwa ndetse aho bamwe bagenda bayivugaho amakuru menshi atandukanye harimo n’abavuga ko amwe mu mashusho y'iyi filime yaba yarabuze ariko ibi umuntu ntiyapfa ku byemeza kuko nta muyobozi n’umwe mu bari bashinzwe iyi filime uremeza aya makuru ari nabyo bitera benshi kujya mu rujijo bibaza uko byaba byarayigendekeye.

Ese Minisitiri w’umuco na siporo  Uwacu Julienne avuga iki kuri iyi filime yanatewe inkunga n’iyi Minisiteri kugirango ikorwe? Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yagize ati”Mu by'ukuri Itorero rya mbere ry’Indatabigwi risoza abahanzi bagize imihigo kandi mu mihigo bahize harimo byinshi byamaze gukorwa ariko nkuko wari ubivuze ku bijyanye na filime Mukeragati harimo byinshi byagombaga gukorwa n’inzego zitandukanye,  haribyo twagombaga gukora nka Minispoc kubafasha hari ibyo bo nk’ abahanzi bagomba gukora ndetse n’izindi nzego."

Yakomeje agira ati "Icyo umuntu yavuga ni uko gusa yatinze ariko ntabwo izahera, kubera ko igihe bagombaga gutangirira gisa naho cyitubahirijwe bituma umwaka wabo w’imihigo urangira sinema cyangwa filime itarasohoka. Ariko icyo nagirango mvuge ni uko turaza gukorana n’abayobozi b’iri huriro ry’abakinnyi ba filime noneho tukareba ibisigaye gukorwa kuko amafoto barayafashe abakinnyi bagombaga gukinamo barazwi iby'ibanze mu by'ukuri navuga ko akazi kenshi kagombaga gukorwa kuri iyo filime kakozwe, noneho turebe aho bigeze basoza ubutumwa bahigure umuhigo nk’uko bawuhize.”

Amwe mu mashusho ya Filime Mukeragati

Na ho tumubajije n’iba nta gihe yatanga kugirango iyi filime ibe yarangiye, yatangaje ko kugeza ubu we atamenya igihe iyi filime izasohokera kuko uretse uruhare rwa Minisiteri hari ho n’uruhare rwa abakinnyi ari nabo bagomba kuyirangiza.

Minisitiri asoza yizeza abakora filime ko ikigiye gukorwa ari ugufatanya kugirango iyi filime irangire mu gihe cya vuba bo gukomeza gukererwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND